Nyanza: Polisi yafashe ukekwaho guresha amafaranga y'amahimbano
Kuwa mbere tariki 8 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza yafashe uwitwa Twahirwa Telesphore w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo ukekwaho gutunga no gukoresha amafaranga y’amahimbano.
Twahirwa yafatanywe inoti zirindwi (7) z’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu y’amiganano, nyuma y’aho aguze inkoko i Mpanga ari kumwe n’uwitwa God Emmanuel, abo bayiguze babona ko amafaranga bahawe atari mazima, biyemeza gufata moto baramukurikira kuko we yari atwaye imodoka y’ivatiri.
Twahirwa afatwa, yavuze ko ari God Emmanuel wishyuye ayo mafaranga kandi ko ari umugenzi atwaye ntaho basanzwe bakorana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Gusa God Emmanuel ntiyashwe kuko ubwo bahagarikaga imodoka barimo we yayivuyemo ariruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yatangaje ko Twahirwa Telesphore yafashwe kubera umurava abaturage bagaragaje wo gukurikirana ukekwaho gukoresha aya mafaranga y’amahimbano kandi bakamushyikiriza Polisi.
CSP Gashagaza yagize ati “Twishimiye urwego rw’imvumvire abaturage bamaze kugeraho kuko nk’uko duhora tubibagiramo inama, nibo ba mbere barebwa no kwicungira umutekano ndetse no gufata abawuhungabanya bakabashyikiriza inzego zibishinzwe.”
Akomeza avuga ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, kuko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga, ariko kandi bikanateza igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano.
Gukoresha amafaranga y’amahimbano bihanishwa igihano kivugwa mu ngingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda N°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012, rigena igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5 n’ihazabu ingana n’inshuro ebyiri kugeza ku 10 z’amafaranga y’amiganano yafatanywe mu gihe uwafashwe ahamwe n’iki cyaha.
Police.gov.rw
0 Comment
Uwo mushoferi ashobora kuba ntaho baziranye yamutwaye murwego rwa kazi ke! nibarebe muri tel ye niba atunzemo izina rye cyga number za nyirigutoroka!niba birimo bazaba bakorana ahanwe.
Comments are closed.