Nyamata- Abatutsi baracyashyingurwa
Kuri iyi tariki ya 13 nibwo abatutsi benshi bari bahungiye mu kiriziya gatorika ya Nyamata bagabweho ibitero baratemagurwa,ibi bikaba bituma igihe nk’iki i Nyamata bibuka urupfu rubi ababo bishwe na n’ubu bakaba bagitoragura bamwe hirya no hino.
Kuri uyu munsi hakaba hashyinguwe imibiri y’abantu 42, isanga abandi 45165 bari basanzwe bashyinguwe muri uru rwibutso rwa Nyamata. Aka karere ka Bugesera ni kamwe mu turere usanga twaragaragayemo ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo mbere ya Genocide yakorewe abatutsi mu w’1994.
Nsengimana Emmanuel watanze ubuhamya, ngo Jenoside yabaye yiga mu mashuri yisumbuye ariko yibuka mu 1992, umuntu warasiwe imbere y’ishuri yigagaho. Ngo kuva na mbere y’umwaka w’1992 abantu bagiye bicwa uruhongohongo, bashyigikiwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Aba nyanyamata banibuka cyane uwihayimana(soeur)w’umutariyani wabaga muri paroisse ya Nyamata, we yatangiye kujya ahuruza ibihugu by’amahanga kuza kurenganura abarenganaga ariko nawe aza kwicwa mu mu 1992 arashwe.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis akaba yasabye abanyanyamata gusenyera umugozi umwe kugirango bazibe icyuho cyasizwe n’abasenye ingufu zagombaga guteza imbere aka Karere.
Aka karere ka Bugesera ni kamwe mu turere abatutsi bishwe cyane, kakaba karimo inzibutso 4 za Genoside yakorewe abatutsi 1994. Ndetse ngo kugeza ubu hari imibiri myishi itaraboneka, ariyo mpamvu kuvugisha ukuri ari imwe mu ntwaro abanya Nyamata babona yabafasha mu kugera ku bwiyunge busesuye.
Charles H.
Umuseke.com
2 Comments
ni bihangane ntibizongera kubaho ukundi never again baharanire kubaho neza
ibi ni ukuvuga ko ababishe bakomeje kwinangira!kuki niba hashize imyaka ingana gutya hari abantu batarashyingurwa?nge mbona ari uko ababishe baba bashobora no kongera