Digiqole ad

Ntagwabira jean Marie muri Simba?

Umutoza Jean Marie Ntagwabira uri gutoza ikipe ya Kiyovu ya hano mu Rwanda, amakuru aturuka muri Tanzania avugako ashobora kuba yajya gutoza ikipe ya Simba yo muri Tanzania.

We atangaza ko akiri mu ikipe ya Kiyovu ariko ko ibyo kujya mu yindi kipe bishoboka.

Umutoza Ntagwabira akaba ari umutoza ufite amateka hano mu Rwanda dore ko yatoje amakipe nka APR,Atraco ndetse akaba yari n’umutoza wungirije Ratomir Djukovic mu 2004 igihe ikipe y’igihugu Amavubi yitabiraga bwa mbere mu mateka yayo CAN yabereye muri Tunisia icyo gihe.

umuseke.com ukaba ukomeje kubakurikiranira iyi nkuru

en_USEnglish