“Ntacyo naveba abahanzi b’ubu”- Mavenge Soudi
Umuhanzi Mavenge Soudi wamenyekanye cyane kuva mu myaka ya 1998 mu ndirimbo zakunzwe cyane n’abanyarwanda zirimo ‘Gakoni k’abakobwa’, avuga ko abona ntacyo anenga abahanzi bakora muzika ubu aho ibihe bigeze.
Abahanzi bangana nawe cyangwa bo hambere usanga bakunze kuvuga ko hari byinshi bagaya abahanzi ba none byiganjemo ahanini gukora injyana zo mu mahanga.
Mavenge we yabwiye Umuseke ko abona kubwe ntacyo yabaveba kuko ubu ari ibihe byabo kandi abona hari aho bamaze kugeza muzika bakora.
Ati “urebye mu myaka yashize abahanzi bari bahari ndetse n’ibihangano bakoraga, ntabwo wakwicara ngo ugaye abahanzi bariho ubu.
Impamvu ntajya mbitindaho cyane n’uko mbere twahangaga bitewe n’imyumvire yari ihari icyo gihe, ariko ubu abahanzi bavuka baza basanga igihugu kigenda gitera imbere mu buryo bwose cyane cyane mu ikoranabuhanga.”
Mavenge rero avuga ko umuhanzi wa none atajya kuririmba iby’ubuzima atazi. Avuga ko abona bakora muzika y’igihe bagezemo, gusa ntabura kubasaba ko bajya bagerageza gukora injyana gakondo mu buryo butakwica muzika yabo kandi igezweho.
Ati “Naho ubundi kwicara ukanenga abanyamuzika ba none ntabwo aribyo kereka utitaye ku bihe turimo ubu.”
Mavenge Soudi aherutse gusubiranamo na Lil G indirimbo ye ‘Gakoni k’abakobwa’ anakomeza avuga ko buri muhanzi wakwifuza ko bakorana atamugora na gato.
Mavenge nubwo yakoze muzika mu gihe gitambutse n’ubu yarakomeje, ubu yumvikana cyane mu ndirimbo “Kiramararungu” yuje ubuhanga busingiza abanyamuzika n’abahanzi bo hambere b’abanyarwanda.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahubwo abubu no kubita abahanzi numva rimwe narimwe kuri bamwe ataribyo pe!!!! wowe se indirimbo imara ukwezi ikibagirana wavugako ari igihangano? nimumbwire rwose.
Comments are closed.