Digiqole ad

Nyamitari ngo ari kubona umusaruro wo kureka Gospel akajya mu z’Isi

 Nyamitari ngo ari kubona umusaruro wo kureka Gospel akajya mu z’Isi

Patrick Nyamitari wahoze aririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, avuga ko yatangiye kubona umusaruro wo kuririmba indirimbo zisanzwe. Aritegura kujya gutaramira Abanya-Kenya bamutumiye mu gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya benshi.

Patrick Nyamitari ngo ubu asigaye atumirwa mu bitaramo bikomeye
Patrick Nyamitari ngo ubu asigaye atumirwa mu bitaramo bikomeye

Nyamitari avuga ko ubu asigaye atumirwa mu bitaramo bikomeye, urugero rwa hafi ngo ni iki yatumiwemo muri Kenya.
Aganira n’Umuseke, yagize ati “Narishimye cyane kuba abantu batari abanyarwanda bantekerezaho mu gitaramo cyabo. Nabonye ko umuziki nkora ugera ku batari bake n’Abanyakenya barimo.”
Ngo abateguye icyo gitaramo  bamutumiye binyuze mu bajyanama be basanzwe bamufasha ndetse no mu bafana be baba muri Kenya bifuzaga kumubona abaririmbira umuziki wa Live.
Icyo gitaramo agiye gukora kuri we abona ko hari icyo bizamufasha kinini harimo no kongera umubare w’abafana be mu karere.
Ati “Abafana banjye bazaba benshi kuko Kenya nk’uko mubizi ni igihugu kinini cyane.”
Icyo gitaramo Nyamitari azaririmbamo kizaba tariki ya 08 Kamena, mu mujyi wa Nairobi ahitwa Pavilion Lounge.
Abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, barimo umuraperi Padi Wubonn, Jasper Murume na we ukunzwe muri Kenya, Qmoesha n’ abandi batera urwenya bakunzwe muri Kenya.
Azahuriramo n' abandi bahanzi bo muri Kenya
Azahuriramo n’ abandi bahanzi bo muri Kenya

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Naryoherwe! Ubwo ba Patient na Israel bari mubihombo? yewe

  • Yewe ubwo nawe uratannye uragiye,nubundi mu isi haba akaryoshye ariko umenye ko ku MANA haba ibyiza gusa.Urgendo ruhire mu isi .

Comments are closed.

en_USEnglish