Digiqole ad

Nyamirambo: Taxi yagonze moto ku bw’amahirwe abari bayiriho bararokoka

Ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa 12 imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus yagonze moto ku muhanda uzamuka i Nyamirambo ugeze ahitwa kuri Cosomos, ababonye iyi mpanuka bavuga ko kuba umugore n’umumotari bagihumeka ari impuhwe z’Imana gusa.

Umugore wari kuri moto niwe wituye muri iriya parabrise y'imodoka maze yitura hasi

Umugore wari kuri moto niwe wituye muri iriya parabrise y’imodoka maze yitura hasi

Iyi Taxi yavaga ruguru nko kuri Stade ya Kigali yagonganye na moto ku buryo budasobanutse neza umugore yari itwaye arenga umumotari yukubita muri kirahure (parabrise) cy’imodoka naho umumotari ajya munsi y’ikizuru cy’imodoka.

Hitimana Leonard w’imyaka 43 wari utwaye iyi Minibus avuga ko yari arangije akazi agiye kuruhuka. Akemeza ko amakosa ari aya moto yamusanze mu mukono we.

Umwe mu babonye iyi mpanuka we avuga ko iyi Minibus yashatse gukata ngo igane ibumoso bw’umuhanda (iba igendera iburyo umanuka uva i Nyamirambo ruguru) maze ikagonga iyi moto yihutaga nayo izamuka.

Umumotari n’umugore yari ahetse batabarijwe imodoka zo kwa muganga zibajyana kwa muganga ubona ko bagihumeka nk’uko umwe mu babibonye abyemeza.

Kugeza ubu amakuru kuri bo aravuga ko batitabye Imana, nubwo ababonye iyi mpanuka bavuga ko yari iteye ubwoba cyane.

Police yo mu muhanda ivuga ko impanuka nk’izi ahanini ziterwa n’uburangare bw’abatwaye ibinyabiziga mu gihe bari mu muhanda.

4

Umushoferi wagonze iyi moto ari gushushanya aho moto yaguye, undi mu motard ku ruhande arareba ibyabaye kuri mugenzi we

Arashushanya aho moto yaguye

Arashushanya aho moto yaguye

Ikiranga iyi modoka ikorera ligne ya Kimisagara cyahise kivaho

Ikiranga iyi modoka ikorera ligne ya Kimisagara cyahise kivaho

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USELE.RW

en_USEnglish