Digiqole ad

Ntabanganyimana yasinye amasezerano n’abamurika imideri muri Uganda

 Ntabanganyimana yasinye amasezerano n’abamurika imideri muri Uganda

Ntabanganyimana umurika imideri. Photo Evode Mugunga/Umuseke

Jean de Dieu Ntabanganyimana uzwi nka Jay umusore umurika imideri yasinye amasezerano y’akazi na Kompanyi yo mu Bugande ‘ Joram Model Management’ .

Ntabanganyimana umurika imideri. Photo Evode Mugunga/Umuseke
Ntabanganyimana umurika imideri. Photo Evode Mugunga/Umuseke

Ntabanganyimana yatangiye kumurika imideri mu 2013, umwaka ushize yahataniye ibihembo bya ASFA mu cyiciro ‘East African rising Model of the year’ , yamuritse imideri muri Kigali fashion week , Rwanda Cultural fashion show, Men’s fashion week Nigeria n’ibindi .

Aya masezerano yasinye muri Joram Model Management biteganyijwe ko azamara imyaka itatu, akubiyemo kumushakira akazi mu bitaramo byo kumurika imideri mu bihugu byose iyi kompanyi ikoreramo, kwamamaza no kumumenyekanisha hirya no hino mu bihugu bitandukanye.

Joram Muzira umuyobozi w’iyi kompanyi yabwiye Umuseke ko bamaze gusinyana amasezerano n’uyu munyarwanda.

Yagize ati ” nibyo rwose  twasinyanye amasezerano na Jay mu cyumweru gishize  kandi rwose tumufitiye imigambi ikomeye, cyane ko ari n’umwe mu bamurika imideri batanga irizere cy’iterambere ryihuse.”

Akomeza avuga ko Ntabanganyimana yujuje ibyo bifuza, ko ari umuhanga cyane kandi aberewe no kwamamaza ibintu bitandukanye.

Ati “Ndatekereza ko iyi ‘ business’ azayishobora, twakoranye nawe umwaka ushize mu bihembo bya ASFA kuri twese bisa nkaho byatubereye ikiraro cyo gukorana.”

Jay we ati “Ntibije ejo bundi , umwaka ushize ubwo nitabiraga ibihembo bya ASFA , byari byabereye i Bugande nagize umwanya uhagije wo kuganira na Joram Muzira, twemeranya ko nasinya amasezerano muri kompanyi ye. Gusa ntibyahise bikunda kuko hari indi kompanyi yo muri Nigeria yari yarandambagije mbere, nsaba ko twaba dusubitse ibiganiro tukazabisubukura namaze kumenya neza ibyo muri Nigeria, ubu nahisemo gusinya amasezerano na Joram Model Management kuko ariyo mbona izamfasha uko mbyifuza.”

Joram Model Management yashinzwe mu 2012 na Joram Muzira , isanzwe ishakira abamurikamideri akazi mu bijyanye no kumurika imideri, kwamamaza ku byapa no kuma TV, banabafasha mu bijyanye no kubatunganyiriza amafoto n’ibindi nkenerwa byafasha umurika imideli kumenyekana.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish