Digiqole ad

Ntabwo Bull Dog yava muri PGSS II ngo undi muntu wa Tuff Gang ntatsinde – Jay Polly

Uyu mu raperi uri mu bahabwa amahirwe menshi mu bahanzi barindwi basigaye bahatanira gutwara iri rushanwa yatangarije Umuseke.com ko kuva mu irushanwa kwa mugenzi we Bull Dog byamubabaje cyane ariko bikanamwongerera imbaraga zo gukora cyane kugirango azatware iri rushanwa.

Jay Polly na Bull Dog bo mw'itsinda rya Tuff Gang
Jay Polly na Bull Dog ku munsi Bull asezererwa/photo P Muzogeye

Jay Polly yavuze ko agomba gukora ibishoboka byose akegukana iri rushanwa kugirango agaragaze ko nubwo umuryango wabo wa Tuff Gang watakaje Bull Dog muri iri rushanwa ariko ukomeye kandi ufite abafana benshi.

Jay Polly ati: “Nzatwara iri rushanwa mu rwego rwo gushumbusha Tuff Gang n’abakunzi bayo muri rusange”.

Abakurikiranira hafi iri rushanwa bavuga ko ivamo rya Bull Dog rituma abafana b’iri tsinda bongera gushyira imbaraga zabo zose noneho kuri Jay Polly usanzwe anafite amahirwe bityo aya mahirwe abonekera mu gutorwa akiyongera kuri Joshua Polly.

Bull Dog mu gihe yasezererwaga mu irushanwa akabaya yaratangaje ko avuyemo ariko nabo babizi ko ari “Umuhatari” ko avuyemo kuko aribwo bwa mbere yari aje mu irushanwa.

Mu bahanzi batanu n’amatsinda abiri basigaye bahatana, abahanzi bane n’amatsinda abiri nibo bari mu irushanwa ry’umwaka ushize. Young Grace akaba ariwe gusa uri muri aba wakomeje kandi atari mu irushanwa mu mwaka ushize.

Aba bahanzi basigaye Jay Polly, Riderman, Knowless, King James, Young Grace, Dream Boys na Urban Boys kuwa gatandatu tariki 7 Nyakanga bakazakurwamo abandi batatu.

Jay Polly ntiyishimiye kuvamo kwa Bull Dog nubwo nabyo bizamwongerera amahirwe yo kumuha abafana bose ba Tuff Gang
Jay Polly ntiyishimiye kuvamo kwa Bull Dog nubwo nabyo bizamwongerera amahirwe yo kumuha abafana bose ba Tuff Gang

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

en_USEnglish