Digiqole ad

Nubwo hari intambwe bateye, Abagore baracyabangamiwe n’ubukene

Abagore bo mu Rwanda baracyabangamiwe n’ubukene n’ubumenyi bucye bwo kwiteza imbere, n’ubwo ku rundi ruhande bishimira intambwe bateye mu zindi nzego zirimo guhabwa imyanya mu buyobozi no kuba abenshi basigaye basobanukiwe n’uburenganzira bwabo ni ibyatangajwe kuri iki cyumweru mu nama ngarukamwaka y’impuzamiryango y’abagore mu Rwanda, PRO-FEMME Twese hamwe bagiranye na Ministre Oda Gasinzigwa. 

Muri iyi nama aba babyeyi bakoze mu nganzo baririmba mu majwi meza y'urusobe
Muri iyi nama aba babyeyi bakoze mu nganzo baririmba mu majwi meza y’urusobe

Muri iyi nama Minisitiri w’’Umuryango n’iterambere ry’Umugore Oda Gasinzigwa yavuze ko imbogamizi ku mugore mu iterambere zigihari ariko bakwiye kwishimira ko batangiye urugendo rwo kurwanya ubukene bityo buri mugore mu Rwanda agomba gukomeza kurushyiramo imbaraga.

Ministre Gasinzigwa avuga ko amahirwe abagore bafite mu gihugu ari uko politiki y’igihugu ibaha uburyo n’amahirwe yo kwihura muri urwo rugendo bityo abagore badakwiye gupfusha ubusa ayo mahirwe.

Abagore bari muri iyi nama batangaje ko izindi mbogamizi bahura nazo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigikorerwa rikorwa mu buryo butandukanye.

Jeanne d’Arc Kanakuze umuyobozi w’Impuzamiryango y’abagore mu Rwanda, PRO-FEMME Twese hamwe yatagnaje ko bagiye kubaka inzu y’icyitegererezo izajya ikorerwamo amahugurwa ajyanye n’ibyo kongerera ubushobozi abagore.

Iyi nzu ngo bateganya kuyubaka mu murenge wa Gahanga ikabaza ari ikigo gishobora kwakira inama mpuzamahanga ndetse kikaninjiza amafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abagore mu Rwanda.

PRO-FEMME Twese hamwe ivuga ko muri iki gihe u Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 20 rwibohoye, bishimira ko umugore wo mu Rwanda atakiboshye nka mbere kandi yahawe agaciro kamukwiriye nk’umubyeyi.

Urugendo rwo kuvana umugore mu bukene ariko ruracyari rurerure kuko henshi mu byaro hakigaragara abagore bakennye cyane kandi banahohoterwa bigendanye n’imyumvire ya cyera imukandamiza.

Bamwe mu bitabirieye iyi nama
Bamwe mu bitabirieye iyi nama

Ubwo batangizaga iyi nama

Kanakuze Jeanne d'Arc umuyobozi wa PRO-FEMME
Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi wa PRO-FEMME
Minisitiri Gasinzigwa avuga ko urugendo rwo kurwanya ubukene mu bagore rughari n'ubwo hari ibyagezweho
Minisitiri Gasinzigwa avuga ko urugendo rwo kurwanya ubukene mu bagore rughari n’ubwo hari ibyagezweho
Minisitiri w'umugore n'umuryango n'iterambere. Oda gasonzigwa
Minisitiri w’umugore n’umuryango n’iterambere. Oda gasonzigwa
Ni abagore bahagarariye abandi
Ni abagore bahagarariye abandi
Ministre Gasinzigwa hamwe na bamwe mu bahagarariye abagore mu Rwanda bitabiriye iyi nama
Ministre Gasinzigwa hamwe na bamwe mu bahagarariye abagore mu Rwanda bitabiriye iyi nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubukene kugariza abagore biterwa ahanini n’ubumenyi budahagije baba bafite ariko  ubu biratanga icyizere nibura ko bafite n’ubushake bwo guhangana nabwo.

Comments are closed.

en_USEnglish