’’Ntibavuga Bavuga’’ Ku bantu no ku nyamaswa
Hari amagambo amwe namwe akunze gukoreshwa mu Kinyarwanda avuga ku muntu cyangwa inyamaswa, ntakoreshwe ku buryo bukwiye, ku buryo ayagakoreshejwe ku muntu akoreshwa ku nyamaswa ay’inyamaswa agakoreshwa ku muntu.
Hari n’amagambo akoreshwa ku nyamaswa zitandukanye ariko abenshi bayakoresha, ugasanga batazi guhuza amagambo bakoresha n’inyamaswa bayakoreshaho.
Umuseke ukaba wifuje gusangira n’abakunzi bawo zimwe mu mvugo zikoreshwa mu Kinyarwanda ku muntu no kunyamaswa kugirango abajyaga bakora ayo makosa bikosore.
Izo mvugo ni izi zikurikira:
Umuntu: aravuga
Inyoni: zirajwigira
Ingoma : ziravuga
Inka : zirabira
Intama: ziratama
Impongo: zirakorora
Igikeri: kiragonga
Ingurube: iratontoma
Impyisi: irahuma
Inuma: iraguguza
Umusambi: urahiga
Imbwa : iramoka/irakonkoma
Inkoko iri mu magi: irakwakuza
Inkoko: irahamagara
Isake: irabika
Imbeba: irajwigira
Umuriro: urahinda, uragurumira
Umugezi : urasuma
Isuka: irarangira
Injangwe: irahirita
Indege: irahinda
Inkokokazi: irateteza
Ihene: irahebeba
Imfizi: irivuga
Intare: irivuga, iratontoma
Ingwe: irahora
Imvura: irahinda
Imodoka : irahinda
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW