Digiqole ad

Numva ntazakwa umukobwa tuzabana!

Maze gutaha amakwe menshi nkabona uburyo ubukwe buhenze, ahanini bugahendeshwa n’ibirori bwo gucyuza ubukwe, ariko hakiyongeraho n’amafaranga atagira akagero y’inkwano, nasanze iyo ugize amahirwe ugashaka utarize ukwa macye, naho iyo ushatse uwize ababyeyibe cyangwa abamurera bapandisha inkwano ngo bamurihiye amashuri n’ibindi, njye numva ari business kuruta uko byaba umuhango wo gushimangira ubucuti nk’uko byagendaga mu muco gakondo w’Abanyarwanda bakera tubikomoraho.

Mu gihe kera inkwano yabaga ari inka gusa, ubu inkwano yahinduye isura, umuryango w’umukobwa ukosha ukurikije icyo wifuza, hamwe baracyakwa inka, ahandi bakwa amafaranga, ahandi bakwa amagare, n’ibindi.

Impamvu kera bakwaga

Ndebye mu muco nyarwanda nasanze impamvu umusore yakwaga umukobwa, kera umuryango wabaga utuye ahantu hamwe ugasanga agasozi runaka kitiriwe umuryango uyu n’uyu kubera ko ari ho batuye, umuhungu umaze gusoreka bakamwubakira nawe kuri ka gasozi maze bakamusabira umukobwa ndetse bakamukwera bityo umukobwa akava ku gasozi umuryango we utuyeho maze akaza mu muryango ashatsemo (Urugero: Umukobwa akava mu Ruhango agashyingirwa ku Kamonyi).

Kuko umukobwa yabaga yararezwe neza akagera igihe cyo gushyingirwa atarabyara ikinyendaro kugira ngo atarohwe(nicyo cyari igihano ku mukobwa watwaye inda y’indaro).

Ibi byabaga ari ishema rikomeye ku muryango uyu mwari avukamo, icyongeyeho ni uko nta mugabane yahabwaga iwabo ahubwo yahitaga abarirwa mu muryango w’umugabo we aho yasangaga umuryango wararaze umusore ubushyo, ibikingi ndetse n’ibindi dore ko icyo gihe iby’amashuri nkariho ubu bitabagaho.

Umurango w’umusore wahanga inkwano umuryango w’umukobwa bawushimira kuko wareze neza (aha tubyumve neza ntago inkwano yari ikiguzi cyangwa igiciro).

Twibukiranye ko hano umukobwa atahabwaga umugabane mu isambu y’iwabo kuko yabaga agiye kwagura umuryango w’ahandi.

Kuki numva ntazakwa?

Kuri ubu imiryango myinshi yarasenyutse aho ababyeyi bamwe bagiye bicwa, abandi bagahunga bagaruka bagasanga amasambu yarakorewemo ibindi bikorwa by’amajyambere bagatuzwa ahandi n’abagize amahirwe yo kuba bafite umuryango mugari usanga batuye ahantu hatandukanye cyane.

  • Kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rirengera igitsina-gore rinabagenera 30% mu myanya yo mu nzego za Leta zose, aho nabo bahabwa umugabane ungana n’uwa basaza babo.
  • Umukobwa ntagihezwa mu ishuri ariga nk’abandi yatsinda agakomeza akanakora imiromo yose yakwinjiza amafaranga nk’uko umuhungu nawe yabigenza atyo.
  • Ibi biha umukobwa ubushobozi bungana n’ubw’umuhungu tutitaye aho bakomoka.
  • Niba gukwa ari umuco, kugera ubu wamaze gucika kuko ubundi bakwaga ababyeyi bareze umukobwa kuri ubu usanga abenshi batagira ababyebi ugasanga barakodesha abasaza batanaziranye, mbese babigize ubucuruzi kandi mu muco ntaho byabaye aho abageni bakodesha abasaza ngo babere ababyeyi.
  • Ubukwe bwari ibyishimo ariko ubu kuri bamwe bibakomeretsa aho usanga abana b’imfubyi benshi bashengurwa n’intimba mu gihe cyo gukwa kuko yibuka ko nta mubyeyi we ukiriho ngo abe anezerewe afite ishema ry’umwana we bityo bagaturika bakarira ibyari ubukwe bikaba amarira.
  • Kera umuryango niwo wubakiraga umuhungu ugeze mu gihe cyo kurongora, umuryango washyiraga hamwe ukamushyigikira ari ubu imiryango yarashize n’abagize amahirwe yo kuba bariho buri wese ararwana no kureba ko yakwiyubaka. Kubaka birahenze cyane usanga umubare mu minini w’abasore bubaka ingo bakodesha amazu y’abandi.
  • Kera wasangaga umuryango utuye ku gasozi runaka, umukobwa akava mu muryango w’iwabo maze akaza mu muryango ashatsemo bityo umuryango w’umuhungu ugatanga inkwano kuko babaga bungutse undi muntu mu muryango kandi twibukiranyeko nta mugabane umukobwa yahambwaga. Ariko ubu usanga umuhungu avuye iwabo n’umukobwa ava iwabo bagahurira mu rugo rwabo ndetse hitaruye iw’ababyeyi babo (Urugero: Umuhungu avuye iwabo i Rwamagana, umukobwa nawe avuye iwabo i Nyanza, bakodesha cyangwa bakuba Kacyiru i Kigali).

Ese reka mbyemere ko ari ishimwe mpaye ababyeyi bareze uyu mukobwa akavamo umuntu nkunze ndetse ugiye kumbera umugore, ese njyewe ababyeyi banjye ko bandeze nkavamo umusore yakunze bo ntibakwiye ishimwe nabo bagahabwa inkwano?

Kuri ubu nsaga gukwa byarabaye business aho usanga bavuga ngo twebwe umukobwa wacu yarize arangiza kaminuza ntabwo wamukwa amafaraga ari hasi y’amafaranga runaka maze bagaciririkanya nkabagura imyenda, ese ubwo ntitwishye umuco kera cyane? Ese ubwo niba ari uguciririkanya ku giciro ubwo umubyeyi ntiyitesheje agaciro umwana wawe ari ugurwa mu mafaranga yaba ahendutse.

Basomyi b’Umuseke bagenzi banjye impamvu ngaragaza zizatuma ntakwa sizo? umpakanya nambwire aho nibeshye, ese abakobwabo iyo bumva umuryango wabo ubaciririkanya n’inkweto baba bumva bibahesha agaciro? ese sibyo bituma rimwe na rimwe bagera mu rugo bikadogera kubera ukuntu nyiri ukumushaka yaruhijwe akagera aho amutwara yumva ameze nk’aho amuguze bikamuviramo kumufata nk’igikoresha aho kuba umukunzi?

UMUSOMYI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndgushyigikiye 100% kuko nanjye namwana wumukobwa nataho inkwano 1: abakobwa bakera bari bafite umuco 2: babaga bararezwe kuburyo nuwamushakaga yabaga azi ko ajyanye umwali none ubu gushaka kubu nugukuricyira inyungu gusa niyo mpamvu nkunda Am G niwe uririmba ngo ntarukundo rucyibaho kdi nibyo koko turi kumwe.

Comments are closed.

en_USEnglish