Digiqole ad

Nyagatare: Kamichi ntiyamenye uwahamuhereye inka

Mu bitaramo arimo yise “Ubumuntu Country Tour” aho ari kuzenguruka igihugu amurika Album ye, Kamichi yahereye i Nyagatare na Rwamagana. Ari i Nyagatare akaba yarahaherewe inka n’umuntu muri week end ishize ariko akaba yabuze ‘adress’ ze ngo ajye gukura ubwatsi.

Kamichi aririmbira abafana be i Nyagatare muri week end ishize
Kamichi aririmbira abafana be i Nyagatare muri week end ishize

Kamichi ati “ Yari umugabo ubona wiyubashye, yari akomeje ntabwo yakinaga. Nari kuri stage araza anyaka Micro aravuga ati Kamichi muhaye inka azaze ayicyure

Uyu muhanzi avuga ko kubera umunaniro yamaze kuririmba agataha yibagiwe gufata amazina cyangwa numero za Telephone yabonaho uyu mufana we wamuhaye Inka.

Kuri we ngo azakora uko ashoboye yenda anasubireyo kubaza, ariko iyo nka ayibone kuko yumva cyaba ari ikimenyetso gikomeye ku muziki we kuba yatunga inka yahawe n’umufana we.

Ati “ Inka ivuze byinshi niyo mpamvu nzamushaka akayimpa. Nagerageje kubaza Basile (umunyamakuru wa RC Nyagatare) ariko nasanze nawe ngo atamuzi. Ariko nzamushaka nkure ubwatsi.”

“Ubumuntu  Country  Tour” Kamichi arimo arateganya ubu gukomereza mu ntara y’amajyaruguru mu matariki ataratangaza. Aha ngo akazajya afatanya n’abahanzi nka Allioni, Jay C na AmaG Da Black.

Bamwe bafataga abandi bagaceza nta kibazo
Bamwe bafataga abandi bagaceza nta kibazo
Buri wese yishimaga uko abishoboye
Buri wese yishimaga uko abishoboye
Bamwe baramwegeraga bakamufasha
Bamwe baramwegeraga bakamufasha

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • KAMICHI HUMURA ABANTU BO MU MUTARA NTABWO
    ARI INDYARYA UZAYICYURA.AHUBWO WOWE UZASUBIREYO GUSA.

  • Kamichi uri umutesi kweli!!ubaye aka wa mutwakazi ati”Sinzi undongoye!!!”

  • NANJYE MUHAYE INDI KAMISHI NDAMUKUNDA
    AZAZE AKURE UBWATSI
    ARIRIMBA IKI ZURUUUUUUUUUUUUUUUUUUU

  • Kamichi u da best, waratwemeje mu kaborozi, kabisa. Aho uzajya hose nzajya mpaza

  • we kamichi arabishoboye peee ahubwo nakomereze aho.

  • kamichi ,u are the afrobeat master pe!…iyo idée ya tour ni nziza.abandi bahanzi bakwigireho ahubwo

Comments are closed.

en_USEnglish