Digiqole ad

Nubwo itabikozwa Police FC yategetswe gukina n’Isonga

Kuri uyu munsi wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi ni bwo akanama kashyizweho kanzuye ku kibazo cy’umukino hagati ya Police FC n’Isonga utari warabaye kubera ko Isonga FC itakandagiye ku kibuga igaterwa mpaga, aka kanama kategetse ko umukino uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2012.

Umutoza Goran na rutahizamu Kagere Meddy ba Police FC/photo ububiko umuseke
Umutoza Goran na rutahizamu Kagere Meddy ba Police FC/photo ububiko umuseke

Ibi ubuyoyobozi bwa Police FC bukaba butabikozwa kuko bwumva ari ikinamico irimo ikinwa na FERWAFA.

President w’ikipe ya Police FC Katarebe, ubwo yaganiraga n’UM– USEKE.COM akaba yagize ati “Twebwe nka Police FC twasanze ari ikinamico abayobozi ba FERWAFA bari gukina. Bityo ntabwo tuzasubiza ibaruwa yabo batwandikiye, icyo dushyize imbere ni imikino itatu dusigaranye Espoir, Mukura na Marine bityo nta mwanya dufite wo guta ku by’Isonga kuko byatuma abakinnyi n’ikipe tubura concentration

Katarebe yongeyeho ko ibyo gusubiza FERWAFA, ku ibaruwa bandikiwe bamenyeshwa ko umukino batakinnye n’Isonga washyizwe tariki 18/05, bizaza nyuma yo gukina imikino basigaje uko ari itatu ya shampionat.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Gasingwa Michel mu kiganiro yahaye UM– USEKE.COM kuri telefoni akaba yadutangarije ko inama yabaye yafashe icyemezo cy’uko umukino hagati ya Polisi FC n’Isonga uzaba tariki ya 18 z’uku kwezi.

Gasingwa Michel yagize ati « Comite yacu ya Ferwafa yakoze amakosa, twirengagije uburenganzira ikipe y’Isonga yari ifite bwo kuruhuka. Ubwo rero twemeje ko umukino uzakinwa ku itariki ya 18 Gicurasi ».

Tumubajije ku mpungenge za Police ku kuba ishobora kutazakurikiza imyanzuro yafashwe n’akana gashinzwe imikino, Gasingwa yagize ati : « ubwo hazakurikizwa amategeko. »

Gasingwa Michel yongeyeho ati « Nta bwo mpaga itererwa ku kibuga. Ubwo Polisi FC nitemera gukina ifite abayigira inama, ishobora kuzashaka aho ijuririra».

Ku itariki ya 25 Mata ni bwo ikipe y’Isonga yagombaga gukina n’ikipe ya Polisi FC, nyamara nti yagera ku kibuga mugihe abasifuzi bari boherejwe na Ferwafa nyuma yo gukora igenzura ku bakinnyi ba Polisi bemeza ko Isonga itagaragaye ku kibuga kandi umukino wari wemejwe.

Gusa Isonga yari ifite uburenganzira bwo gusaba ko umukino wigizwa inyuma bitewe n’uko yari yakinnyi umukino mpuzamahanga n’ikipe ya Namibiya, ku itariki ya 21 Mata i Windhoek  ndetse Abakinnyi b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 bakaba baratsinze Namibiya 2-0.

Icyo gihe icyifuzo cy’Isonga cyatewe utwatsi na Ferwafa ubwo ibaruwa yari yanditswe n’Isonga isaba ko itakina na Polisi ku itariki ya 25 Mata.

Ubu umwanzuro ni uko FERWAFA, yabaye nk’isaba imbabazi ikivuguruza ku mukino wa Police yari yemeye ko uzakinwa tariki 25 Mata,  igategeka ko Police n’Isonga ko bazawusubiramo mu rwandiko  rwandikiwe Police FC.

Kuri iyi baruwa Katarebe yagize ati : « Ni ikinamico iri muri Ferwafa, ibaruwa yategekaga Isonga gukina yari isinyweho na Abega ndetse na Gasingwa Michel, indi yaje idutegeka gukina nayo ni ba bayobozi ba FERWAFA bayisinye »

Uyu mukino wemejwe mu gihe Police iri guhatana bikomeye na APR ku gikombe cya shampionat kibura imikino 3 ngo gisozwe.

