Nyagatare: Imodoka ya ONATRACOM yafashwe n’inkongi
Ahagana saa moya n’igice z’ijoro kuri uyu wa mbere imodoka ya ONATRACOM yari itwaye abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro mu murenge wa Rwempasha, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntawakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, bose babashije gusohokamo.
Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yatewe n’umuriro waturutse mu mapine ugafata imisego y’imodoka hamwe n’imizigo y’abagenzi.
Supt Ndushabandi ati “Bayizimije ntabyangiritse uretse imizigo micye y’abagenzi. Nta mugenzi wakomeretse nta n’uwapfiriyemo kuko umusheri yahise ahagarara batangira kuzimya.”
Iyi modoka ni imwe mu zikora mu bice by’icyaro mu karere ka Nyagatare yari igeze mu murenge wa Rwempasha.
Zimwe mu modoka za ONATRACOM zimaze igihe kinini cyane zikora mu mihanda yo mu Rwanda, zimwe muri zo zatanzwe nk’impano y’Ubuyapani kuri Republika y’u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Imana ishimwe ko abayirimo bose bashoboye kuyivamo amahoro.
ese izi bus zijya zikorerwa igenzurwa cgangwa ni ukuzishurira umuhanda gusa nta kindi?Numvise ko abanyarwanda benshi bajya Kampala bahitamo kuriha menshi bakajyana n’izindi compagny ngo kuko imodoka za Onatracom zishaje cyane!
Comments are closed.