Digiqole ad

Nyamitali arebeye kuri Byumvuhore asanga urugendo rukiri rurerure

 Nyamitali arebeye kuri Byumvuhore asanga urugendo rukiri rurerure

Patrick Nyamitali uzwiho ubuhanga mu kuririmba muzika ya ‘Live’, nyuma yo kwitabira igitaramo cy’umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste akareba uko abantu bishimiye uwo muhanzi byatumye avuga ko abahanzi nka we bagifite urugendo rurerure mu kugera nk’aho.

Patrick Nyamitali avuga ko abahanzi b'ubu bafite urugendo rurerure rwo kubaka izina rikomeye muri muzika nka Byumvuhore, Cecile Kayirebwa n'abandi
Patrick Nyamitali avuga ko abahanzi b’ubu bafite urugendo rurerure rwo kubaka izina rikomeye muri muzika nka Byumvuhore, Cecile Kayirebwa n’abandi

Nk’uko yabitangarije Umuseke, Patrick Nyamitali yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo Byumvuhore Jean Baptiste yeretswe ko akunzwe kandi ari umuhanzi wo hambere bityo avuga asanga hakiri urugendo rurerure ku bahanzi bakora muzika muri iki gihe.

Ati “Sinzi niba nemeranya namwe kuri iyi ngingo, ariko ubanza Byumvuhore nta wundi muhanzi nyarwanda ukundwa kumurusha mu Rwanda. Naratangaye cyane!!

Ibyo naboneye kuri Petit Stade byanyeretse ko abahanzi ba none tugifite urugendo rurure imbere yacu muri muzika. Ibyo tubyemere kuko byaragaragaye. Icyubahiro gikomeye kuri Byumvuhore. Uri ikitegererezo pe! Umwaka mushya muhire nanone kuri mwese”.

Patrick Nyamitali akomeza avuga ko nta myaka iba ku muhanzi ishobora gutuma adakundwa kubera ko ashaje. Bityo ko zimwe mu ngamba yakuye mu gitaramo cya Byumvuhore ari ugukora ibikorwa byivugira aho kwirirwa yitaka.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Mu bindi bihugu bihesha agaciro umutungo bwite w’umuntu ku hiti cye cg se w’igihugu muri rusange…, UMUHANZI NKA BYUMVUHORE atezwa imbere ntaryamushwe nkuko biri kurubu ndetse akabyazwa umusaruro ubwo ndacyebura MINISTERE Y’UMUCO NA SPORT ndetse nkurikije ibyo yerekanye ejobundi akwiye kwitwa ARTISTE SIR BYUMVUHORE ngaho rero iba hari ushinzwe amakuru mwiyo Ministere asome ibyo mwibukije agire icyo akora !!!!

  • Byaba byiza abahanzi bazamuka bagiye baririmba ibintu bisanzwe bibaho mu buzima kandi ntibashimishwe no gusohora indirimbo nyinshi bakoze bahushura. Ikindi bagabanye politiki mu bihangano byabo, bivugire ubuzima busanzwe.

  • Nyamitali ufite ukuri peee 100/100

  • Nanjye yaranyemeje kabisa. Nadushakire izindi nshyashya

  • Byumvuhore na Kayirebwa Cecile rwose batweretse igitaramo cyiza nanjye nari mpibereye.

Comments are closed.

en_USEnglish