Digiqole ad

Inanasi zizabateza imbere-Dr Kirabo

Toni 40 basabwe n’inyange ngo zirabagoye

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr Kirabo Aisa yakanguriye abibumbiye muri cooperative COPANA kongera imbaraga mu buhinzi bwabo bw’inanasi, hakongerwa umusaruro bityo nabo bakarushaho kwiteza imbere.

Ubu buhinzi bukorerwa ku butaka bwa Ha 135 mu murenge wa Sake, bukaba bukorwa n’abahinzi 308. Abibumbiye muri iryo shyirahamwe bakaba batangazako ahanini bakunda guhura n’ikibazo cyo kutageza ku musaruro wa toni 40 basabwe n’uruganda Inyange mu masezerano yo kubagurira umusaruro wabo w’inanasi.

Umurima w'inanasi - Sake
Umurima w'inanasi - Sake

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba yasabye aba bahinzi kwita kuri izi nanasi, bakazishakira ifumbire, isaso kugirango nazo zibashe kwinjiza umusaruro uhagije.

Umuyobozi w’iyo Koperative, Gahinda Emmanuel akaba atangaza ko bahangayikishijwe ahanini nuko umusaruro wabo upfa ubusa rimwe na rimwe, “Usanga iyo tutagejeje kuri toni 40 twemeranyije n’uruganda rw’inyange ntiyemera kutugurira, nanone twabona umusaruro urenze toni 40 izirengaho zigapfa ubusa” Emmanuel.

Ikindi kibazo umuyobozi w’intara yagarutseho, ni abamamyi usanga bajya kugurira abaturage inanasi,ndetse bakanabahera ku giciro kiri hasi, ati: “nimwirinde abo bantu baza kubagurira,mwe mushyire imbaraga mu bikorwa byanyu, umusaruro muwuhurize hamwe, nta kibazo cy’isoko tuzigera tugira” Dr. Aisa.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba mu ruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu karere ka Ngoma yasuye ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bwa Kawa mu murenge wa Sakara ndetse na Muhurire ndetse n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi bitandukanye.

Guverineri Dr. Aisa n'abayobozi batandukanye basura Uruganda rwa kawa-KArenge
Guverineri Dr. Aisa n'abayobozi batandukanye basura Uruganda rwa kawa-KArenge

JM Karemera
Umuseke.com

1 Comment

  • ni byizaaa

Comments are closed.

en_USEnglish