Digiqole ad

NUR Rusizi campus bibutse ababajugunywe mu kiyaga cya Kivu

Ishami rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR) rikorera mu Karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Mata 2013 ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abajugunywe mu kiyaga gihana imbibe n’iryo shami aricyo Kivu.

Abayobozi ba Kaminuza ishami rya Rusizi bagiye gushyira indabo mu kiyaga cya Kivu
Abayobozi ba Kaminuza ishami rya Rusizi bagiye gushyira indabo mu kiyaga cya Kivu

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rya NUR Rusizi, Mme Josephine Uwibambe avuga ko yifatanije n’abandi banyarwanda mu kwibuka abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko iri shami rikaba ryaributse by’umwihariko abajugunywe mu kiyaga cya Kivu kubera kubera ko abahiga babitekerezaho cyane bitewe nuko iryo shami riri ku nkombe z’icyo kiyaga.

Mme Uwibambe agira ati: “Twifuje guha agaciro abajugunywe mu Kivu kuko imibiri yabo itabonetse ngo ihabwe icyubahiro ishyingurwe. Twibuka akababaro bapfuyemo abicwaga bakarohwamo,abogaga bahunga interahamwe bakananirwa bagapfira mu Kivu n’abo interahamwe ziciragamo zibakurikiranye n’amato”.

Iyi gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku bwa Norbert Rwabugabo ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi biga mu ishami rya NUR Rusizi ifasha mu gutuma bumva batari bonyine mu gahinda k’ibyabagwiriye kandi ndetse binabafasha kumva ko bafite inshingano zo kusa ikivi cy’imigambi yubaka igihugu abishwe muri Jenoside bari bafite.

Oscar Nzeyimana, umuyobozi w’akarere ka Rusizi mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi wabereye ku ishami rya NUR Rusizi yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko rumenya amateka y’ibyabaye muri Jenoside bakabasha kumenya uruhare rwabo mu guharanira kwigira kw’u Rwanda.

Uyu muhango wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka
Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wakozwe na NUR Rusizi wanitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturanye n’iryo shami ,inzego za leta,iza gisirikare na polisi hamwe n’abaturanyi basanzwe.

Nyuma y’urugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi,uwo muhango ukaba wakurikiwe n’amasengesho, indirimbo ndetse n’ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka hanabaho gukusanya inkunga yo kuremera umwe mu bakene barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru dukesha J.Baptiste Mico/NUR PR Office

UM– USEKE.COM

en_USEnglish