Digiqole ad

Nyandwi yanze gukomeza gukorana na RNC muri South Africa

Nyandwi Sarathiel yavuye mu ishyaka rya RNC mu Ukuboza umwaka ushize yakoranaga naryo nk’ushinzwe umutekano aho yari nk’impunzi muri Africa y’Epfo, ubu yaratashye, kuri uyu wa mbere yatangarije abanyamakuru ku Kacyiru impamvu yatumye ava muri RNC.

Nyandwi wari ushinzwe komisiyo y'umutekano muri RNC
Nyandwi wari ushinzwe komisiyo y’umutekano muri RNC

Ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ribarizwamo Kayumba Nyamasa na Patrick Karegeya bahoze bakomeye mu nzego z’igihugu ryari ryarashinze Nyandwi komisiyo y’umutekano nk’uko abyemeza.

Ati “ Nakoranye na RNC mu gihe cy’umwaka muri Africa y’Epfo aho baje bansanga. Numvaga ari ishyaka ry’abantu bavuye mu gihugu bakomeye bashobora kugira icyo bageza ku muntu n’abanyarwanda.

Ariko nyuma nagiye mbona ko ibyabo ari ibintu bishingiye ku mujinya bafitiye bamwe mu bayobozi b’igihugu mbona nta gahunda ifatika bafitiye abaturage muri rusange.

Nagiye mbibona buhoro buhoro mubyo bavuga n’ibindi nanjye nza gufata umwanzuro mbonye ko nkomezanyije nabo naba ndi kwivanga, ninabwo nahise mpitamo kwitahira.”

Avuga ko nta mpamvu yari gukomeza gukorana na RNC abona nta gahunda ifatika bafitiye abanyrwanda muri rusange
Avuga ko nta mpamvu yari gukomeza gukorana na RNC abona nta gahunda ifatika bafitiye abanyrwanda muri rusange

Uyu mugabo ubu aravuga ko nta shyaka rindi azajyamo kuko yumva afite gahunda yo kwikorera business mu Rwanda.

Abajijwe niba hari icyo azi ku mikoranire ya RNC na FDLR yagize ati “ Ntabyo nigeze menya, cyereka niba byarapangirwaga hejuru na bariya bagabo ariko njye ntabyo nigeze menya kuko gahunda zabo zose ntabwo nazimenyaga nibo bamenyeshaga.

Uyu mugabo wari mu buhungiro muri South Africa yasobanuye ko yagiye mu ishyaka rya RNC kuko nta rindi shyaka ry’abanyarwanda yari yakahabonye, ariko abonye ko ntacyo ryazamugezaho yaba we cyangwa abanyarwanda ahitamo gutaha ku bushake bwe.

Kugeza ubu nta kiratangazwa n’ishyaka rya RNC ku byavuzwe na Nyandwi uhamya ko yari umuyobozi ushinzwe komisiyo y’umutekano w’iri shyaka.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Baguhe umugati wiwire, ariko ubundi ubwo wari warahunze iki?

    • uyumugabo.abeshya kubi,ntankuru nimwe azi.yabobakoranaga.yewe habe niyumugore maze iminsi nunvise yisibira kuri Radio itahuka ,ngo ukorana na kayumba,na rudasingwa,nawe ntamakuruye azi.ahaaaaa,ariko buriya isi iragoye cyane
      ntacyonaguhamya ariko urimo umugambanyi ukomeye wowe.kandi nako uzamabanga menshi.ahubwo bazayakubaze ntawukira iyativuje ,naho gutahabyo ntacyobivuze,
      abatashye nkawese ejobagasubirayo badasezeye ni bangahe.ibyobyarahazwe,uretse yuko burimuntu agira amahirweye yenda ejowabona nawe baguhaye akazi gasobanutse ,ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.ngaho nzaba nunva ibyawe.na benewanyu.

      • Ariko ni Gute utinyuka kuvuga ngo umuntu arabeshya utamuzi. ngo nta makuru azi wowe ayo uzi ko utayagaragaza. Sarthiel yahisemo neza kandi yatahutse nk’umunyarwanda, kuba yarabaye muri RNC birumvikana ko aribyo Itangazamakuru ryagomba kwibandaho niko abanyamakuru babaye bakunda byacitse. naho abavuga ngo yahunze iki umuntu wahunze mu 1994 keretse utazi amateka y’u Rwanda.

  • Kabisa kirabeshya nkurikije uko kireba

    • arikogutukana wabonye aribyo wabwira abantu hano wagiye wiheca agaciro ngo arabeshya munyomozese.

  • Ubundi abantu nkaba bari barahunze iki ibyabaye mu Rwanda nawe ko yabikoze ahubwo mube maso aje kujijisha azabatoroka mu minsi miike

    • Hakuzayezu uti «yarabikoze.» wari uhari? Hari urukiko wumvise rumukurikirana? Mujye muvuga ibyo muhagazeho, mureke amahomvu n’ingengabitekerezo zidafitiye abanyarwanda akamaro.

  • sha bagucunguze ushobora kuba ufite ibindi bikungenza nta kintu uvuze kigaragara pe , ubwo se uvuze iki?

  • abantu nkaba nabo kwirinda, ngaha aho nibereye, (yatumwe walahiii)

  • uziko wagirango ankwa urumogi mbega umugabo ufite amaso yahiye suyu bamwizera gute ngo ni KAYUMBA WAMUBUZAGA GUTAHA ariko amayeri ya banyarwanda ye noneho yamuhaye uruhushya sinumva ukuntu KAYUMBA wi mpunzi muri south africa yagira ubushobozi bubuza uwo mugabo gutaha hubwo navuge icyamuzanye areke kutjisha nibayaguzwe nabyo byashoboka turabazi di…..

