Digiqole ad

Nyarugenge: Abacitse ku icumu basaga 70 ntibafite amazu yo kubamo

Ku itariki ya 9 Mata, nibwo Akarere ka Nyarugenge kibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwatangiriye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya kugera kuri stade Regional i Nyamirambo ahakomerejeumuhango nyamukuru cyo ku ibuka.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka mu karere ka Nyarugege
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka mu karere ka Nyarugege

Ubuyobozi bwa Ibuka muri aka Karere ka Nyarugenge buvuga ko kugeza ubu hari abantu basaga 70 bacitse ku icumu badafite amazu yo kubamo kuburyo hagize igikorwa, bwaba ari uburyo bwo kurushaho kubafasha kwigira dore ko bashegejwe na jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutayisire Masengo Gilbert, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugende yagize ati “Abacitse ku icumu bahura n’imanza z’imitungo za Gacaca zitarangizwa, abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bajuririra mu nkiko zisanzwe bityo bikabahoza mu manza, ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu yasenyewe itaratuzwa. Hamaze kubakwa amazu 375 ariko ko hagikenewe nibura andi mazu 70 uyu mwaka mu gutuza abadafite aho kuba”.

Kuri iki kibazo, Senateri Gakuba Jeanne d’ Arc wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yashishikarije abaturage b’Akarere ka Nyarugenge gukomeza gufasha abacitse ku icumu kwiyubaka kugira ngo nabo barusheho kwigira ndetse yasabye ko hashakwa mu buryo bwihuse uko imiryango 70 yacitse ku icumu itarabona aho kuba yubakirwa.

Senateri Gakuba Jeanne d’ Arc kandi yasabye abaturage ba Nyarugenge kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi bafasha abacitse ku icumu guhangana n’ihungabana baterwa n’ingaruka za jenoside.

Ibumoso hari Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga na Visi perezida wa Sena Gakuba Jean d’arc i Buryo.
Ibumoso hari Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga na Visi perezida wa Sena Gakuba Jean d’arc i Buryo.

Ku ki bazo cy’imanza akarere ka Nyarugenge kavuga ko kugira ngo izo manza zirangizwe hakenewe imikoranire myiza hagati y’inzego z’ibanze n’ubutabera mu rwego rwo gukumira imanza zijyanwa mu nkiko kuko akenshi imanza zijyanwa mu inkiko, usanga nta makuru amenyesha inkiko ko izo manza ziba zaraciwe na Gacaca.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abanyamadini mu Karere ka Nyarugenge Bishop Nzeyimana Innocent, yagarutse kruhare amadini, amatorero n’imiryango itari iya leta yagize muri Jenoside, agaragaza ko aho umupira warengeye ariho ugomba kurengurirwa; uyu munsi izo nzego zikaba zigomba gushyira ingufu mu gukoresha abayoboke bazo mu kubaka igihugu nkuko bakoreshejwe mu kugisenya, yagaragaje ibikorwa bitandukanye birimo gukorwa mu kongera guteza imbere umunyarwanda harimo isana mitima, ubuvuzi ku basigiwe ibikomere na Jenoside ndetse no kubafasha kubaho bubakirwa bahabwa inka n’ ibindi.

Bacana urumuri rw'icyizere.
Bacana urumuri rw’icyizere.
Muyi uyu mwaka umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarugenge wabaye ku manywa.
Muyi uyu mwaka umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarugenge wabaye ku manywa.

Photos: nyarugengedistrict.gov.rw

UM– USEKE.COM

en_USEnglish