Digiqole ad

Nyamasheke: Umugore ukuze afungiye gusambanya umuhungu w’imyaka 15

Umugore w’imyaka 36 y’amavuko wo mu mudugudu wa Wimana, Akagari ka Gatare mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

 

Nyamasheke
Nyamasheke

Uyu mugore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2013, nyuma y’uko iri hohotera ryari ryabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku cyumweru.

Abaturanyi b’uyu mugore w’umupfakazi bavuga ko n’ubusanzwe atarangwagaho imyitwarire ibereye Umunyarwandakazi kuko ngo akenshi yabaga yinjije abagabo iwe.

Uwo mwana w’umuhungu wasambanyijwe yiga mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12.

Uyu mwana na we ngo muri iyi minsi yari asigaye afite ingeso yo kujya ku kabari akanywa inzoga agasinda.

Kucyumweru tariki 28 Nyakanga 2013, uyu mwana yari yagiye ku kabari aranywa arasinda.

Mu gutaha ngo ni bwo uwo mugore yamufashe maze amujyana iwe amwambika agakingirizo atangira kumwisambanyisha ariko umwana atazi ibyo arimo kubera isindwe.

Umwana w’umuhungu ngo yaje kugarura ubwenge asanga ari muri ayo mahano, arebye asanga agakingirizo yari yambitswe na ko kacitse. Agira ubwoba bw’uko yaba yandujwe virusi itera SIDA dore ko ngo bizwi ko uwo mugore ayifite ndetse akaba anabyemera.

Uwo mwana ngo yahise avuza induru, asohoka muri iyo nzu yarimo yirukankira ku kigo nderabuzima cya Gatare na cyo cyahise kimwohereza ako kanya ku bitaro bya Kibogora kugira ngo asuzumwe ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba akaba n’umuyobozi w’ubugenzacyaha muri iyi Ntara, Superintendent Vita Hamza atangaza ko uyu mugore afunze mu gihe iperereza rigikomeje.

Hamza kandi asaba abaturage gukanguka, bakumva ko gufatwa ku ngufu bitareba abana b’abakobwa gusa kuko n’abana b’abahungu bibakorerwa kandi bakumva ko mu gihe umugore asambanyije umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 18 baba bagomba gutanga ikirego.

Icyaha uyu mugore akurikiranyweho ni “icyaha cyo gusambanya umwana” gihanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu y’umwihariko ku wahamwe n’icyo cyaha.

Source: Kigalitoday
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu mugore ahanwe byumwihariko kuko uibu ni ubugome ndenga kamere.

  • hahahahaha;gasore yumvaga ari munyanja maze ashiduka yarohamye gusa uyu mugore kuruhande rumwe ni umugome kuko ntekereza ko ariwe waciye iyo condom naho ubundi iyo atayica wenda ntacyo byari kuba bitwaye cyane kuko ubusanzwe ntamupfakazi ugaya imboro ubwo rero nako yari yitoreye ntiyari kugasubiza inyuma yagombaga kukasamira wamugani wanyirarunyonga gusa nuko afite ubwandu akaba abikora nuwo batavuganye kandi urumva uwomwana ko nawe asanzwe afite imyitwarire mibi yo gusinda natitonda nubutaha azagwa mumutego ariko ahumure ubu kwamuganga baramuha ARV zimufasha ntabwo aribwandure gusa ntazongere

    • ariko wowe izina ange ntirigukwiye keretse wiswe ange de demon,kuko umuntu akumvise neza wumva uri ikirara,utaniyubaha mu buzima bwawe

  • nduyumwana nacika kunzoga pe …imana igufashe nturware…kuko satani yarakoheje none yanagushize hanze

Comments are closed.

en_USEnglish