Nubwo batsinzwe, Ian Kagame azi Basketball cyane kurusha Football
Mu ijoro ryakeye, amaso yose y’abari muri Petit stade amaso bayahanganga Ian Kagame iyo yabaga afashe umupira, uyu musore ukuri muto ni umuhanga muri Basketball uko byagaragaye kurusha muri Football aho yagaragaye ubushize akinira Amavubi. Gusa ikipe ye kuri uyu mugoroba yatsinzwe n’iy’igihugu ya U18 yitegura imikino nyafrika (U18) izabera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Petit Stade yari yuzuye, abantu baje kureba umukino w’abana b’abanyarwanda biga mu mahanga n’Amavubi U18. Ndetse n’umukino wakurikiyeho wa Play Offs hagati ya Patriots na IPRC-South.
Usibye abafana benshi ba Basket, na Mme Jeannette Kagame abana be Ivan Kagame na Ange Kagame nabo bari baje kureba iyi mikino, nubwo barebye uyu wabanje gusa warimo Ian.
Ubushize ubwo Ian na murumuna we Brian bakinnye mu ikipe Amavubi y’umupira w’amaguru nabwo umubyeyi wabo na mushiki wabo bari baje kubashyigikira. Uyu munsi, Brian ntiyagaragaye kuko ari mu itorero i Gabiro.
Agace ka mbere karangiye ikipe y’igihugu U18 yatangiye kujya imbere mu manota (17-9), kuko nubwo batacengaga ngo bashimishe abafana cyane, bo bazi gutsinda amanota atatu.
Ian Kagame yakinnye umwanya munini, agasimburwa aho biri ngombwa, ntiyatsinze amanota menshi, ariko yakoze ubwugarizi ku buryo bugaragara.
Buri wese yatangariye kandi uburyo abonana neza na bagenzi be, ni mwiza cyane mu gutanga ama ‘pass’ arimo agera kuri atanu yatanze meza akavamo ibitego (assists).
Ikipe ye ariko ntabwo yorohewe n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, aheruka no mu myitozo muri USA, aho yabatsinze amanota 51 kuri 24.
Ikipe y’abana b’abanyarwanda biga mu mahanga yagaragaje ko irimo abasore bakiri bazi Basketball gusa ahanini byo kwishimisha, byagaragaye ariko ko batamenyeranye.
Uyu mukino wishimiwe cyane n’abawurebye barimo ndetse na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Julienne Uwacu waje kuza ahasanga abandi banyacyubahiro.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Bravooo!
Ariko se uyu mwana muramuhumagiriza iki? Mwaretse rwose akazamuka yitonze mudakomeje guhatahata. Muracyari bato koko ntimuzi ko inkono idahira ikibatsi ahubwo ihira ikibariro.
ABATURAGE NIBABAHE IBISHANGA BABIHINGE.KANDI BAHINGEMO IMBUTO ZIRWANYA INZARA.CYANE CYANE IBIGORI,UMUCERI.
Ni bangahe bamurusha impano mutavuga…?? Uretse kwishimisha ntazakina basket…ni football…azagera ikirenge mû cy ababyeyi…kandi nyamara hari impano zitagira ahandi zishakishiriza mupfukirana,…najyaga nibaza icyo kuvukana imbuto icyo aricyo none ndabyumvishe….afite byinshi azi ashoboye…ndetse na background naho aha yishimishaga….ahubwo mutugaragarize talents zidafite ahandi zashakishiriza
Gucinyinkoro.com
Comments are closed.