Digiqole ad

Nyanza: bamaze hafi amezi 2 mu gihombo kubera iteme rya Manga ryacitse

Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo ikiraro cya Mpanga cyahuzaga imirenge yo muri ako karere mu buhahirane cyarangiritse kubera imvura nyinshi gituma abaturage batagihahirana ku buryo bworoshye amezi abaye abiri.

Nubwo gisa n'igikomeye ariko imbaho zaracitse nta kintu kibasha gucaho
Nubwo gisa n’igikomeye ariko imbaho zaracitse nta kintu kibasha gucaho

Ikiraro cya Mpanga ni kimwe mu biraro byubatse mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo, ariko nubwo cyubatse muri Nyanza gikoreshwa cyane n’urujya n’uruza rw’abaturage bo hirya no hino mu guhahirana.

Nkuko abaturage batuye aho i Mpanga babitangarije Umuseke.com, ngo ubwo hagati mu kwezi kwa Werurwe 2013 iki kiraro cyacikaga cyanyuzeho ikamyo ipakiye umucanga maze kiracika bayisanga hasi mu iteme aho yaguye ariko ku bw’amahirwe Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Ubuyobozi bumaze kubona ko ikiraro cya Mpanga cyacitse bwahise bufata iya mbere yo gufunga umuhanda kugirango hatazagira ikinyabiziga kiwukoresha mu gihe cyose iki kiraro kitarakorwa.

Abaturage bavuga ko ubwo bafungaga uyu muhanda bari bafite ikizere ko iki kiraro kizakorwa vuba bitewe n’akamaro kibafitiye, ariko ngo kugeza ubu amaso yabo yaheze mu kirere amezi agiye kuba abiri.

Harerimana Jean Claude, ukora umurimo wo gutwara abantu ku ipikipiki muri kariya gace atangaza ko kuva iki kiraro cya Mpamga cyakwangirika we na baagenzi be bamaze guhomba cyane kuko bari batunzwe n’uyu muhanda iki kiraro kibarizwamo.

Harerimana avuga ko atari abamotari gusa bahombye ahubwo na bagenzi be batwara amatagisi bamaze gutakaza byinshi cyane kuva iki kiraro cyacika.

Bamwe mu Bamotari batahazi, iyo basanze ikiraro cya Mpanga cyaracitse barakata bagasubira inyuma. Nicyo gihombo bavuga bari guhura nacyo
Bamwe mu Bamotari batahazi, iyo basanze ikiraro cya Mpanga cyaracitse barakata bagasubira inyuma. Nicyo gihombo bavuga bari guhura nacyo

Muri aka gace iki kiraro cya Mpanga kibarizwamo habarizwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo gereza mpuzamahanga ya Mpanga, Isoko rya Nyanza, Ishuri rikuru rya ISPG ribarizwa i Gitwe, amashuri yisumbuye, Amasoko atandukanye, ibitaro bya Nyanza n’ibitaro bya Gitwe n’ibindi bikorwa by’amajyambere abaturage biyambaza mu buzima bwabo bwa buri munsi bakoresheje umuhanda uriho iki kiraro cya Mpanga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umwe mu bashoferi batwara imbangukiragutabara ku bitaro bya Gitwe, yatangarije Umuseke.com ko kuva iki kiraro cyacika urugendo bakoraga bajyana umurwayi ku Bitaro bya Kaminuza i Butare cyangwa ibitaro bya Nyanza rwiyongereye kubera ko bazenguruka kugirango bagere i Nyanza cyangwa i Butare.

Ati “ Ubu ni uguca ibutamoso tukazenguruka tukajya kunyura mu Ruhango mu mujyi duciye iyooo za Bweramana (mu murenge wa bweramana) twagera mu Ruhango tukabona kumanuka tujya i Nyanza cyangwa i Butare.”

Umuhanda urafunze ni ugushaka andi mayira
Umuhanda urafunze ni ugushaka andi mayira

Nyuma yo kumva uburyo abaturage bamaze gutakaza byinshi kubera iki kiraro, Murenzi Abdallah umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye Umuseke.com ko iki kibazo bakimenye ubwo iki kiraro cyacikaga, ariko baza gushakisha uburyo cyakorwamo bigezweho ngo kitazongera gucika.

Ati “ Isoko ryo kucyubakisha ryamaze gutangwa, Akarere ka Nyanza karasaba abaturage kwihangana nibura mu mezi atatu iki kiraro kikaba kizongera gukora nkuko byari bisanzwe, ariko noneho gikoze neza kurushaho.”

Ikamyoneti yaguyemo aho hasi, ku bw'amahirwe ntawahasize Ubuzima.
Ikamyoneti yaguyemo aho hasi, ku bw’amahirwe ntawahasize Ubuzima.
Muri metero nka 300 uvuye ku kiraro hari gereza ya Mpanga, haruguru yayo Umusozi wa Gacu hirya Rwabicuma
Muri metero nka 300 uvuye ku kiraro hari gereza ya Mpanga, haruguru yayo Umusozi wa Gacu hirya Rwabicuma

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ko numva se birirwa bavugango twateye imbere iri niryo terambere ryo kuba ntanumuhanda wibiti dufite?Ahubwo turasubira inyuma:inzara,bwaki….

  • Sha Umuseke.com murandangije neza neza!!! uziko munkumbuje iwacu sha? dore kuri iyo misozi niho navukiye kabisa!!! yo ndishimye nyuma y’imyaka mvuye mu Rwabyaye sha!!! muri abagabo kabisa, dore wa Musozi twaragiragaho inka niho bubatse prison sha! mbega ibitangaza byabaye iwacu!, ningaruka mu Rwanda nzabagurira mwa banyamakuru mwe, kuko munyibukije iwacu mu Rwatubyaye sha aha dore niho mu rugo rwose ndetse imwe mu mirima ndi kureba mu gishanga i Mpanga munsi ya gereza ni iya Data!! Murakoze cyane ariko reka mvuge niri teme koko birababaje niba iteme nkiri rifitiye imbaga nya mwinshi akamaro ridakorwa pe!! hakaba hashize iminsi nkiyi mwanditse, ariko da umuyobozi ubwoi yabivuze bizakorwa, babyihutishe kabisa nibura muri 2 mois ribe ryakozwe. sawa bavandimwe bacu dukunda.

  • Ariko uwavuga ko harimo uburangare n’ubumenyi bucye ntabwo yaba abeshye.
    Bishoboka bite ko muri DISTRICT haba hari umukozi ushinzwe infrastructure, hanyuma ikiraro cyangwa ibiraro bikagera aho bisaza bigacika ibyari umuhanda bigahinduka imizigo kubaturage kandi imisoro itangawa buri mwaka.

    Hafi ibiraro dufite byubatswe bimwe ku bw’ababiligi, ibindi ku bwa KAYIBANDA; hashize rero imyaka kuva kuri 40 gusubiza hejuru.

    Bakagombye kuba barabikoreye expertise , buri wese mu Karere ke, ibyo akarere gashoboye kakabishyira mu Ngengo y’imari bahereye ku byihutirwa, ibyo Kadashoboye raporo igashyikirizwa MININFRA nayo
    igashaka amafaranga.

    Niba se atari uko bikorwa, ubwo si uburangare. Ubwo se ko bidindiza ubucuruzi, kandi imisoro ariho iva, muragirango abaturage bakore iki?

    Igihe kirageze ngo tujye tugira uruhare mu gutegura ibikorwa n’ingengo y’imari, cyangwa za njyanama zirirwa mu makimbirane gusa.

  • uriya musozi wubatsweho Prison niwo witwa Mpanga ntabwo ari Gacu, Gacu iri hakurya ya Mpanga yo ntigarara, rwabicuma nayo iba inyuma ya Gacu.

  • bahita Mpanga ntabwo ari manga

Comments are closed.

en_USEnglish