Digiqole ad

Nyagatare: Gutora ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa fer byahinduye imibereho ye

 Nyagatare: Gutora ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa fer byahinduye imibereho ye

Faiza Muteteri n’abana be ubu barishimye mu nzu yabo nyuma y’imyaka 12 bamaze mu bukode

Faiza Muteteri utuye mu karere ka Nyagatare Umurenge wa….yamaze imyaka 12 ahora yimuka akodesha inzu yishyuraha hagati ya 10 000Rwf na 15 000Rwf ku kwezi, inzu y’icyumba n’uruganiriro yabagamo n’abana be batanu. Avuga ko mbere yo gukorana na HarvestPlus atashoboraga kugira ifaranga yizigamira. Ati “Naguraga utuntu two kutubeshaho gusa andi mafaranga agashishirira mu bukode…sinarotaga no kuzubaka inzu nabamo n’abana banjye.”

Faiza Muteteri n'abana be ubu barishimye mu nzu yabo nyuma y'imyaka 12 bamaze mu bukode
Faiza Muteteri n’abana be ubu barishimye mu nzu yabo nyuma y’imyaka 12 bamaze mu bukode

Muteteri i Nyagatare nta butaka yari ahafite yahingaho cyangwa ngo yubakeho inzu y’umuryango we.

Uyu mugore w’imyaka 41 yatangiye gukorana na HarvestPlus mu 2012 atora ibishyimbo byiza byaterwa mu ihinga rikurikiyeho. Aka kazi kamuhembaga 2 500Rwf ku munsi mu gihe cy’amezi atatu. Uko ahembwe yaguraga igikoresho cyo kubaka buhoro buhoro agura amabati yujuje igisenge cy’inzu.

Mu mafaranga yavanye mu bishyimbo mu gihe cy’imyaka itatu ishize, Muteteri yabashije kubaka inzu iciriritse y’ibyumba bibiri n’uruganiriro. Yishimiye cyane kuva mu bukode, umuzigo yari yikoreye igihe kinini. Ubu yifunguriye kandi konti yo kuzigama abitsaho amafaranga azamufasha kurihira abana be ishuri.

Nubwo nta butaka afite bwo guhinga, Muteteri umuryango we awugaburira ibishyimbo bikungahaye ku butare kuko yumvise umumaro wabyo ku buzima bw’ubirya cyane cyane ku bana n’abagore kuko ubutare bwa fer bikungahayemo bwongera cyane amaraso mu mubiri.

Ati  “Nta bindi bishyimbo nteka, ibikungahaye ku butare bifite akamaro ku bana no kuri njyewe ubwanjye, nubwo ntarabona aho mbihinga ariko ku isoko nibyo byonyine ngura.

HarvestPlus yagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bwanjye. Nishimira cyane ko ntakishyura ubukode kandi ntagihora nimuka kuko aha n’aha burije inzu nakodeshaga. Byarambabazaga cyane.”

 

2 Comments

  • HaverstPlus yakoze neza cyane gukoresha uyu mutegarugori bityo akaba agez ahantu hashimishije abikesnha amaboko ye, birashimishije

  • Eh, ubwo ni ukuvuga ko nibura muri iyo myaka 3 yakiriye Frw 2,700,000 ! Ibi byari bikwiye kubera abategetsi icyitegererezo ! Ni gute Leta ihora ifata imyenda muri World Bank, IFC, WMF, no mu bihugu bikize mu izina ry’abaturage bayo, ariko ugasanga wa muturage ararushaho gukena, kandi nyamara Frw 2,700,000 gusa ashobora guhindura ubuzima bw’uwo muturage akagira inseko icyeye ku munwa we no ku mutima hamwe n’urubyaro rwe !

    Iyi myenda iba izishyurwa n’abana, n’abuzukuru b’uriya mugore (kimwe n’abandi twese) ariko ukumva ngo Leta yavanye abantu 1,000,000 mu bukene mu myaka 5 ishize; bivuze ko kugirango nibura abanyarwanda 6,000,000 bave mu bukene bizasaba indi imyaka 30 yose (abanyarwanda baramutse batiyongereye muri iyo myaka 30 cg se abasanzwe n’abavuka ntawongeye gusubira mu bukene)…!

    Ibi bintu ntibyumvikana kabisa, uwaba abyumva kurushaho yageragareza kunsobanurira. Dukwiye kugira indi mitekerereze cyane cyane ku bijyanye n’uburyo ubutegetsi bukorera abaturage !

Comments are closed.

en_USEnglish