Digiqole ad

Nyagatare: Umuvugabutumwa yafatanywe inoti 21 z’inyiganano

 Nyagatare: Umuvugabutumwa yafatanywe inoti 21 z’inyiganano

Abanyarwanda ngo bakwiye kwitwararika kureba neza amafaranga bahawe niba atari amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafatanye, umugabo ukora umurimo w’ivugabutumwa amafaranga y’amanyarwanda y’amiganano agizwe n’inoti 21 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri. Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi, mu kagari ka Nyagashonga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

Abanyarwanda ngo bakwiye kwitwararika kureba neza amafaranga bahawe niba atari amiganano
Abanyarwanda ngo bakwiye kwitwararika kureba neza amafaranga bahawe niba atari amiganano

Uyu yafatanywe aya mafaranga agiye kugura ikarita ya telefoni, uwayacuruzaga ntiyashira amakenga inoti y’amafaranga 2000 yari yishyuye, aherako abimenyesha umukuru w’Umudugudu wa Nyagashonga nawe ahita ahamagara Polisi iri aho hafi maze bamusangana izindi noti 20 nk’iyo, zose zikaba ari impimbano ahita atabwa muri yombi.

Polisi itangaza kandi ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, arashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze, aho bihutiye kuyimenyesha iby’ariya mafaranga y’amahimbano.

Yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:”Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’uyafatanywe bikamuviramo gufungwa.”

IP Kayigi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru vuba yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Abanyarwanda ngo buri gihe bakwiye kujya basuzuma amafaranga bahawe mu bikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, aho benshi baba bashakisha aho bakura ayo gukoresha muri iyo minsi, kandi bakayashakisha mu buryo burimo n’ubutemewe n’amategeko.

Uriya muvugabutumwa aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish