Digiqole ad

Ntagungira Celestin na Sepp Blatter uyobora FIFA bavuganye iki?

Kuwa mbere nibwo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ntagungira Celestin bita Abega yasuye Joseph S. Blatter uyobora umupira ku Isi ngo baganire ku mupira mu Rwanda.

Ntagungira na Blatter nyuma y'ibiganiro/Photo FIFA.com
Ntagungira na Blatter nyuma y'ibiganiro/Photo FIFA.com

“Twavuganye kubyo FIFA imaze gukorera umupira w’u Rwanda nka projet ya Goal, ibibuga bigezweho, ibiro bishya, ishuri ry’umupira w’amaguru n’ibindi aho bigeze” ni ibyo Ntagungira yatangarije FIFA.com

Abega yatangaje ko intego ye mu mupira wo mu Rwanda ari uguteza imbere umupira cyane cyane ahereye mu bana bato, hategurwa amarushanwa abahuza.

“Kugeza ubu, umupira mu Rwanda ukinirwa mu mijyi cyane cyane, turashaka ko ukinirwa no mu bindi bice byose by’igihugu no mu byaro” Abega

Ntagungira Celestin yasabye Blatter ko FIFA yabafasha mu kubaka icyo bita “Sport Complex” iki ni nk’ikigo cy’imikino, ngo cyajya kinakorerwamo imyitozo n’ikipe y’igihugu.

Abega ariko yanavuze ko hari ibindi bigomba gukorwa baganiriye na Blatter birimo, amategeko agenga FERWAFA, uko amakipe mu Rwanda akora, guhugura abatoza, abasifuzi ndetse n’abo mu mupira w’abagore, ndetse n’ibijyanye no gutangaza imikino itegurwa na FERWAFA mu bitangazamakuru.

Ntagugira kandi ngo yabwiye Joseph Blatter ko bashimira inkunga y’amikoro bahabwa, ariko ko icyo ubu bashaka ahanini ubufasha bw’amahugurwa no gufasha umupira w’abana (technical assistance and youth training). Ibi ngo nibyo biramba kurusha guhabwa amikoro.

Ibumoso bwa Sepp Blatter hari Michel Gasingwa umunyamabanga wa FERWAFA waherekeje Abega/Photo FIFA.COM
N'abandi bayobozi muri FIFA, ibumoso bwa Sepp Blatter hari Michel Gasingwa umunyamabanga wa FERWAFA waherekeje Abega/Photo FIFA.COM

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ari abasifuzi n’abajenerali ninde uzayobora ferwafa neza ra

  • Ohoooo, Abega komereza aho ushake icyateza imbere umupira w’ amaguru Dukeneye kwidagadura ariko tubona n’ umusaruro thanks God bless you.

  • Kariyuki, reka ngukosore ari abajenerali n’abasifuzi ninde azarya ferwafa neza ra

  • Hakenewe marketing ya championa yacu bityo abakinnyi bacu nabo bakabona ibyiza bivuye mugutera ruhago

Comments are closed.

en_USEnglish