Digiqole ad

Ntaganzwa yasabye AMEZI ATATU ngo asome ikirego cye

 Ntaganzwa yasabye AMEZI ATATU ngo asome ikirego cye

Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho

Ladislas Ntaganzwa wahoze ku rutonde rw’abashakishwa bikomeye cyane kubera uruhare muri Jenoside, urubanza rwe rwongeye gusubikwa kuri uyu wa mbere, uyu mugabo yavuze ko ataburana yemera cyangwa ahakana icyaha aregwa adahewe nibura amezi atatu ngo asome anasesengure dossier ikubiyemo ikirego cye.

Ladislas Ntaganzwa wamaze imyaka 20 ashakishwa yafashwe mu mpera z'umwaka ushize, ubu ari kuburanishirizwa mu Rwanda
Ladislas Ntaganzwa wamaze imyaka 20 ashakishwa yafashwe mu mpera z’umwaka ushize, ubu ari kuburanishirizwa mu Rwanda

Ladislas Ntaganzwa wari warashyiriweho igihembo cya miliyoni y’amadorari ku uzamufata, yaje gufatirwa muri Congo Kinshasa yohererezwa Leta na Kinshasa ari nayo yamwohereje mu Rwanda.

We n’umwunganira we Me Laurent Bugabo uyu munsi basabye Urukiko igihe gihagije ngo basome banasesengure dossier ikubiyemo ikirego banategure uko baziregura.

Basabye ko bahabwa igihe kinini kuko ngo bazasesengura iyo dossier bajye no gushaka abatangabuhamya bashinjura.

Ngo nibura ni igihe kitajya munsi y’amezi atatu kuko ngo ubushinjacyaha bwayiteguye amezi icyenda.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Faustin Nkusi bwavuze ko iki gihe ari kinini ko n’amezi abiri baba bamaze kuyisesengura no gutegura uburyo bwo kwiregura, ngo nta kigoye kirimo kuko basoma bashinjiye kubyakozwe n’ubushinjacyaha.

Urukiko rwategetse uruhande rw’uregwa kuzarushyikiriza inyandiko y’ibyo basaba maze rubaha igihe cy’amezi abiri arenga gato.

Urukiko rwabahaye kugeza ku itariki 06/03/2017 ko aribwo iburanishwa rizasubukurwa Ubushinjacyaha busobanura ikirego.

Uregwa yongeye kuvuga imbogamizi ijyanye n’ikoranabuhanga, ko icyo gihe yahawe atazaba yamaze gusoma no gutegura uburyo bwo kwiregura akoresheje za mudasobwa.

Aha yavuze ko kuba yaragaragaje imbogamizi ye ubushize n’ubu ikaba icyigaruka ngo bigamije kumubindikiranya mu rubanza rwe.

Ladislas Ntaganzwa akurikiranwe ho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside no kuyikora, kurimbura imbaga y’abantu nk’icyaha kibasira inyoko muntu, icyaha cyo kwica, n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

 

Yahoze ari Burugumesitiri wa Nyakizu

Ntaganzwa Ladislas  wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri Ukuboza 2015 yagejejwe mu Rwanda ku cyumweru tariki 20/03/2016 n’indege ya UN. Uyu mugabo aje kubazwa ibyaha bya Jenoside ashinjwa kuba yarakoreye mu cyahoze ari Komine Nyakizu muri Butare.

Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyakizu muri Perefegitura ya Butare.

Yari umwe mu bayobozi bakomeye mu Ishyaka rya MDR, akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi , binyuze mu bikorwa bw’ubwicanyi yagize mo uruhare rutaziguye, gushishikariza abantu gukora ubwicanyi , gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish