Digiqole ad

Nyamagabe: Umugore n’abana be barashinjwa gukubita se bakamwica

 Nyamagabe: Umugore n’abana be barashinjwa gukubita se bakamwica

i Nyamagabe

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugore witwa  Mukankaka Bernadette n’abana be batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo we ari we se w’aba bana wishwe no gukubitwa.

i Nyamagabe
i Nyamagabe

Police iravuga ko uyu mugabo witwa Francois Nshimiyimana yatangiye kurwana n’umugore we bakigera mu rugo nyuma y’aho bari biriwe basangira inzoga.

Chief Superintendent Hubert Gashagaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu gihe barwanaga  abakobwa  babo b’impanga  Theodette Musabeyezu na Odette Dusabeyeze b’imyaka 17 na musaza wabo Niyitanga Philibert w’imyaka 15 batabaye nyina bamufasha gukubita se.

Nyuma yo gukubitwa Nshiyimana yajyanywe n’abaturage ku bitaro bya CHUB-Huye, aho yashizemo umwuka akihagera, abamukubise ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe.

CSP Gashagaza avuga ko no mu minsi ishize habonetse izindi mpfu zishingiye  ku businzi n’amakimbirane yo mu ngo muri aka karere ka Nyamagabe, nyirabayazana ahanini akaba ari ubucuruzi no kunywa inzoga zitemewe, no gupfa amasambu.

CSP Gashagaza ati “Kubera ko mu gihe cy’izuba abenshi mu baturage baba badahinga buri munsi, birirwa banywa ziriya nzoga zitemewe bikabaviramo gukora urugomo rutandukanye ari nabyo bivamo gukubita no gukomeretsanya ndetse n’impfu za hato na hato.

Uyu muryango wagombaga kuvuga ikibazo ufite aho gushaka uko ugicyemurira mu buryo nk’ubwo wakoresheje, ari byo byavuyemo gukubita umumwe muri bo kugeza apfuye,…niyo mpamvu duhamagarira buri gihe abantu kugeza ibibazo cyangwa ibyo batumvikanaho ku bayobozi babegereye.”

Aba bane bafashwe aho bafungiye baremera uruhare rwabo mu rupfu rwa Nshimiyimana bakanabisabira imbabazi.

Bahamwe n’icyaha  bazahanwa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kubahana nibyo ariko sinemeza ko hari umugambi aba bana bari bagiye na Mama wabo ngo bice se none se umugabo numugore bari kumwe umunsi wose Basoma kuli Kanyanga ibi byose byatewe nibiyobyabwenge ababyeyi banyoye ntibunvikana abana baje gutabara Mam wabo nta Gahunda bari baganbiriye yo kumwica

Comments are closed.

en_USEnglish