Digiqole ad

Nyagatare: Hasojwe ibikorwa bya AERG/GAERG WEEK 2016

 Nyagatare: Hasojwe ibikorwa bya AERG/GAERG WEEK 2016

Baratunda ifumbire y’imborera iri mu ifamu yabo bayijyana mu murima

Mu murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri iki cyumweru tariki 03 Mata 2016 ubwo urubyiruko rugize AERG na GAERG rwasozaga bya AERG/GAERG 2016,  Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yabashimiye ubutwari bwo kutemera gupfa.

Baratunda ifumbire y'imborera iri mu ifamu yabo bayijyana mu murima
Baratunda ifumbire y’imborera iri mu ifamu yabo bayijyana mu murima

Geraldine Mukeshimana ati “Mbashimiye ubutwari bwo kutemera gupfa, aho mugeze ntimugipfuye, mukomeze mwishyire hamwe.”

Hari mu ijombo rye ubwo yashimaga ibikorwa bya AERG/GAERG WEEK aho yabwiye urubyiruko rubikora ko ibikorwa byabo nk’urubyiruko rwacitse ku icumu bigaragaza ko bakuze ariko bakizirikana aho bavuye.

Min. Mukeshimana yasabye abaturage bari baje kwifatanya n’urwo rubyiruko ko bakwiye kumenya ko guharanira imbere heza ari ibya buri wese atari iby’abacitse ku icumu rya Jenoside gusa.

Nka Minisitiri yijeje uru rubyiruko kurufasha ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa ku ifamu bahawe n’Umukuru w’Igihugu bigakorwa neza.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, na we yashimye ibikorwa bya AERG na GAERG avuga ko ari umusanzu ukomeye ufatwa nk’igihango ndetse bakazakomeza kubishyigikirwamo. Uwamariya yongeyeho ati “iyo tubabona byonyine biduha icyizere”

Charles Habonimana perezida wa GAERG yavuze ko impamvu ya mbere y’ibikorwa byabo ari uko bagihumeka,  no gutanga ingororano ku gihugu cyabarokoye.

Ati “Duhagaze mu cyuho cy’abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 74, batubyaye, abo twari duturanye n’abo tutari tuzi ariko twari duhuje amateka.”

Yongeyeho ko kuba bararokotse ari ihurizo ku muntu ukiriho, yibaza icyatumye arokoka. Bityo uru rubyiruko rwarokotse rukaba rukomeje guharanira kwambuka imisozi, gusimbuka imigende, n’ibibaya kugira ngo bazabone imbere heza.

Ibi bikorwa byasojwe byatangiye tariki 04 Werurwe 2016, aho byabereye mu turere nka Bugesera, Gasabo, Huye, Gisagara, na Nyaruguru. Hubatswe ndetse hasanwa inzu muri AERG/GAERG WEEK 2016, ba nyiri kuyubakirwa bazayataha mbere y’uko icyunamo gitangira.

Uru rubyiruko ruvuga ko ibikorwa bihwanye na miliyoni 115 bamaze gukora ari ibyunganira ingengo y’imari ya Leta, ngo kuko iyo hubatswe Inzu imwe y’uwacitse ku icumu haha hubatswe ibyumba umunani by’uburezi bw’ibanze.

Ibikorwa byakozwe birimo Gusigasira amateka haterwa ibiti by’imivumu ku misozi yahoze ituwe n’imiryango yazimye, kubaka inzu 12, uturima tw’igikoni dusaga 100, gushimira abahishe Abatutsi n’abagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside hatangwa inka yiswe “Inka y’ineza”.

Gusukura inzibutso, gusibura imihanda, gushyira hanze amashusho ya filime igaragaza urugendo rw’urubyiruko rwarokotse Jenoside kuva mu 1996 hashingwa AERG kugeza uyu munsi, habayeho kwidagadura hifashishijwe umupira w’amaguru, hashyizweho ikigega cy’ishoramari aho umunyamuryango azajya atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Hahinzwe, hasaruwe Toni 50 z’ibigori ndetse hakaba hakomeje gukorwa ibikorwa byo kongera umusaruro ku buryo uyu mwaka uzasozwa hasaruwe amafaranga miliyoni  30.

Mu gushimira abafatanyabikorwa nka Leta y’u Rwanda, MIDIMAR yatanze amabati 500, PSF, FARG IBUKA, AVEGA, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame utarabahaye urwuri gusa, kuko ngo yabahaye n’ubuzima bashakaga kwamburwa n’abandi bantu, bityo ngo bakaba bamubwira ko bariho kandi bazakomeza kubiharanira.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yijeje uru rubyiruko kuruba hafi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yijeje uru rubyiruko kuruba hafi
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba yashimye ibikorwa by'uru rubyiruko
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko
Uru rubyiruko ruvuga ko ibikorwa byarwo bigaragaza ko rukiriho kandi ruzirikana ababyeyi n'abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uru rubyiruko ruvuga ko ibikorwa byarwo bigaragaza ko rukiriho kandi ruzirikana ababyeyi n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish