Nyamagabe: Imiryango 150 y’abatahutse yahawe amatungo magufi
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mutarama 2014, Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yahaye amatungo magufi agizwe n’ingrube n’ihene imiryango 150 y’abatahutse ituye mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ruvebana Antoine, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR wari uhagarariye iyi Minisiteri yasabye abahawe amatungo kuyabyaza umusaruro, no gukora kugira ngo biteze imbere badatagereje kuzahora bafashwa.
Yagize ati “Abatahuka by’umwihariko turabakangurira umurimo, kugira ngo ubundi bufasha bwose bujye buza ari inyunganizi. amatungo muhawe uyu munsi birabasaba kuyafata neza kugira ngo ababere inyunganizi mu’iterambere ryanyu.”
Aya matungo yatanzwe binjyujiwe mu mushinga wo gufasha abatahutse n’abandi Banyarwanda batishoboye ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) uterwa inkunga na Leta y’Ubuyapani.
Mu gutanga aya matungo, MIDIMAR yavuze ko n’ubwo iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyamagabe, ariko kizakomereza mu tundi Turere icumi (10) uwo mushinga ukoreramo.
Umushinga IOM watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2010. Kugeza ubu umaze gukorera mu Turere tugera kuri 25 mu gihugu hose, umaze gufasha abagenerwabikorwa bagera ku 13,415.
Mu mwaka wa 2013-2014, uyu mushinga ugeze ku cyiciro cya kane, ubu uri gukorera mu turere icumi harimo tune (4) two mu Ntara y’Amajyepfo (Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe), dutanu (5) two mu Ntara y’Uburengerazuba (Rubavu, Karongi, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro) n’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri utwo turere, uyu mushinga urateganya gufasha abagenerwabikorwa 5,114, barimo 1512 bazahabwa amatungo, 1422 bari kwiga imyuga itandukanye, na 2200 bazahabwa isakaro.
ububiko.umusekehost.com