  • haaaaaaa iyomivuba yawe bazayinyuzamo isasu sha ngo kayumba karegeya haaa abagura baziranye nagura bwije

  • uyumugabo.abeshya kubi,ntankuru nimwe azi.yabobakoranaga.yewe habe niyumugore maze iminsi nunvise yisibira kuri Radio itahuka ,ngo ukorana na kayumba,na rudasingwa,nawe ntamakuruye azi.ahaaaaa,ariko buriya isi iragoye cyane
    ntacyonaguhamya ariko urimo umugambanyi ukomeye wowe.kandi nako uzamabanga menshi.ahubwo bazayakubaze ntawukira iyativuje ,naho gutahabyo ntacyobivuze,
    abatashye nkawese ejobagasubirayo badasezeye ni bangahe.ibyobyarahazwe,uretse yuko burimuntu agira amahirweye yenda ejowabona nawe baguhaye akazi gasobanutse ,ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.ngaho nzaba nunva ibyawe.na benewanyu.

  • hahaaa, ubundi sinkunda politiki ariko iyi nkuru inteye kwibaza: ubundi mbere hose yari yarabujijwe n’iki gutaha? kuki ubu agarutse? aho nta zindi gahunda zaba zimuzanye????

    • Ariko bite byanyu ngo yari yarabujijwe niki gutaha. nonese igihe cyogutaha cyari ryari? twumve niba yarakirengeje. Nizere ko utigeze uhunga. wasomye inkuru neza.

    • sha wowe tubyumvise kimwe, kuki atashye ubu niki cyari cyaramubujije gutaha? wasanga nubundi aje mukazi

  • amateur.com
    wa mugani wawe uje gukora business, ndabona wayitangiye ndetse uyigeze kure. Kazanya nzaba numva ibyawe.

  • Ubu nawe uratahutse ugirango uraba Ministre nkuko Saraphine yabaye we, byashoboka da waba we,kera baravugaga ngo NTA CUBU CUBUSA GA MWA, uzatubwira cg se tuzumva ibyawe ,jya ujijisha bukeya man

  • ariko mwambwira, buri wese uhungutse harya afite uburenganzira bwo gutanga ikiganiro n’abanyamakuru? cyangwa ni ugushaka amahirwe yo kumenyekana ngo ejo bundi bamuhe minisiteri? noneho natwe tuzajye duhunga twikoze SA, EU, USA or somewhere else nitugaruka dutange ikiganiro, maze tubone amahirwe yo kujya ku rutonde rw’abo cabinet izagira ba ministers, senators or someone else in it? shame on ….!

  • birababaje uyu mugabo numugabo warazwe namateka atari meza muri RSA yo kutagira aho ahagarara .dore rwose ibi yabishowemo nu umukozi maneko muri ambassade Rutembesa wakunze kumubaza ibyo muri RNC ariko kuko bari bamuzi nta information bamuhaga nkuko abivuga muri kiriya kiganiro. yavuye ino avugako agiye gusura abana be uganda,nuko ageze mu rwanda asabwa nuriya maneko kuvugana nibinyamakuru munyunguze ngo yerekaneko akora cyane .twizereko rero azanamushakira imirimo kuko amayira ye ino ashobora kuba yarasibamye

  • Haaaa, ababishinzwe nibashyashyane bashake i jeep, escort, n’imbehe.Twagorwa ye!

  • Ariko kuki abanyarwanda ntacyo amateka ajya atwigisha! Ubuse Mugesera ntarimo kubazwa ibyo yavuze 1992, nawe menya ko ibyo wavuze ntaho ukibigaruriye kandi byabaye recorded. Igihe uzaba utagifite akamaro bazabanza bakubaze ibyo wasize ukoze iwanyu i Cyangugu mbere yo guhunga, then uzanabazwa ibyo wakoraga mu bihuru n’amashyamba warurimo.

    Njye nzajya mbareba nisekere gusa!!!.

  • Kugirango bibonere umugati abatavuze ko bitandukanyije na RNC bavuga ko bitandukanyije na FDLR, ko aribo bababuzaga gutaha!
    Akenshi nibyo babwira abategetsi.

  • Ariko mwabonye iturufu yo kuriraho!!ubwo uraje utangira kuvuga amahomvu ejo bazaba baguhaye V8 uyijindiriyemo ubundi utanga amasoko adasobanutse.”ICARA TURURYE.com!!!!

  • uwo mugabo yari yarahunze iki?

    • Nanjye mpise nibaza icyo yari yarahunze. Ese cyaba cyararangiye ko numva afite gahunda yo kwikorera business? Mujye mudutohoreza

  • nawe bamugire MINISTER !!!

  • Nawe bamugire MINISTER zibura ibiri.

  • Abanyarwanda twaragowe koko, ubu nkuyu munyandwi atubeshye kuki? arabona yakwerana na Kayumba koko,Rudasingwa se yamukenera? yabasha kureba Karegeya mumaso se? ariko mwagiye muza mugatuza mukareka kwisaza ngo mwitandukanije nabande. ndakwamaganyeeeee

  • wmese nayubusa banyirabyo baba barabipanze wamenyase ajegukor’iriki?

  • Genda Rwanda waragowe.Nk’ibi ni ibiki muba mutubwira koko?Uyu nta muntu n’umwe umwitayeho kandi nareke no kubeshya.Na RNC nabo arababeshyera.Kora business zawe zakuzanye utaragize uwo urangaza.Naho ubundi ibisigaye igihe kizabyerekana.

Comments are closed.

en_USEnglish