Nyamirambo: Umugore wagasomye yashyize imodoka muri 'rigole'
Nyamirambo – Polisi ishyira imbaraga mu kubuza abantu gutwara imodoka banyoye ibisindisha, ariko bamwe basa n’abavuniye ibiti mu matwi. Ahagana saa tatu z’ijoro kuri iki cyumweru umugore wasomye ku gatama yakoze impanuka y’imodoka gusa k’ubw’amahirwe ntiyakomereka ntiyagira n’uwo agonga.
Ni hafi ya centre yo kwa Gisimba i Nyamirambo aho uyu mugore wamanukaga agana nka Nyabugogo imodoka yayivanye mu muhanda akayigusha muri ‘rigole’ y’umuhanda.
Umunyamakuru w’Umuseke wamwegereye yemeza ko yanukaga inzoga kandi atari afite ‘control’ 100% y’umubiri we.
Yumvikanye aburana n’abaje kumutabara ababwira ko akomeye nta kibazo afite, ngo ntihagire umukorera ku modoka ye kandi afite permis yo kuyitwara.
Impanuka zo mu muhanda mu minsi ishize zatwaye ubuzima bw’abarenga 40 mu gihe kitarenze ukwezi.
Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, ivuga ko impanuka nyinshi mu mihanda ziterwa cyane cyane n’uburangare bw’abashoferi, gutwara imosoka banyoye ibisindisha n’umuvuduko ukabije.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ibaze nkuyu mubyei, ariko nkubu abana be baba bafite umuco umeze ute. umutima w’urugo? ubuse uyu aracyari umutima w’urugo? tureke ibijyanye no kunywa , tugaruke kunshingano z’umubyeyi w’umugore , ibaze nkabana be nibamenya iyi nkuru baba bari buyakire bate, ubuse ejo aba azongera kubahanura niba harimo nkabakobwa mubana be?
UBURINGANIRE.COM
Umugore w’umunyarwandakazi nawe arashoboye pe!Uburinganire n’ubwuzuzanye muri byose.Aho bizatuganisha ??????
Impanuka irasanzwe ikitari kiza ni ugusinda niba nta na amakabyankuru arimo
sha abanyarwandakazi bari kwigana abibwota masimbi birababaje kbs
Comments are closed.