Digiqole ad

Nyamirambo: Umugore yanizwe avuye kuri moto yibwa Frw 200 000

Uyu mugore yitwa Mukakarangwa Assouma yaraye anizwe n’abantu batanu bari imbere y’irembo rye akiva kuri moto yari imuvanye aho akorera ubucuruzi muri Matheus. Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2014, mu murenge wa Rwezamenyo.

Assouma yifashe mapfubyi nyuma y'ibyari bimaze kumubaho
Assouma yifashe mapfubyi nyuma y’ibyari bimaze kumubaho

Hari ku isaha ya saa 01 : 00, z’igicuku mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, ubwo Assouma yari atashye akererewe avuye aho akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali muri quartier Matheus, maze akigera iwe asanga abantu ku muryango bahise bamuniga.

Uyu mugore wahatswe gupfa ariko Imana igakinga akaboko, yatangarije Umunyamakuru w’Umuseke wahise ahagera ko bamunize agatabaza umwanya munini ariko akubura umutabara kandi umumotari wari umutwaye yari ahagaze aho.

Yagize ati « Motari ni we wangambaniye, abantu batanu banize mvuye kuri moto ariko motari yari akiri aho ntiyanavuza induru. »

Aba bantu bamunize bamutwaye telefoni ebyiri zigendanywa z’agaciro n’agakapu karimo amafaranga y’u Rwanda 200 000Rwf, ndetse yavuze ko bamunize bashaka no gutwara umukufi yaguze amadolari y’Amerika 2 000, ariko wo ntibabashije kuwujyana

Umumotari wari umutwaye yaje gutabwa muri yombi n’abantu batabaye bitinze ubwo yageragezaga kwiruka.

Abaturage bavugaga ko bisanzwe bivugwa ko bamwe mu batwara moto hari igihe bakorana n’abajura bakaba bagambanira abagenzi bari batwaye bakamburwa ibyabo cyangwa bakicwa.

Gusa motari yahakanye ko nta ruhare afite mu byabaye ko na we yari yahiritswe ngo ku buryo atari gutabaza.

Icyabaye nk’igitangaza ni ukubona mu gihe cyose induru yavugijwe nta rondo ryageze kuri uwo mugore kandi ahantu yanigiwe ari ku muhanda nyabagerwa (mu nsi y’ahitwa Dialogue kuri 40 Nyamirambo).

Ibi byatumye bamwe mu baturage bahageze nta rondo rirahagera bibaza bati « Nk’ubu rya rondo riri he ? Ubu bategereje kuza mu ngo baka amafaranga y’umutekano… »

Ukuriye Polisi ku cyicaro cya polisi i Nyamirambo yabashije guhamagarwa n’abaturage arahagera ahita atwara uwo mu motari n’uwa nizwe mu rwego rwo gukomeza iperereza.

Uwo ni we Assouma wanizwe atashye akererewe
Assouma wanizwe atashye akererewe avuye mu bikorwa bye
Uko ni ko bamugize agundagurana nabo ku butaka
Agundagurana nabo ku butaka bamutuye hasi
Uyu ni we watabaye abasha gufata umumotari anamwambura moto yari atwaye
Uyu ni  umugabo watabaye abasha gufata umumotari anamwambura moto yari atwaye nawe arahakomerekera
Uwo musore w'ikoti ry'umukara ari mubantu batabaye bwa mbere, na ho abo babiri ni uwafashe motari na motari barebanaga ay'ingwe
Uwo musore w’ikoti ry’umukara ari mubantu batabaye bwa mbere, na ho abo babiri ni uwafashe motari na motari (wambaye ikoti ritukura) barebanaga ay’ingwe
Yavugaga ko motari yamukubise casque
Yavugaga ko motari yamukubise casque mu maso agerageza kumufata
Iyifoto itagaragara irerekana ko motari yakomeretse ku zuru
Iyifoto itagaragara irerekana ko motari yakomeretse ku zuru ubwo bageragezaga kumufata akanga
Motari yerekanaga ko na we abajura bamuteye ikintu atamenye
Motari yerekanaga ko na we abajura bamuteye ikintu atamenye
Abo ni abaturage babashije kuhagera, nta nkeragutabara yahakandagiye kandi ku kwezi bishyurwa umutekano
Abo ni abaturage babashije kuhagera, nta rondo ryahakandagiye kandi ku kwezi bishyurwa umutekano, ibi byababaje cyane aba baturage
Iyo ni moto yari icyuye Assouma nyuma Polisi yahise iyitwarana na nyirayo
Moto yari icyuye Assouma nyuma Polisi yahise iyitwarana na nyirayo

Photos/A E Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mumotari bamubaze neza aba bantu wasanga bafatanyije nawe

  • Uyu mubyeyi niyihangane ashime Nyagasani kuba batanamukuyemo umwuka, naho irondo ryo kugeza ubu ahantu henshi ntacyo rimaze, nyamara ukwezi kujya gushira bahagaze kurugi bishyuza!!

  • motali ashobora kuba yaguye mu bintu atazi kuko iyo bitamutungura hari icyo yishinja aba yirutse. Ikindi baba basezeranye kumutangirira ahandi hatali kwa Assouma Police ni ugushishoza.

  • Barebe neza motard atabigenderamo keretse nimba motard ariwe asanzwe atwara uyu mudamu akaba yarapanganye nizo ngegera zishaka kurya ibyo zitavunikiye ,abaye ariwe umutwara buri munsi ntawundi wabibazwa ikindi kandi uwo mudamu amaze kurira moto yabo yabonye motard akora kuri telephone cg ayivugiraho ? ayivugiyeho nabwo uwo mugore yabyumva ikosa yakoze nuko atatabaye cg ngo atabaze. 

  • Ndimo kwibaza niba motari yaraziranye n’uyu mugore akanaba yarazi n’aho atuye kuburyo yahamagara ibisambo bikamutegera mu marembo yiwe, iperereza rizabigaragaza

  • Uyu mumotari ashobor kuba arengana! Kereka niba yari asanzwe amucyura akaba yari asanzwe azi aho ataha n’amasaha atahira. Ikindi, ureya barebana ayingwe muzi ari ukubera iki? Akanyuma, uyu mugore ugendana 200,000 agakubitaho umukufi uguze miliyoni irenga (2000 USD) we yumva kugenda ku moto ari sawa? Polisi nikore akazi kayo maze abagome ibashyire ku mugaragaro.

  • Uru rubanza n’umwana muto cyane yaruca. Motari ararengana rwose . Aho uyu mudamu yamwagiriza kereka niba mugihe yari kuri moto , motari yaritabye cyangwa yarakoresheje telephone. Ahubwo abo bajura bari baracunze uwo mudame igihe atahira baramupanze bien. Motare nawe ni victime nkuwo mugore.

  • Uru rubanza n’umwana muto cyane yaruca. Motari ararengana rwose . Aho uyu mudamu yamwagiriza kereka niba mugihe yari kuri moto , motari yaritabye cyangwa yarakoresheje telephone. Ahubwo abo bajura bari baracunze uwo mudame igihe atahira baramupanze bien. Motare nawe ni victime nkuwo mugore.

  • Uyu mugore arabeshya ngo abantu batanu bsahtse kumwiba umukufi yaguze 2000 dollars birabananira usibye nabagabo batanu nanjye uriya mugore namwifasha rwose kandi ntari umugabo wingufu kanswe amabandi atanu, uyumugore polisi irebe neza ashobora kuba yaravuye mubapfubuzi noneho akaba yapanze nabo akababwirango bakine comedie ageze iwe.

    Ahubwo uriya mu motard aguye mubintu atazi, none se nigute abagabo batanu bakwambura umukufi umugore umwe bikabananira, uru rubanza ni urucabana wamugani wuwabivuze hejuru, uyu mugore rwose njye mbona ahubwo yaravuye gusambana aabeshya ngo avuye kumirimo noneho ariya mafaranga akaba yayahaye abapfubuzi.

    Nanjye mperutse guha umugore wanjye amafaanga ayajyana mubapfbuzi noneho arangije aritakisha ngo abajura bamwibye kandi armo kubeshya, plsease njye nanga aba motard ariko mwitegereje uriya mumotard mwabona ko arengana kuko niba wamugani atavugiye kuri telefone ntabwo abo bajura bari kumenya aho ajyanye uw mugore cyane ko abo batanu bose bataje bakurikiye mto ahubwo basanze uwo mugore kwirembo rye so rero njye ndasanga uriya mugore ariwe bandi.
    None ngo umunyamakuru w’Umuseke yahise ahasesekara cyangwa wowe munyamakuru niwowe waruvuye gupfubura uriya mugore aguha amafaranga, nonse se umunyamakuru w’Umuseke yahise ahagera ate nkaho yarari kw’isiri? ahubwo nawe polisi imute muri yombi kandi muhitishe igirekerezo cyanjye

    • Igitekerezo cyawe na cyo bakigendereho bakora iperereza kuko ibi na byo birashoboka. Ubundi muri Matheus sindabona bafunguye sa saba z’ijoro. Kandi 200,000 kumuntu wiriwe acuruza Matheus ndumva atariyo yacuruje gusa ahubwo ashobora kuba afite ahandi yayataye. Chainette yo yanze kuyita kuko irahenze! Ndagushyigikiye aha bahigeho neza!!

  • Umuseke ,ndabinginze mujye mutambutsa commentaires mwabanje namwe kuzisoma,mumbwire nkuyu ngo ni Kamaliza ibintu biri mu mutwe we ,ko burya ujya kuguha agaciro nawe uba wabanje kukiha .Uriya mugore uramuzi mbere yo kumushinja no kumugerakaho amakosa ???? N’ukuri njye narumiwe sinzi icyo nakwita  .

    • Chris hari umwenda nkurimo? uzandege kandi niba ubabajwe nibyo nandika uziyahure , ubwo urivunira ubusa umeze nkaho urwana numuyaga. Ndabivuze mbisubiyemo uriya mugore yiyibishije ahubwo niwe mujura puuu indaya gusa, cyangwa sha chris niwowe wamupfubuye murangije mupanga kwambura umumotard mumubeshyera rahira sha???? sha cris we ahubwo polisi igucakire wasanga uri mubagambanye. IKINDI KANDI NIYO UM– USEKE UTAHITISHA COMMENT YANJYE BWACA NAFUNGUYE WEBSITE YANJYE KUKO ATARI WOWE WANYIGISHIJE PROGRAMATION  NA HTML

      •  iryo terabwoba ryawe wa gapusi we urumva rizakugeza kuki?? indaya ni wowe tinyuka gutuka umuntu ungana na nyoko!!!!

    • @Chris icyo wanyita cyose I don’t matter what u think about me, urimo uribabariza ubusa, niba kandi ubabajwe nibyo mvuze kuri uria mugore nuko buriya nawe utunzwe nubupfubuzi ubwo rero ahubwo wisubireho kuko gupfubura ni icyaha gihanwa namategeko urumva sha? Naho kubwira umuseke ngo ntuhitishe ibitecyerzo byanjye ubwo ni ubutindi bukwihishemo kuko umuseke udahitishije comments zanjye najya kugihe.com, nayo yakwanga najya kuri kigali today nayo yakwanga najya ku izuba rirashe, so nabo banze nakora iyanjye website kandi igasurwanabantu besnhi kandi noneho nkandikaho ibyo nshaka byose maze wabisoma umutima wawe ukazagturikana. so rero jya undeka nandike ibyo ntekereza nawe wandike ibyawe ureke kunyikorera kandi niba hari ibyo nandika bkakurya buriya nuko mvugisha ukuri ukumva ari wowe mbwira ntanakuzi dore ko ngo umunyabyaha ahunga ntawe amwirukanye humm genda ndaguhamije

  • ntamugore wo gutaha igicuku keretse niba ari indaya ubwo rero cyangwa akaba yaravuye kwipfubuza ahubwo uriya mugore bamufunge kuko yahohoteye umu motard

  • ikibazzo kiri ku bisambo bitwaka frw yirondo kandi ntaryo bakora.kweli nkubu ubu busambo buzashira ryali mu gihugu.iyo utayabahaye nibo bakwiba.harya ba basilikare baba bari mu quartier boo baba bagiye he ra?

