Ntakibazo cy’umuturage kigomba gufatwa nk’icyoroshye – Nsanganira Tony
Byagarutsweho muri Gahunda yiswe Noza Serivisi yari ihuriwemo n’ibigo bitandukanye aho inama y’abaminisitiri yashyizweho itsinda rizamara amezi atatu rizenguruka mu gihugu hose abaturage batanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo Servisi zitangwa ndetse no kureba niba izaba zitangwa arizo ziba ari ngombwa.
Ibi bikorwa byanyujijwe mu muganda rusange waberaga mu tugali dutandukanye harimo Kagese na Ayabaraya mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro kuwa gatandatu tariki 27 Nyakanga.
Iri tsinda rifatanije n’abaturage mu bijyanye no gukora ifumbire y’imborera ituruka mu byatsi byose bisigara mu mirima nyuma y’isarura.
Usanga mu murenge wa Masaka ariyo fumbire basanga yazabageza muri Gahunda yo guhuza ubutaka ndetse ikanaborohereza kubona ifumbire bidaturutse mu bworozi cyane ko ngo yavamo n’agafaranga.
Mu cyari kiraje inshinga iri tsinda z’ibyo bigo bitandukanye harimo kumva uburyo abaturage bahabwa Serivisi aho babivugira imbere y’abayobozi babo.
Ibibazo usanga abantu bahuriraho ari ibibazo by’ibyangombwa byishyurwa binyuze mu nzira zigoranye harimo nk’icyemezo cy’ubutaka,ibyo gusana ndetse n’ibibazo by’irangamimerere.
Ku bibazo bitandukanye ubuyobozi bw’iyi gahunda bwabijeje ko yaba amategeko yahinduka ndetse hagakorwa ibishoboka ariko abaturage bakanogerwa na serivisi bahabwa ndetse bakanoroherezwa uburyo zitangwamo.
Nsanganira Tonny umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB, ari nawe wari uhagarariye iyi gahunda yatangaje ko hari ikizere cy’uko uyu mushinga uzahindura byinshi mu gutanga serivisi.
Ati“Twabanje guhura n’inzego zohejuru zidutangariza ibijyanye na serivisi zitangwa ubu tukaba tugeze mu nzego z’ibanze , ntabibazo bidasanzwe duhura nabyo nubwo nta kibazo cy’umuturage kiba cyoroshye gusa dufite ikizere kuko abaturage barafunguka bakavuga kandi iyo ikibazo cyamenyekanye kiba kiri mu nzira zo gukemuka”
Uyu mushinga uhagarariwe na Clare Akamanzi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW