Digiqole ad

Nyamasheke: Imiryango ifite abana bafite imirire mibi irahabwa amatungo

Mu rwego rwo guca burundu indwara zituruka ku mirire mibi, akarere ka Nyamasheke kari koroza amatungo magufi ababyeyi bafite abana bagaragayeho indwara zitandukanye zikomoka ku mirire mibi zirimo na bwaki, ibi bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umuhigo wa ba mutima w’urugo bo muri aka karere.

Imiryango ikennye ifite abana bagaragaweho imirire mibi borojwe amatungo magufi
Imiryango ikennye ifite abana bagaragaweho imirire mibi borojwe amatungo magufi

Kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ni umwe mu mihigo ya ba Mutimawurugo bahize ubwo basozaga itorero ibyiciro byombi. Iyi mihigo bakaba bagomba kuyesa ku itariki ya 8 Werurwe 2015 ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore. Akarere ka Nyamasheke kavuga ko katekereje koroza aba babyeyi hagamijwe kureba umuti urambye ku kibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.

Joichim Kabanda umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe uburinganire yasobanuye ko bagize igitekerezo cyo kubagabira amatungo magufi kugira ngo abahe ifumbire bashobore gufumbira akarima k’igikoni babone indyo yuzuye aho kubaha amata cyangwa ubundi bufasha bushira ako kanya bigatuma ikibazo cy’indyo mbi kidacika burundu.

Yagize ati “Twatekereje uburyo buzaca iki kibazo ku buryo burambye aho kubaha nk’amata banywa akarangira ako kanya bakira nyuma bakazongera kurwara kuko ya mata batayahorana.”

Yongeyeho ati “Izi hene zizabafasha kubona ifumbire, bafumbire uturima tw’igikoni tubahe imboga bazitekere aba bana kandi izi mboga zo zizahora ziboneka kuko ifumbire na yo izahoraho.”

Cyakora uyu mukozi yavuze ko ikibazo kikigaragara ari imyumvire y’abaturage itarahinduka dore ko batajya bita no kumenya niba abana babo bariye ibiryo babateganyirije.

Iyi akaba ari na yo mpamvu mbere yo guhabwa aya amatungo magufi aba babyeyi babanza kwigishwa ku ngingo zitandukanye.

Bankundiye Etienne umukozi w’Akarerre ushinzwe ubuzima, ubwo yigishaga aba babyeyi mbere yo guhabwa ihene yabasobanuriye ko bagomba kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye dore ko bidasaba amafaranga menshi nk’uko bamwe babyitwaza.

Yabaganirije kandi kuri gahunda zitandukanye zirimo kugira uruhare rugaragara mu gukurikirana abana babo, kubyara abo bashoboye kurera, kwitabira gahunda zigamije ubuzima bwiza nk’akarima k’igikoni n’izindi.

Ukwitegetse Marguerite wo mu murenge wa Gihombo na we wahawe iyi hene yishimiye kuba baratekerejweho maze avuga ko agomba gukora uko ashoboye ikamufasha kurwanya imirire mibi yagaragaye ku mwana we.

Mbere yo kubaha amatungo babanje kuganirizwa
Mbere yo kubaha amatungo babanje kuganirizwa

Yagize ati “Umwana wanjye namujyanye kwa muganga bambwira ko ibiro bye bidahuye n’imyaka afite, kandi mfite akarima k’igikoni. Iyi hene iramfasha kukitaho kuko ndajya mbona agafumbire ko gushyiramo.”

Amatungo atangwa arimo ihene, ingurube ndetse n’inkwavu byose bikaba bitangwa hashingiwe ku cyifuzo cya buri wese ugomba guhabwa itungo. Mu karere ka Nyamasheke kose biteganyijwe ko hazatangwa ihene 200, ingurube 200 ndetse n’inkwavu 1200.

Nyuma yo gusoza itorero rya ba Mutimawurugo, nibwo abo mu karere ka Nyamasheke bashyizeho Komite ishinzwe kwita by’umwihariko ku kibazo cy’imirire mibi yari ikigaragara mu karere ka Nyamasheke. Iyi komite ni yo yatekereje kuremera aba babyeyi amatungo magufi.

Jean Damascène NIYITEGEKA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish