Nyamirambo: Urubanza rw’umwana uregwa gutema mwalimu we rwaburanywe mu mizi
*Kuri uyu wa kabiri uru rubanza rwaburanishijwe mu muhezo nk’uko biteganywa n’itegeko,
*Abunganira uyu mwana babwiye Umuseke ko gukomeretsa mwarimu yitabaraga bitewe n’ibihe yarimo,
*Uyu mwana yunganiwe n’Abavoka babiri, basaba ko yagirwa umwere agakomeza kwiga,
*Aburana adafunzwe n’ubwo yabanje gufungwa iminsi 8 kandi afunganye n’abakuru
*Iperereza rya Polisi ryasanze ngo umunyeshuri na mwarimu bari bamaze icyumweru bavugana.
Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2016 haburanishijwe mu mizi, mu muhezo, urubanza ruregwamo umwana w’umukobwa w’imyaka 17, wiga mu ishuri ryisumbuye rya St. André i Nyamirambo ukekwaho gutema umwalimu we Jean Baptiste Gasoma. Uyu mwana yagaragaye ku rukiko mu mwambaro usanzwe, yunganiwe n’abavoka babiri.
Abantu bamaze kwicara mu rukiko bategereje ko iburanisha ritangira, umucamanza yahise avuga ko iri buranisha riba mu muhezo kuko umwana uri kuburana atujuje imyaka y’ubukure (18).
Kuri dosisye y’uru rubanza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17 araregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Ibi byabaye mu kwezi kwa munani 2015, aho uyu mwana wiga kuri College St. André i Nyamirambo mu mwaka wa kane w’ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology) byavuzwe ko yatemye umwarimu mu mutwe akoresheje umuhoro yazanye ku ishuri mu gikapu.
Uruhande rw’umwalimu rwavuze ko uyu mwana yakoze ibi kuko yari amaze gufatwa yihaye amanota ku rupapuro rundi rw’ikosora kuko urwa mbere yari yatsinzwe.
Uruhande rw’abarera umwana mu muryango rwo rwavuze ko rubona gutema umwalimu bidashingiye ku manota gusa, rusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ndetse ababyeyi basabye ko umwanzuro uzava mu iperereza wazatangazwa kugira ngo ube isomo.
Amakuru yageraga ku Umuseke icyo gihe yavugaga ko ijambo rya mbere umwana yavuze amaze kugarura ubwenge yaribwiye umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe ‘mental health counselor’ ngo ni “nari mbirambiwe”.
Abunganira uyu mwana barasaba ko atahamwa n’icyaha kuko yitabaraga
Me Habimana Pie na Me Karangwayire Epiphanie batangarije Umuseke ko baburanye bagaragaza ko uyu mwana w’umukobwa yitabaraga bityo ko atatemye mwarimu we abigambiriye.
Bavuga ko iperereza rya Polisi ryagaragaje ko umwana yari amaze icyumweru aganirizwa na mwarimu we, aza kumuha gahunda yo guhurira mu nzu yahoze ari Laboratoire kera abandi bagiye mu misa, ngo ni bwo uwo mwana yagize amakenga yitwaza ikintu cy’icyuma (bamwe bavuze ko ari umuhoro, ariko ngo ni igisigazwa cy’ucyuma nk’uko abo bavoka babivuga).
Bavuga ko ngo umwarimu yabanje guha uwo mwana urupapuro rw’amanota ngo ashyireho ayo ashaka (ariko hari indi gahunda ibyihe inyuma). Muri iyo nzu yahoze ari Laboratoire ari naho mwarimu yakomerekeye, ngo yagiye gukomereka bahamaze iminota 30.
Umwana ntiyakagombye gufungwa hagendewe ku mategeko amurengera
Nubwo itegeko riteganya ko umwana uri munsi y’imyaka 14 adakurikiranwa mu nkiko, umwana w’imyaka 14 cyangwa utarageza ku myaka 18 y’ubukure ashobora gukurikiranwa mu nkiko ariko yigambye gufungwa.
Abavoka b’uyu mwana ukekwaho gutema mwarimu we, bavuga ko umwana akenshi arengerwa n’itegeko kubera ko ibyo akora aba ataragira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru.
Bavuga ko umwana bunganira yafunzwe iminsi 8 kandi afunganwa n’abantu bakuru, mu gihe itegeko rigena ko abana bafungirwa ukwabo.
Uyu mwana ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kigeza ku myaka ibiri
Itegeko riteganya ko umuntu wakubise akanakomeretsa undi, ahanisha igifungo cy’imyaka ibiri nk’uko bivugwa n’aba bamwunganira. Gusa ku mwana ngo icyo gihano kogabanywamo kabiri, bika umwaka, nyuma hakabaho inyoroshyacyaha, iganya igihano bikagera ku gifungo cy’iminsi umunani, na yo igasubikwa, agahita arekurwa.
Ibyo byubahirijwe, mu gihe uyu mwana yaba yahamwe n’icyaha, ashobora kuzagira amahirwe yo kurekurwa nk’uko abamwunganira babivuga.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 29 Mutarama 2016.
Ubushinjacyaha nibwo bwari bufite icyemezo cyo gukurikirana mwarimu mu butabera
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri ubushinjacyaha nibwo bwaburanaga n’abunganira uyu mwana.
Abavoka bamwunganira bwabwiye Umuseke ko basabye ko uwo mwarimu akurikiranwa mu butabera ariko ngo Ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo kutamukurikirana, kandi ngo ni uburenganzira busesuye buhabwa n’itegeko.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
27 Comments
Hehe handi ariko umwana yatemye mwalimu we amuziza amanota?
Urukiko nirurebe neza pe! Bazasanga rwose uyu mwalimu hari ibindi yashakaga kuri kariya kana.
Muzaba mureba
Reka sha va muri iyo miteto n’amayeri adashobotse, Ese yamenye kuzana umuhoro, ntiyabwira na bagenzi be ngo babe hafi ,yabuze n’umuzamu w’ikigo abwira ngo acungire hafi,yabuze na police hafi aho atakira ngo icungire hafi inkeragutabara,Nibura se ikigo kibamo abantu barenga 500 yaratatse habura n’umwe wumva?!! Gutemana bibi ntibigasubire mu Rwanda Never again !!!
Ibi ni amatakirangoyi, nubwo mwarimu yaba yaramusabye ko baryamana nkuko abitwa abarezi b’umwana babivuga ibi ntashingiro bifite narito kuko umwana ntakirego yigeze atanga mbere yaba ku ishuri aho yiga cg k’urundi rwego runaka hagati aho rero iyo nkozi y’ikibi ikwiye guhanwa hisunzwe amategeko.
ikindi kandi kabone nubwo mwarimu yaba yaramusabye ko baryamana, kumutema ntaburenganzira nabuke abifitiye kuko bibaye bityo abantu bajya bahora batemana bitwaje ngo babangamiwe, amategeko ntanahamwe yemera uyu muco.
Kubijyanye nuko urubanza rwabaye mumuhezo ibi nabyo sibyo, uru rubanza rwagombaga kubera kukarubanda abantu bose bakamenya byagenze bite birangira bite, nkuko uwishe umwana yaburaniye kukarubanda muri stade i Nyamirambo kugirango ibe gasopo k’umuntu wese wigira akaraha kanjayahe akiha gukora amahano yitwaje impamvu iyo ariyo yose.
Kuvuga ngo urukiko rucukumbure rurebe niba ntakibyihishe inyuma, aha ho ndabona abantu bamwe bari gutegeka urukiko uko rugomba gukora nuko rugomba kwanzura, iyo umuntu ari imbere y’urukiko atanga ibimenyetso kandi bifatika byerekana ubwere bwe n’ubushinjacyaha bugatanga ibindi bifatika byerekana icyaha.