  • nanjye ndabona uyu mugore ashobora kuba yaravuye kwipfubuza.sa saba zijoro?murabona ko anambaye kambambiri.hhhhhhhh ahubwo niba afite umugabo barabyenga iminyagara.yaradomotse asiga abana biryamiye naho bene ngango barimo kumureba.

    • @kiki  rata wowe uvugisha ukuri kuko utagendera kumaranga mutima, Gutesha polisi umwanya gusa abeshya ngo yarwanye nabagabo batanu natasoni? keretse niba abo bagabo bajya mubmihango, kuko ndabona uriya mugore wagirango bamunoshe kumavi, sha ko uzi amabandi ya kigali abagabo batanu bakuniga ukabananira koko? ubwo se uriya mugore tuvuge ko akozwe mubyuma ra kuburyo abagabo batanu bose bamunize akabananira??? sha uzafate abagabo batanu ubahe inka bazayiniga ivemwo umwuka nkanswe umugore.

      Sha ko muzi intege z’abagore nigute koko abagabo batanu baniga umugore umwe bikabananira koko? none se tuvuge ko abo bagabo bamukirigitaga cyangwa tuvuge ko abo bagabo bari bamaze ukwezi batrya kuburyo ntarutege bari bafite? tuvuge se ko uriya mugore ari BRUCE LEE mushya wazukiye mu rwanda ko Bruce lee ariwe wakubitaga abagabo batanu? MBESE REKA MBIBARIZE, UFASHE ABAGORE BATANU UKABAHA UMUGABO NGO BAMUNIGE WIBWIRAKO UWO MUGABO YABAVA MUNZARA???? NONE NGO ABAGABO BATANU BANANIWE KUNIGA UMUGORE  RWOSE IKI KIRANYAGISHA.

      njeywe mperutse kwihera umugore wanjye amafaranga ariko iyo nyamuhaye ayajyana mubapfubuzi yarangiza akabeshyera abajura, ubundi  agataha ijoro namubaza iyo yiriwe ati rwose nafashe moto nuko irangwisha nuko banjyana kubitaro ndi muri koma nataye ubwenge ubu nibwo nazanzamuka, ariko najya kubaza kubitaro bakambwira ko atigeze ajyayo

  •  UMUGAMBANYI NYAKULI WUYU MUGORE , NUWO BALIKUMWE KUGEZA ILIYA SAHA !!! NIWE WATEGUYE ABAMUTEGERA IWE !!!! YAMUKEREJE AGIRANGO BAZE KUMWAMBURA , NINAWE WALI UZI KO AFITE AMAFARANGA !! MOTALI NTACYO YALI AZI !!!

  • Uretse saa saba se wageze muri Matheus saa mbiri ukambwira ko hari ikiremwamuntu kiba kihatamba!!! Uyu mugore bamucunguze neza, wa mugani wasanga yari avuye mu kabyiniro. Ikindi nababwira Nuko 2000USD nta mukufi umunyarwandakazi yawuguramo ataragura imodoka, uwo ni umutekamutwe!

  • ese kuki abiwe batatabaye buva imvururu imbere y igipangu??umunyaakuru w umuseso we arara izau??birakabije ibyo bisambo ni ukubishaka .barebe neza nuwo mumotard bataba bamurenganya

  • Umukufi wa 2000$ ???? Ukoze mu ki raa?? Hahaha. 

    • ariko ndabaza umukufi yarawambaye ?kuko ndabona ntaho wamukebye mwijosi.

Comments are closed.

en_USEnglish