Ubu ku rutonde Polisi FC ikaba yari ifite umwanya wa 2 n’amanota 44 na ho APR FC iri kumwanya wa mbere n’amanota 46.

 

Imikino ikipe zombi zisigaje :

APR FC :  Mukura [Kamena], Kiyovu [Amahoro Stadium], Nyanza [Mumena]

Police FC : Espoir [Rusizi], Marines [Umuganda], Mukura [Kicukiro]

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ariko ferwafa kuki ifa imyanzuru ihubutse muzaba mwumva ibi bibazo ikizavamo.

  • Genda ferwafa ugaragaje parapara yawe!uteranyije amakipe!niyo mpamvu umupira w’amaguru mu Rda ukiri inyuma cyane!Ese mbabaze wenda daa,Police Fc yageze ku kibuga hirengagijwe icyayijyanye ku kibuga,abakozi banyu(abasifuzi,…)bajyaga he?Sindi umufana wa police fc nta naho mpuriye nayo,ariko ibiriho bigomba kuvugwa.
    Abafana ba police fc,abapolisi n’abandi bakunda ikipe mwese mwihangane niko bimera,amakosa si ayanyu ntako mutagize!!!

  • ariko ubwo murumva apr yareka gutwar igikombe niyo police yateka ibuye rigashya nabwo yagitwara bazayi mpaka ahubwo inama nabagira bazahagarike shampiyona kuko apr iba iri kwikinisha

  • polisi nishake izakine uukino w’Isonga kuko nidakina niyo izabihomberamo kabisa

  • Aka kakanya ABEGA na GASINGWA nabo baguye mumutego. Rayon ntikiri mukeba kuko yo bayigize CHAPATI gusa kuyisenya byarananiranye none aho undi Mukeba abonekeye bomboro bombori iratangiye!! ATRACO ibahe!! Ahaaa!! Nta Football ibeshwaho nu ubushake bwi ikipe imwe muhe amahoro Police FC kuko ntabwo ariyo yohereje ABASIFUZI ku ikibuga cyangwa yasinye ayo mabwa.

    • NANJYE NTYO PATRIC. ABASIFUZI BOHEREJWE NA NDE?

  • OYA,AMAKOSA CYANGWA IMITWE Y’ABANTU NTIBIGOMBA GUSUKWA KU IKIPE RUNAKA. FERWAFA N’IBYIRENGERE,POLICE IHABWE AMAHORO KUKO NTA RUHARE NA RUTO YABIGIZEMO. AHUBWO ABABIKOZE BAHANWE CYANGWA BEGURE KUKO UBWO KABANANIYE TU.

  • ARIKO MWE MWUMVA FERWAFA IYOBORWA NANDE,KO ARI APR,BARIYA NI ZABARINGA ZIBEREYE MUBIRO,NKIBI BINTU BYUKO POLICE YASUBIRAMO URIYA MUKINO NTAHO BYABAYE PE,SIMFANA POLICE ARIKO NI APR IRI KUYIGAMBANIRA,,NGE MBONA NA CHAMPIONAT TWAYIREKA,APR IKAJYA IJYA GUKINA YONYINE BAKAYIHA IGIKOMBE.

  • Police yiyibagije inyungu zu rwanda? Abana baraaduserukiye barastinda niyompamvu Police igomba kuza tugakina nimba harabayeho ikibazo administrative bekurenganya isonga bareke ubwoba abo bakatarebe kandi amenyeko atari komiseri wa police amenye nagatsimbo gafasha police ko aringufu zabanyarwanda aze dukine

  • Ko numvise ngo police nidakina hazakora amategeko,nyine hakoreshejwe amategeko?

  • Isonga itewe mpaga ntacyo byahombya yo ubwayo cyangwa umupira muri rusange ariko kuwusubiramo Police igatsindwa byazabyara akaga gakomeye ibyo ndabivuga nk` umuntu usanzw . nunvise hari abavuga ngo amategeko , dear amategeko ni amategeko kandi yo ntazarira abaromani bati “• Nemo auditur propriam turpitudinem allegans : “Nul ne peut se prévaloir de sa propre turpitude” ayo mabi ya Ferwafa ntishobora kuyarata imbere y` amategeko ngo igire icyo iramura ibyo nicyo bivuze , ubwo n` Isonga yumvireho ,

Comments are closed.

en_USEnglish