Kanyemera uvuze neza. Aimme uvuga ngo umwana ntiyari gutema mwarimu amuziza amanita yumva ko Ikindi yari kumutemera ari iki? Mwajyiye mureka gushyigikira amafuti! Kuzana umuhoro mu gikapu ku ishuri? Ikibazo se yari afite yakibwiye nde? Kereka niba uyu mwana arwaye mu mute, ariko niba ari muzima ni umwicanyi nk’abandi bose!
ibi bintu birimo urujijo.nibaburane icyaha cyo gutema umuntu cyangwa gukubita no gukomeretsa, hanyuma abunganira umwana niba bavuga ko mwarimu yamusabye ko baryamana nabo batange ikirego barega mwarimu.none se umuntu arakureze uti nabikoze kubera iyi mpamvu? iyo wenda yaba inyoroshyacyaha ariko ikirego ntaho gihuriye no kumusaba ngo baryamane.uwo mwana agomba kuba atoroshye kandi nibadacukumbura neza ejo azatema undi wa kabiri!?!?!?
Ahubwo uriya mwana n’akagabo. yanze agasuzuguro. Hari abarimu babona abana babakobwa beza bakabiba amanita kugirango nyuma babasabe gusambana babone kubaha amanita. nabandi balimu babonereho ko abana babakobwa bose siko bagurisha imibiri yabo.
uriya mwana ni ikirumbo ariko n’abamurera si shyashya. bribeshya riko bagiye ku Karubanda. Abaswa bararikora aho bukera bashaka amanota y’ubusa!! ubundi se bariga ay’iki bagiye muri ayo mafuti yabo!!ego ko !! abamuvugira nabo ni bya bindi by’amatakira.ngoyi
Mbuze icyo mvuga ! Ibi niba ari itangazamakuru ritazi gutara amakuru simbizi, niba ari ubucamanza nabyo ntibisobanutse. No comment ! Gusa this sis a travesty of justice.
Bijya gucika, bakabanza bakambwira ngo “humura email yawe tuyigira ibanga”, tanga comment !
WOWE WIYISE UMULISA. URAGARAGAYE PE. BURIYA URIYA MUKOBWA NIMWIZA HEHE. URIYA MWANA NI KABUHARIWE.
Muri make umutwe w’iyi nkuru ntuhuye n’ibiyanditsemo. Kuko muravuga ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi ariko uwayisoma wese n’ubwo ataba ari umunyamategeko ntiyabimenya. Dore inenge zirimo nta cyemezo cy’urukiko kirimo mwarangiza muti ubushinjacyaha nibwo bwatanze ikirego turabizi ko mu manza z’inshinjabyaha kenshi ari Ubushinjacyaha burega. Byaba byiza mukomeje mugakurikirana neza iby’iyi dosiye.nyuma mukazaduha umwanzuro urukiko rwafashe
Uyu mukobwa ni ruharwa nk’abandi bose yari akwiriye guhanwa by’intangarugero bikanabera isomo abandi banyeshuri bifuza kujya babona amanota y’ubusa batakoreye.
Uriya mwarimu birazwi ko ari umwe mu barimu “sérieux” b’intangarugero akaba n’inyangamugayo.Ntabwo apfa gutanga amanota umunyeshuri atakoreye. Turazi ko muri iki gihe abanyeshuri b’abaswa bumva bahabwa amanota batakoreye dore ko hanadutse imvugo ngo “nta munyeshuri utsindwa”.Nibareke rero gukoresha iterabwoba kuri uriya mwarimu w’intangarugero.
Biranababaje kubona Famille y’uriya munyeshuri ihimbahimba biriya bintu ishaka gusebya uriya mwarimu kugira ngo umunyeshuri yikure mu kimwaro cyangwa mu cyaha. Ababyeyi nibo bakabaye aba mbere guhana umwana wabo wakoze amarorerwa nk’ariya abatesha agaciro, none ahubwo dore nibo ba mbere bamushyigikira mu mafuti no mu cyaha. Ubwo se murabona uburere bwo mu muryango buri hehe!!!! Ubutabera turizera ko buzakora akazi kabwo nta marangamutima, keretse niba uriya munyeshuri ari wawundi bita ngo “ushyigikiwe n’ingwe aravoma”
Ariko mwese mwandika mutuka umwana: Muri mwese ntawe unganya imyaka nawe, kuko ibitekerezo byanyu birabigaragaza. Mwibuke ko muracira umwana urubanza mukurikije imitekerereze y’abantu bakuru. Ntabwo yatekereza nuko mwe mubikora, ataekereza ibijyanye n’ubwenge bwe. Niyo n’amategeko arengera abana kuko ubwenge bwabo niko buba bungana. kubw’ibyo rero, bazamucira urubanza bahereye ku bwenge bwe, n’icyo bwamutuma gukora. Naho mwarimu niba koko yaramusabaga kuryamana nawe, niwe mbarutso y’igikorwa cy’umwana, niwe wabimuteye. Ubwenge bw’umwana ntabwo bwamutumye kumurega, ahubwo bwamuteye kwirwanaho, wenda bitewe n’amagambo mabi, ateye isoni mwarimu yamubwiraga. Mwishyire mu mwanya w’umwna, muse nkabatekereza nkawe, mubone kumwumva. Ikosa riri kuwatumye umwana afata icyemezo nk’icyo.
Ariko mwese mwandika mutuka umwana: Muri mwese ntawe unganya imyaka nawe, kuko ibitekerezo byanyu birabigaragaza. Mwibuke ko muracira umwana urubanza mukurikije imitekerereze y’abantu bakuru. Ntabwo yatekereza nkuko mwe mubikora, atekereza ibijyanye n’ubwenge bwe.
Niyo mpamvu n’amategeko arengera abana, kuko ubwenge bwabo niko buba bungana. kubw’ibyo rero, bazamucira urubanza bahereye ku bwenge bwe, n’icyo bwamutuma gukora. Naho mwarimu niba koko yaramusabaga kuryamana nawe, niwe mbarutso y’igikorwa cy’umwana, niwe wabimuteye.
Ubwenge bw’umwana ntabwo bwamutumye kumurega, ahubwo bwamuteye kwirwanaho, wenda bitewe n’amagambo mabi, ateye isoni mwarimu yamubwiraga. Mwishyire mu mwanya w’umwna, muse nkabatekereza nkawe, mubone kumwumva. Ikosa riri kuwatumye umwana afata icyemezo nk’icyo.
Mwese mwiyita amazina y’abakobwa mumusebya mwemeza ibinyoma ngo muhurira mu bagabo, huuuuhuuu, n’imitwe murimo sha. Utazi ubwenge cga utareba kure niwe wakwemera ibinyoma n’ibitutsi byanyu. Kweli ntasoni muratinyuka mugaharabika ikibondo nk’iki, imitwe muteka gusa izabapfubana ngo murarwana kuri iriya ngirwa mwalimu aho babuze, mwene wanyu cga inshuti yanyu cga uwo muhuje ubugome/gahunda mbi N’umwana warezwe wanze agasuzuguro n’ivovoto ryanyu bamwe muri mwe dii. ntimukagire ngo bose ni bamwe!!
Ntawakwita kuribi binyoma byanyu, ahubwo nabatahuye, mwebwe muri kuruhande rwiriya nkozi y;ibibi ngo ni mwalimu, murimo kujijisha mwigize benshi reroooo mumuvugira rerooo, yewega turabazi di. N’ubundi urwishe yanka ruracyayirimo. Umugambi wanyu s’uwo kwangiza abana babandi gusa mubatesha agaciro ahubwo munabangiriza mubatera za SIDA zababayemo ibigugu. Abifitemo ubugome nk’ubu n’ubundi bwose, mutegereze, Imana izabahana yihanukiiriye. Mumenye ko Imana ihora ihoze.
Uriya munyeshuri ntabwo ari umwana utazi icyo agomba gukora, gusa nta mwana urimo , nta burere afite n’ikirumbo nk’ibindi birumbo byose. Igihugu nta kiza kimutezeho agomba guhanwa.
Uyu mwana ni umugabo sha nubwo mumategeko nta sentiment zirimo jye ndakwemeye, umugabo wese yitabara uko ashoboye n’abandi barezi bihererana utwana mu mashuli nyuma y’akazi uwabahuza n’abakobwa nkawe. mukarwanira ukuri. ubundi se ikindi kimenyetso kirenze kumarana n’umwana iminota mirongo itatu mushaka ni ikihe? nonese muri labo ishaje uwo mwana yatemeyemo mwarimu yari yamujyanyeyo gukora iki? uwaduha n’abandi baca agacyaho. naho gufungwa ntawuba intwali atanyuze muriyo nzira. nabamandera barafunzwe .Komera ugutuka nukora nkibyamwarimu cg nutazi uko abagabo bubu bataye umurongo.
subundi nkubu murashya mwarura iki koko ko urukiko rutazazuyaza kutwereka neza uko byagenze?iyo gitagata cg aho ntazi bafungira
abana iyo bigaragara ko yahohoteye mwarimu nkuko mbona mwashyushye imitwe mushaka kuruca hataragera ,mubona harabaye kure?nonese kuki ariwabo?ibyo muvuga byose biragaragaza ko mubogamiye kumwarimu ,yego umwana yarakosheje aratemana but uyu musaza ntiyarenganye ahubwo yamuhannye cyana ibi nibyo yarashoboye. mwitujijisha rero nimureke baruce inkozi yibibi ijye ahagaragara nabandi babonereho ko abana bose batavogerwa.
Umva Umulisa, wamudefanda ugafatanya n’abavoka bose, na ba bandi bo murifamille ye bakwije ibihuha ko bashakaga kumufata kungufu ntimuzatsinda urubanza. None se murusha Police y’u Rwanda gukora ubushakashatsi n’iperereza.
uyu mukowa ni ikirumbo niba bashaka ko aniga bazamujyane kwiga inyayatare muti prison y’abana naho nasubira mubandi banyeshuri n’abarimu imihoro izabona icyashara kandi abarezi nabo bazaba babategeje amajosi y’abarimu azaba agatoye
Ariko nkawe wiyise Umulisa ubwenge bwawe bukumariye iki? Ni ukuvuga ngo gutemana nta cyaha kirimo rero!? Uretse ko ibyuvuga bigaragaza ko wafashe indi sujet rwose. Amaherezo mwalimu ndabona ari ukuvuga ko yagwiriwe n’umuhoro wo muri labo ashaka gufata kungufu! Ni igitangaza!
uyu mwana rwose akwiye guhanwa ahubwo dutegerezanyije amatsiko umwanzuro w’urukiko naho kuvuga NGO ni umwana! yego ntitwarwanya amategeko! ariko n’ubundi biragaragara ko ari ikirara kabombo! Abarimu baragowe cyane ab’abagabo usanga izonkoramahano arizo zibashotora zibigiraho amacuti.
Imyaka y’ubukure si ngombwa cyane kuko uriya mukobwa si uwo guta umutsima. Agomba guhanwa atazamara abandi kandi abandi nkawe bakamenya ko n’uwahemukiwe (mu gihe bibaye) atemerewe kwihanira. Yakoze amahano!
Uwo mwana jye ndumva yarazi iyo agiye, iyo agira amakenga yaho ajya yari kubwira abantu bakaba hafi,
jacky
Uyu mwana ntaburere agira ubundi se gutema mwarimu nizo mzanzuro kucyi atabibwiye abayobozi ngo
bamwihanire ; iwabo babuwe ibyo bavuga kuko babonye ko barumbije nibura se yigewe kubibwira iwabo
narumbe newa yo kubeshyera mwarimu
ntiwamenya abari mumakosa nkabantu bakuru muzabitekerezeho cane
Bavandi isi yavunye umuheto mubyihorere!Icyakora ndabona uriya mwana atari agambiriye gutema mu mutwe ahubwo yishakiraga ugutwi kuko uriya mugabo ntiyumva!Nawe se umuntu aragusaba amanota nawe ugakanira kandi ababyeyi be nabo ntibagira impuwe cyane ko barezwe anabi nabo bakarera nabi, mwumvaga mubyukuri byagenda gute? petero we ntiyatemye ugutwi kw’abari bagiye gufata yesu?Mu mwihanganire yarahushije ntabwo yari agambiriye gutema mu mutwe!Gusa musabire abantu b’iki gihe imitima yabaye mibi isi iraturuhije abantu benshi babaye abarakare!
mufunge imbwakazi wangu
Comments are closed.