“Ntidukwiye gusurwa mu cyunamo gusa” – Imfubyi z’i Shyorongi
Imfubyi zacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, zo mu karere ka Rurindo mu murenge wa Shyorongi, zitangaza ko n’ubwo kubona abazisura mu gihe cyo kwibuka bizifasha, bagakwiye no kujya bagaragara mu bindi bihe bitari ibyo kwibuka.
Aba bana b’impfubyi batuye mu mudugudu wa Gatwa, babitangaje ubwo kuri uyu wa 26 Mata basurwaga n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, batangaza ko basuye imfubyi zo mu murenge wa Shyorongi, mu rwego rwo kuberaka ko bifatanije nabo mu minsi 100 yo kwibuka ababo bishwe, no kubunganira mu bibazo bafite bashobora kubafashamo.
Bayisenge Theoneste, umwe mu mfubyi zituye mu mudugudu wa Gatwa, avuga ko hatagize umuntu ubasura bishobora gukurizamo ibibazo bindi bamwe mu bana.
Bityo ati:″Dusurwa kenshi muri iki gihe cyo kwibuka gusa, kuki bataza n’ikindi gihe? Tuba dukeneye nibura utuganiriza gusa kugirango tunamenye uko twakwitwara”
Gasana Jerome, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, avuga ko gusura abana b’imfubyi muri ibi bihe, ari ukugira ngo bumve ko bafite abavandimwe bashobora kubitaho, nubwo bitoroshye kubageraho kenshi nkuko bikwiye koko.
Imfubyi zagenewe inkunga yiganjemo ibiribwa ifite agaciro kagera kuri 1.000.000frw. Abakozi ba kiriya kigo bakoze kandi umuganda banasura urwibutso ruri mu murenge wa Shyorongi.
Aba bana 92 bibumbiye mu miryango 32, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 27, bamwe bakora imyuga mu rwego rwo kwibeshaho, abandi ni abanyeshuri. Benshi muri bo bakora kandi imirimo y’ubuhinzi bw’amasambu bamwe basigiwe n’imiryango yabo.
Batanu muri aba bana barihiwe amashuri yabo kugeza kuri Kaminuza n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro.
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nibyo koko izo mfubyi zigomba kwitabwaho kimwe nabandi barokotse genocide yakorewe abatutsi 1994, AERG section UP/NURSING dufite ijo ryo kwibuka rizaba tariki ya 28-4-2012 ababishobora bazaza kwifatanya natwe.
WDA YARAKOZE GUSURA IZO MFUBYI ZA GENOCIDE ARIKO MUJYE MWIBUKA ABO BANA BARANGIZA SECONDAIRE BAKABURA AMANOTA FARGE IFATIRAHO BAGASUBIRA MU BUZIMA BUBI BAKIGUNGA BAGASUBIRA MU MATONGO Y IWABO BAGAHINGA KUBERA KUBURA UKO BAGIRA MUBIBUKE .MURAKOZE.
Comments are closed.