Digiqole ad

Nta vuvuzela zemewe kuvugirizwa hanze ya Stade – Spt Mbabazi

29 Nzeri 2014 – Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Spt Modeste Mbabazi yatangaje mu kiganiro kitwa ‘Urubuga rw’itangazamakuru’ ku Isango Star ko nta bikoresho abafana b’Umupira w’amaguru bakoresha bafana byitwa Vuvuzela byemerewe gukoreshwa ahandi hantu hatari muri stade imbere.

Ibi byo kuvuza ibikoresho bitera urusaku mu mihanda ngo ntibyemewe
Ibi byo kuvuza ibikoresho bitera urusaku mu mihanda ngo ntibyemewe

Muri iki kiganiro Spt Modeste Mbabazi yavuze ko gufana byemewe ariko bigakorerwa aho byagenewe ni ukuvuga muri stade kuko gukoresha ibikoresho bitera urusaku nk Vuvuzela hanze ya Stade bisakuriza abantu kandi wenda hari ababa bashaka gutuza no gutekana.

Ku italiki 17 Nzeri, Police y’u Rwanda, Inzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abanyamadini bagiranye inama mu rwego rwo kwigira hamwe uko barwanya urusaku rurenga imbibi z’aho bakorera rukangiza amatwi y’abaturanyi cyane cyane abana.

Ashingiye ku itegeko No 04/2005 ingingo ya 37 n’iya 108, Spt Mbabazi yavuze ko ubwoko bwose bw’urusaku rurenga imipaka y’aho igikorwa kiri kubera rutemewe kandi abaruteza n’ibikoresho byabo bazafatwa bagashyikirizwa ubutebera.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru ko bagomba kwirinda gukoresha Vuvuzela mu mihanda cyangwa ahandi hatari muri Stade ngo kuko ariho byagenewe.

Yihanangirija abanyamadini n’abacuruzi bafite utubyiniro ko bagomba gufata ingamba zo gukumira urusaku ntirurenge imbibi z’aho bakorera.

Ibi Spt Mbabazi Modeste yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi mike yashize u Rwanda rwizihije umunsi mukuru wo kurengera ibidukikije.

Urusaku rukomeye rwica amatwi  y’abantu muri rusange ariko rukibasira abana kuko imibiri yabo iba itarakomera.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Vuvuzela siyo yonyine isakuza kuko abo mwashyizeho ku ifoto sizo bafite!!! Ubwo abatabasha kwibonera ibikoresho nka biriya, bazareke kuvuvuzera mu mihanda; naho abafite ibikoresho, mwe nta kibazo!! Ba birenge ni mwe mubwirwa!!

    • Ntukirate sha, vuvuzera zose nizimwe. ahubwo unaniwekuvugako vuvuzera yumunsumwe atibongamira a Banyarwanda nonewowe urivugiribyawe, ngahorero nuziyamira muri stade azahanwa ahubwose iyobavugako ntamufana bashaka muri stade bikagirinzira ahaa, sinzikibazo kiri muri ferwafa tu.

  • Rwanda gihugu cyacu ko ufite amahoro, ni iki gikwiye gutuma abawe babuzwa umudendezo na ambiance? Urusaku ko harimo cunfusion ni ibiki? Aho ubwo abaturiye stade tujya twumva abiyamira cyane cyane igitego kigiyemo, aba ntibagiye kuzabuzwa kuvuga muri stade(hakabaho n’abandika abavuze muri stade) kandi n’ifirimbi ntirenze imbibi za stade? 4 sure hari limites ba vuvuzela badakwiye kurenza, nyamara si rwo rusaku rubangamiye abaturage (ngizo za moto), cyangwa ngo bibe ikibazo cyonyine gikwiye guhangayikisha. Ese vuvuzela yica kurusha abo tujya duhura cyangwa twumva ahantu rusange banywa itabi? Mureke tumenye intambara dukwiye kurwana n’ibyo tudakwiye gutaho igihe.
    Murakoze!

  • Itegeko ubwo nyine ni order. Let’s obey

  • ariko kuki muhita mwumva ibintu byo ko ari ugushkira ikibi abanyarwanda, abantu mwumva nabi , kuki mutareba ikintu kumoande ibyebyi, positive and negative , hari impamvu zishobora kuba zibangamye zitumye polisi ifata imyanzuro nkiyi yo kuvuga ko vuvuzela nazo zitemewe hanze ya stade kandi twakagombye kumva neza tukareka kwigira abahenzanguni , leta ni iyacu abaturage ntidushakira ikibi ibi birakorwa kuko hari impamvu ifatika kandi nziza yo kurengera miliyoni zabantu babangamiwe, tuzaveho nkabana usanga baranze ababyeyi babo babahanaga mu bwana bwabo , bamara gukura bakaba aribwo babona ibyiza byimpanuro no guhanwa n’umubyeyi

  • Ubundi ahantu hatuje ntabwo nahifuriza umunyarwanda n’ubwo amaherezo ariho twese tuzajya!Icyerekana ubuzima,amahoro ni …..,naho aho bacecekera ni mwirimbi!!!!!!!!!!!!!!Uzumve niba hari umuntu uvuga

  • Police nibuza Islam na gatorika nibwo nzemerako itegeko ryubahirijwe kuko ntabwo wasakuriza umuntu saa cyenda z’ijoro ngo ibyo tubure kubyita urusaku. bidakozwe gutyo rero Police yaba ifite ikindi yita urusaku.

Comments are closed.

en_USEnglish