Digiqole ad

Nyabihu: Abagiye kwimurwa bafite ikibazo cy’abazabacumbikira

Kubera ikibazo cy’ibiza bimaze igihe byibasiye akarere ka Nyabihu cyane cyane mu mirenge ya Mukamira, Karago, Jenda, Jomba na Kabatwa, hafashwe icyemezo cyo kwimura abaturage basaga 275 batuye ahantu habi, ariko mbere yo kubimura ngo bazaba bacumbikiwe mu baturage bagenzi babo. Ibi abaturage ntibabyumva neza kuko ngo babifiteho impungenge.

Mu gihe cy'imvura, ibiza bibuza abaturage amahwemo, ndetse imitungo yabo ikangirika, hamwe na hamwe n'abantu bitaba Imana. Photo: Bahoneza.com
Mu gihe cy’imvura, ibiza bibuza abaturage amahwemo, ndetse imitungo yabo ikangirika, hamwe na hamwe n’abantu bitaba Imana. Photo: Bahoneza.com

Akarere ka Nyabihu kavuga ko abaturage bazimurwa bazatuzwa mu midugudu iri hafi y’umuhanda bakava mu misozi ihanamye kuko ibiza bishobora kubahitana. Nubwo abaturage bemeye kwimuka ngo bafite ikibazo cyuko ntaho bafite bazimurirwa kuko babwirwa ko bazacumbika muri bagenzi babo bakaba bibaza uburyo bazacumbika kugeza igihe bazahabwa aho batura. Ibi kuribo ngo ni amayobera.

Umwe mu baturage bazimurwa utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko nubwo Akarere kabasaba kuva aho batuye, batigeze babyumvikanaho neza ahubwo ngo bafashe ibyemezo batabagishije inama.

Uyu muturage avuga ko we na bagenzi be bafite ikibazo cy’ukuntu bazacumbika mu ngo z’abandi, batazi igihe bazahamara cyangwa bazahavira.

Ati “Twe ntitwanze kuhava kuko n’ubundi tubura ibyacu bijyanywe n’imyuzure ariko nibadushakire aho badutuza. Ubu mfite abana batanu, nzajya gucumbika njyane n’abana n’umugore nanjye ubwanjye! Uwo muntu uzanshumbikira igihe kitazwi ni nde? Ari wowe se wakwihanganira uwo mutwaro?”

Akomeza avuga ko nibabashakira aho batura bazahubaka kandi ngo n’akarere kagafasha abatishoboye kuko bose batabona amikoro yo kubaka. Uyu muturage asaba ubuyobozi kubashakira aho babatuza mu gihe cya vuba kugira ngo batazahora mu kimwaro cyo guhora bacumbikiwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre yadutangarije ko iki ikibazo kizwi ndetse ngo akarere kavuganye n’abaturage, berekwa ingaruka zagiye zibageraho zo kubura ibintu n’abantu kubera imyuzure n’inkangu byagiye bibibasira ndetse ngo babasabye kwimuka barabyumva kubera ko babonye byihutirwa.

Ati “Twunguranye inama yo kuba bacumbitse muri bagenzi babo kuko abaturage bo muri Nyabihu usanga bafite amazu arenze abiri, ariyo mpamvu twasabye bagenzi babo kubacumbikira. Kandi abaturage batweretse ko babyumvise.”

Abajijwe igihe bazamara bacumbiwe, Sahunkuye Alexandre yavuze ko barimo gushakisha mu midugudu aho bazabatuza ndetse ngo bazafashwa guhabwa amabati, abatishoboye bubakirwe, ndetse ngo abari ahantu hahanamye cyane bazashakirwa ingurane.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu gihe ibyo bitaraba, impeshyi nigera hari abagifite amazu bazayasubiramo hagakomeza igikorwa cyo kubakira imidugudu. Ati “Natwe niyo mpamvu tugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo bariya bantu babone aho batuzwa.”

Maisha Patrick
UM– USEKE.COM

en_USEnglish