Digiqole ad

Ntawurikura agiye kuba umutoza w’abiruka ibirebire

Ntawurikura Mathias wigeze guserukira u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu, yaba agiye kuba umutoza w’abiruka ahantu harehare ni ukuvuga ibirometero 21 na 42 bita Marathon.

Mathias Ntawurikura yamaze igihe kinini azamura impano z'abanyamahanga kuko mu Rwanda yirengagizwaga/photo internet
Mathias Ntawurikura yamaze igihe kinini azamura impano z’abanyamahanga kuko mu Rwanda yirengagizwaga/photo Orinfor

Nkezabo Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA), yatangaje ko Ntawurikura ari umwe mu bakoze amateka mu kwiruka ahantu harehare bityo asanga afite uburambe akaba yagira icyo afasha abakinnyi bakibyiruka.

Nkezabo Jean Damascène yavuze ko bazasaba Minisiteri ya Siporo n’Umuco (Minispoc) kubatera inkunga kugira ngo Ntawurikura abafashe kuzamura abana bafite impano.

Umuyobozi wa FRA yavuze ko kuba nta kipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri biterwa n’uko batagira amarushanwa ahoraho no kuba mu mikino ngororamubiri habamo ibyiciro byinshi.

Ntawurikura yaserukiye igihugu mu mikino Olempike inshuro zigera kuri eshanu,ni ukuvuga kuva mu wa 1988 kugeza 2004 mu yabereye Athene mu Bugereki.

Nyuma Ntawurikura yakomereje ubuzima mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yatozaga abana baho, ariko ugasanga mu Rwanda nta gaciro ahabwa.

Nyuma Ntawurikura Mathias yafashe icyemezo cyo kuza gutura mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo yegere umuryango we no gukomeza kwita ku bana b’impfubyi arihira amashuri.

Izuba Rirashe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni umukinnyi wa Athlètisme witoreza muri France , njye ndamuzi Ntawurikura nu muhanga ntawe ubishidikanyaho nanjye natangiye Athlètisme kugirango nzagere ikirenge mucye cg narenzeho , nakomeye twaraganiriye afite ibitekerezo bizima byafasha abanyarwanda kuzamura impano ze bamuhaye agaciro nasanganwe, tuziranye muri Hotel de milles collines barahiza comite nationale olympique y’u RWANDA yacyuye igihe .
    iMANA IZAMUFASHE MURI AKO KAZI

Comments are closed.

en_USEnglish