Nyarugenge: Akurikiranyweho kwambura umwana Frw 2000 akanamusambanya
Kuri uyu wa 04, Nyakanga, 2019 umugabo witwa Fidel yatawe muri yombi akurikiranyweho kubeshya umwana w’umukobwa witwa Claire w’imyaka 14 y’amavuko wari wabuze uko ataha iwabo, akamubeshya ko agiye kumucumbikira ‘akazanamuha akazi.’ Byabereye mu murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove mu mudugudu wa Rutaraga ya mbere.
Amakuru Umuseke ufite avuga ko uriya mugabo ngo yatse uriya mwana Frw 2000 yari afite undi akayamuha kuko yari amwizeye atamukekamo undi mugambi mubi.
Uyu Fidel ngo yagejeje uriya mwana aho acumbitse aramusambanya.
Kubera ko hari mu rukerera abakora irondo ry’umwuga bumvise umwana atabaje baratabara bafata Fidel bamushyira inzego z’umutekano.
Ukurikiranyweho kiriya cyaha yajyanywe kuri station ya Police ya Kanyinya, uriya mwana w’umukobwa we ajyanwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Gasabo kugira yitabweho n’abaganga.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
0 Comment
Yakoze ibyaha 2: Kwambura no gusambana afashe ku ngufu (viol/rape).Tekereza kuzafungwa ubuzima bwe bwose kubera sex.Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…
Gusa abagore n’abakobwa bamwe birabakiza,bakabona imyanya ikomeye y’akazi cyangwa ubutunzi,urugero imodoka cyangwa inzu.Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.It is a matter of time.
Uyu Gatare cg uwiyita Munyemana bakunda kunyuzaho ubutumwa buburira abantu kuko ni abahamya ba yehova ,ikindi kandi mwigisha ko Imana izabuza atomic bombs za amerika n’abarusiya gukoreshwa mu ntambara .abantu bose bakurikije ukuntu abahamya bigisha ko ku isi nta ntwaro cg igisirikare cyagakwiye kubaho byubahirijwe isi yagira amahoro.
Urinda gukurikiza ibyo abayehova bavuga se wakumvise icyo Bibiliya ikubwira haricyo bavuga kitarimo?