Nyamagabe: Iyo amajyambere ateje inkeke !
Umuhanda mugari wa Nyamagabe – Rusizi uri kwagurwa guturuka Kitabi usubira mu ishyamba rya Nyungwe ugana Rusizi, ni igikorwa remezo gishimishije ku bakoresha uyu muhanda ariko ubu kimaze igihe kinini kibangamiye cyane abaturiye uyu muhanda aho amazu n’ubuzima bwabo biri mu kibazo.
Mu murenge wa Kitabi Akarere ka Nyamagabe hafi cyane y’ishyamba rya Nyungwe imvura ihora igwa, amazi n’ibitaka biva mu muhanda uri gukorwa bimanukira mu mazu ahegereye kuko nta miyobora yayo irakorwa.
Inzu zimwe zarasenyutse, izindi abazibamo bafunze imiryango y’imbere baca mu gikari, abandi babaho basohora amazi n’ibitaka biba byamanuwe n’imvura.
Ibi ni ukuva mu kwezi kwa gatatu, nyamara amazu yabo amwe yarabaruwe bategereje guhabwa ingurane bakimuka, mu gihe bategereje iki gikorwa remezo cy’ingirakamaro kuri benshi bakoresha uyu muhanda, bo kiracyabashyize mu kaga.
Mukakanyana Odetta utuye mu murenge wa Kitabi Akagali ka Kagano mu mudugudu wa Cyintobo avuga ko imivu itemba ijya mu nzu ye, yabashije gukinga umuryango w’imbere ureba ku muhanda ubu baca inyuma gusa.
Ati “Twarabaruriwe mu bagomba kwimuka, ariko twategereje ko baduha ingurane ngo tuve aha hantu twarahebye. Icyo nifuza ni uko ubuyobozi badufasha kuturebera aho tuba mu gihe bataratwimura.”
Ingabire Malthe nawe atuye Kintobo ahitwa ku ibimba nawe avuga ko ibitaka n’amazi bahora barwana nabyo mu nzu zabo.
Ati “Noneho bazana imashini itsindagira inzu igatigita cyane abantu bagasohoka, umuntu aba afite ubwoba ko yagwira umwana. Kandi batubwira ko igitsindagira cyane kitaraza, ubuse izo ngurane zizaza zinatwishyure nk’uwaba yagwiriwe n’inzu yapfuye?.”
Uyu mugore avuga ko abona kandi harabaye ikibazo mu kubarura inzu zabo kuko ngo nkawe bamubaririye inzu imwe kandi afite ebyiri zegereye umuhanda, ibintu ngo we atumva na gato.
“Njye mbona harimo akarengane, n’iyo (babaruye) bayibaruye igice. Ese Leta ni iyo kuturenganya cyangwa kuturenganura?.” Ingabire Malthe
Nawe icyifuzo cye ni bagaruka bakabarura neza inzu zabo kandi bakabaha ubwishyu vuba bakava mu nzira umuhanda ugakorwa neza.
Iki kibazo agisangiye na Nyiragwaneza Evanise ufite inzu eshatu, ariko akavuga ko babaruye imwe idafite agaciro ndetse ngo iri inyuma, birengangiza ebyiri zegereye umuhanda zifite agaciro kuri we.
Nawe afite ikibazo cy’uko izo zose ziri gusenyuka, babayeho barwana n’amazi n’ibitaka, bategereje ingurane we atemera ko zizaba zingana n’umutungo we, kuko hari izitarabaruwe. Icyifuzo cye nawe ni uko babaha ingurane bakava mu nzira.
Philbert Mugisha, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko iki kibazo cy’uko ikorwa ry’umuhanda ujya muri Nyungwe ryangirije abaturage mu murenge wa Kitabi, ariko akavuga ko bafatanyije na RTDA (Rwanda Transport Development Agency) babaruye ibyangijwe n’ibishobora kwangirika nabyo ngo bari kubibarura.
Ati “ aba baturage turabaha icyizere ko ari ikibazo dushyize kumutima kandi dukurikirana, nyuma yo kubabarurira bazahita bishyurwa, ubu turi kubisuzumana n’abashinzwe bagomba kubanza bakareba uko byakozwe hakarebwa niba bafite ibyangombwa by’imitungo yabo kugirango hatishyurwa abatari ba nyirabyo.”
Ku kibazo cy’abagituye muri aya mazu kandi ari kwangirika, Philbert Mugisha avuga ko byose biteganyijwe kwishyurwa.
Ati “Akarere kari kugerageza kwihutisha ibyo kubishyura, turi gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kwishyura kugirango bishyurwe babashe kwimuka”
Aba baturage bo bakaba binubira ko iki kibazo kimaze igihe kinini ariko kitari gukemurwa, bo bakaba bakomeje kubaho mu buzima budakwiye nyamara kubera ikorwa ry’igikorwa remezo ngirakamaro ku bantu benshi.
ububiko.umusekehost.com