Nyabarongo: Abantu barenga 20 barashakishwa nyuma y’impanuka y’ubwato
Nk’uko byatangajwe na Radio Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, taliki ya 3, Mutarama, 2015, ubwato bwavaga mu Kagali ka Rugarika muri Kamonyi bupakiye ibicuruzwa n’abantu barenga 27 bwarohamye habasha gutabarwa abantu barindwi gusa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Rutubuka Emmanuel yabwiye Radio Rwanda ko bikekwa ko iyi mpanuka yatewe n’uburemere bwinshi bw’ibintu bwari bupakiye.
Uriya muyobozi yongeyeho ko abarokotse bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali kwitabwaho ngo bazanzamuke kuko bari bahungabanye kubera iriya mpanuka.
Ku rundi ruhande, Rutubuka yongeyeho ko bigoye gusanga abandi barohamye ari bazima kuko ngo nk’uko abazi ibyo amazi babivuga, iyo umuntu aguye mu mazi menshi hagashira iminota irenze itanu, biba bigoye kumusanga ari muzima.
Iyi niyo mpanuka ya mbere ibaye kuva uyu mwaka wa 2015 watangira. Kubera ko amazi ya Nyabarongo atemba birashoboka cyane ko abaguye mo baba batembanywe n’amazi kandi muri iriya mugezi habamo ingona.
UM– USEKE.RW
8 Comments
ababuze ababo twifatanyije nabo murayo makuba.
Birababaje cyane,turihanganisha ababuze ababo Imana ibakire.
Ariko njye simbumva kereka niba atari nyabarongo nzi!? Ni gute abantu 11 barohama muri nyabarongo, nu umusare utwaye ubwato kandi ibyo aribyo byose we aba azi koga? Kerekaniba ari ingona zabariye, naho ubundi sinumva ukuntu n’umusare yabuze!?
ni ngombwa ko ubwato bugomba kuba bufite ibiro runaka bigomba kuba bwaragenewe gutwara bityo bikazarinda impanuka nk’izo
ababuze Imana ibakire mu bayo
Twihanganishije imiryango yabuze ababo
Imana ibakire mu bayo, ariko ushyize muri logique kugendera mu bwato bwa gakondo bukoze mu biti bumeze nk’umuvure wumva ari ukwiyahura, nta moyen de defense ziba zihari. Aho bidashoboka gushyira iteme hakwiye gukoreshwa ubwato bwa moteur kandi abantu bakambara imyenda yabugenewe, byaba na ngombwa bakabugura bifashishije kwishyira hamwe.
Imana ibakire mu bayo ntakundi
Comments are closed.