Digiqole ad

“Nta mutware uba Kabeba” umugani wakomotse kuri Kabera

 “Nta mutware uba Kabeba” umugani wakomotse kuri Kabera

Uyu mugani, rubanda bawuca bawendeye ku muntu w’umukene ugabanye bitakekwaga, cyangwa se iyo umutware bakekagaho imbaraga nke afashe umwanzuro ukomeye kandi ukubahiriza nibwo abantu bagira bati ‘nta mutware uba Kabeba.’

Wakomotse ku musinga w’umuhoryo witwaga Kabeba, i Suti ya Banega mu Bunyambilili (Gikongoro); ahayinga umwaka w’i 1500.

Muri ayo magingo,Ruganzu Ndoli yabundutsemo i Karagwe k’abahinda muri Tanzania,aho yari yabundiye kwa Nyirasenge Nyabunyana muka Karemera Ndagara ya Ruhinda,aza kubundura u Rwanda arangamiye abahinza bari barwigabagabanyije.

Abimburira kuri Rubingo i Rutongo rwa Kabuye ka Jabana ya Kigali,amutsinda iwe kuri Jari aho bita “mu nzoga za Rubingo zibira ntizisese zikanyobwa n’abatabazi”. N’ubu ziracyahari,ni amazi apfupfunuka mu binogo by’urutare ,ahora afininuka ifuro rimeze nk’impiza. Abatabazi ba bucengeri bayanywaga bajya guhaguruka batabaye.

Ubwo rero Ruganzu amaze kwica Rubingo,atera Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Mukwaza h’i Burwi mu Ndara aramwica. Amaze kumwica ahindukirana i Ruhande yica Mpandahande ngo avire ruhande rimwe.

Ubwo araboneza ajya kwica Mbebirimabya mu Buhanda bwa Gatovu mu Kabagali, yica Rutokirutukura rwa Muhanga,abona gusubira iwe i Ruhashya na Mara ku murwa we wa mbere, dore ko uwa kabiri wabaye uwo ku mwugariro wa Kigeme ku Gikongoro.

Amaze kugera i Ruhashya,ashyira urugerero i Gatovu kugira ngo azabone uko atera Gisurere hakurya yaho mu Bunyambiriri,mu Basinga bo kuri Suti ari bo bo kwa Buroro bwaroraga impungu ibisiga bikumira hejuru.

Ubwo ajyana na Muvunyi wa Karema, Ishyogo rya Karema Sebitana,Mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega, ajyana na Rucinya ruciye bugufi, ajyana na Senyabyambu. Baragenda bakeza Gisurere bamubwira ko bacitse Ruganzu.

Gisurere abyumvise biramushimisha kuko akejwe n’abo bagabo b’imiheto y’inkingi bazi kumasha bakamenya n’indi mihango y’ubutore. Gisurere arabakira arabahaka arabakunda cyane. Nabo bagumya kurushaho kumukunda ariko byo kumwiyegereza.

Gisurere uwo yakundaga guhiga. Ruganzu n’abagaragu be babibonye batuma ku bisumizi (ingabo za Ruganzu) ngo bazagandike kuri Mwogo. Barahagandika. Bukeye Gisurere arambuka ajya guhiga ku musozi witwa Nyagane.

Ajyana n’ingabo ze z’i Bunyambiriri na Ruganzu n’abagaragu be: Muvunyi na Rucinya na Senyabyambu. Barahiga,bishyira kera. Ruganzu akaba yabwiye abagaragu be bajyanye ati “mugumye mushuke Abanyambilili mwiruke nanjye nsigarane na Gisurere nze kumwica”.

Barahiga barahiga,bigeze aho bavumbura imondo. Muvunyi na Rucinya n’imbwa bayirukaho basiga Abanyambilili. Nabo biruka babakurikiye kugira ngo batabarusha kubw’imihigo. Ruganzu asigarana na Gisurere. Abonye ko basigaranye bombi bonyine abandi bamaze kurenga umusozi,aramushuka ati” Reka twicare aha turuhuke barahadusanga” Gisurere aremera baricara.

Ruganzu akaraga urushingo amutekerera itabi aramuhereza. Agitangira gutumura,Ruganzu amugwa mu ijosi aramujigitira aramunigagura amwicisha umunigo intumbi ajugunya aho,akurikira Abanyambilili n’abagaragu be. Amaze kubegera yongerera abe ibyo amaze gukora.

Banyererana bajya muri Mwogo kubibwira ibisumizi ko Gisurere yapfuye. Ubwo ibisumizi biba birasakiwe,bitera u Bunyambilili birabutikiza. Umuryango wa Gisurere wose urazima,harokokamo imburakurahira y’umukene yihishe bayitakubwe ,ikitwa Kabeba.

Ruganzu rero yigarurira u Bunyambilili. Amaze kubwigarurira,mu Rwanda haduka inzige na Kagungu,ibintu biradogera inkuru ziracicikana ngo Ruganzu yishe Gisurere none byatumye inzige na Kagungu byaduka mu myaka birayiyogoza.”

Dore Gisurere n’umuryango we bari Abasinga b’abahoryo: abanyamuhango wo kuvuma inzige na kagungu n’ibindi byona imyaka mu gihugu. Ruganzu amaze kubyumva rero agira ubwoba;ahera  ko abaririza abantu bakomoka kwa Gisurere baba baracitse ku icumu.

Mu gihe bakibabaririza,inzige na kagungu nabyo bikomeza kwiyongera biba uruhunduguru;abantu bakuka umutima bagumya kuvuga ya magambo. Ruganzu nawe agumya kugira ubwoba no kubaririza umuntu ukomoka mu bahoryo.

Bitinze Abanyambilili batahura akagabo k’agakene karitswe n’urushwima umubiri wose;ka kandi kitwaga Kabeba. Babwira Ruganzu bati “ Umuhoryo twamubonye,ariko si uwo gutunguka i Bwami”. Ruganzu ati “nimugende mumunzanire gusa!” Baragenda bashorera Kabeba n’urushwima rwe rumugera mu ijosi;reka urwishimo niyo nkoni! Baramujyana n’i Bwami.

Ruganzu amabonye arishima,aramwuhagiza baramusiga. Kabeba amaze kwitamura inzobe,Ruganzu amukomorera u Bunyambilili n’ibyabo byose,bamutega isunzu ry’ubugabe bajya kumutambagiza igihugu cye. Ahageze rubanda iramusuzugura karahava. Kabeba ajya kuregera Ruganzu abanze kumuyoboka. Bamwe baratangwa barapfa,abandi baranyagwa.

Abasigaye babonye uko ibintu bihindutse baraharirwa baranyukirwa,baremera barayoboka bararabuka baratura,amaturo aba isatumba;Kabeba arakunda aba umutware n’umwami w’abahoryo bizira ishiti. Nuko amaze kudendeza,ingabo ze zijya inama yo kumukura izina rya Kabeba;ziti “ Nta mutware wo kwitwa Kabeba!” Inama iranoga bamwita Batsinda.

Niyo nkomoko y’izina rya Batsinda mu bami b’Abahoryo. Ni ryo ryakomeje gusimburana n’ayandi y’ubwami bw’ Buhoryo kugeza ku ngoma ya Yuhi Musinga; nibwo Ababiligi banyaze Batsinda  wa nyuma umusozi wabo wa Suti,bawugabira Ntagozera ya Birasa w’umwega; ubwami bw’i Buhoryo burangirira aho. Nuko Abanyambilili bamaze kwemeza ko nta mutware wo kwitwa Kabeba,bajya kumwitaba bati “Karame Kabeba irakuka.

Inkuru rero ihera ubwo ikwira u Rwanda;rubanda bayikurizaho umugani baca bashaka ko umutegetsi wese uko ateye kose atagomba kuba insuzugurwa bati “ Nta mutware wo kwitwa Kabeba!” Kuba,kwitwa Kabeba = Kugayishwa.

Gakondo.com

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nta mutware uba akabeba nyine, wagirango wakura urupapuro ku muyobozi w’umudugudu utahasize umuti w’ikaramu dore ko usaba ibyangombwa ariho ahera.

  • nibyo nta mutware kabeba ubaho

  • Murakoze cyane kumbwira amateka y’ab’iwacu.
    Nari narabuze uwo nayabaza

  • Umutware yiswe kabeba abayobora ubwobo bakitwa ngwiki? ntibikwiriye umutware yitwa kabeba.

Comments are closed.

en_USEnglish