Digiqole ad

Nta muganga wagombye gukoresha telefoni ari kuvura-PM Damien Habumuremyi

Uyu ni umwe mu myanzuro wafashwe mu nama yahuje Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho,abayobozi b’ibitaro byose mu gihugu ndetse n’ibigo nderabuzima.

Dr Habumuremyi na Dr Binagwaho
Dr Habumuremyi na Dr Binagwaho

Habumuremyi wahagurikiye muri iyi minsi imitangire ya za serivisi bikanageraho aho asura inzego zimwe na zimwe azitunguye, akaganira n’abasaba serivisi, kuri uyu wa gatanu ho yari yatumiye abarebwa n’ubuzima baganira ku kibazo cyo kwita ku barwayi no kubaha serivisi nziza zibanogeye.

Habumuremyi atangaza ko imitangire mibi ya serivisi mu nzego z’ubuzima ikeneye ingamba zihuse. Yatangaje ko yakagombye kuba intego ya buri wese urebwa n’ubuzima kureba ko serivisi nziza zageze ku murwayi.

Serivisi mbi zigera no kuri ba mukerarugendo!

Minisitiri w’intebe kandi atangaza ko byibura umukerarugendo umwe kuri bane yishimira serivisi z’ubuzima, akibaza impamvu abandi batatu  batazishimira.

Minisitiri w’intebe nawe yagezweho na serivisi mbi ari kwa muganga

nagiye kwa muganga mu minsi ishize, muganga atangira kwiyitabira telefoni aho kunyakira .Ese niba yarankoreye ibyo, ibaze ibiba ku bandi baturage cyangwa abadafite ubushobozi.uyu ni umuco mubi wakagombye guhita uhagaragara” interuro yateruwe na Habumuremyi serivisi mbi zishobora kuba hari aho zigitangwa.

Si ikibazo cya serivisi mbi cyagaragajwe muri iyo nama, kuko n’ibindi bibazo bibangamiye urwego rw’ubuzima byaragarajwe nk’inyubako mbi kandi zishaje ibitaro bikoreramo,ibikoresho bidahagije,abaganga bake kimwe n’ubushobozi buke.

Minisitiri w’Ubuzima we akaba yasabye abitabiriye inama ko baganira n’abaganga kandi bakitondera ibyo babwira abarwayi.Aha yatanze urugero rw’umuganga wabwiye umubyeyi warumaze gupfusha umwana we ko yakihangana ko azabyara undi. Ati:”Ese iyo uba uwo mubyeyi wari kubyakira ute?

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ikaba ari uko; nta muganga wemerewe kwitaba telefoni ari kuvura, udusanduku tw’ibitekerezo tuzajya dufungurwa na Mayor aho kuba abayobozi b’ibigo by’ubuzima, kongerera ubumenyi mu mahugurwa abari mu rwego rw’ubuzima niwo wabaye umwanzuro wa nyuma.

Inama yarangiye Minisitiri w’ubuzima asabye Minisiteri y’Ubuzima gukurikirana ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu mezi atatu.

Urugamba Minisitiri w’Intebe yatangiye rwo kuvugurura serivisi zitangwa benshi batangiye kubishima, bakaba bamusaba ko yakomerezaho ntayitezukeho.

Uru rugamba kandi ku rutsinda benshi babonako bisaba ko buri wese yahindura imyumvire ntibibe ibya Minisitiri w’intebe gusa.

Source:Newtimes

Corneille K Ntihabose
Umuseke.com

0 Comment

  • Nibyo koko kwitaba telephone nibibi ryose urikwakira umuntu. Ariko mwibuke ko harigihe muganga akoresha telephone kumpamvu za kazi. urugero:iyo umuganga ba muhamagaye muri reanimation , ubwo se umuhamagaye hamwe na muganga bazabura gukoresha telephone . so ntimuka generalise ibintu.

  • Iki cyemezo cyo kudakoresha phone mu kazi kwa muganga turakishimiye . Bravo P.M

  • Simbabujije. Turajya gucuruza niho haba inyungu nyinshi kandi twemerewe gukoresha telephone da. None se wasobanura ute ko usaba abantu guhuza imikorere mu Guhanana amakuri n’abarwayi n’abarwaza (communication) kandi ngo bigomba kuzamurwa na intercommunication hagati y’abakoz; utagira telephone. Ese ubundi niba mushaka gutanga service nziza mwakubatse ibitaro mugashyura muri izo nyubako service zituma udashobora kwitaba cg se kwakira telephone. Ubwo nzajya njye mu kazi Tel nyirye urwara maze Dir cg Titualire nanshaka ari en dehors ya zone dukoreramo ndebe aho azankura!!!!!!! Kandi yenda yashakaga kukubwira ko aho wagombaga gukora uyu munsi hahindutse cg se ko hari ibyo ugomba gukora. Ese aba bayobozi ko ari bo bajya baterefona ngo muganga, bampaye numero yanyu kuko mukurikirana mushiki wanjye cg se mama cg se mubyara wanjye, none ndebera umbwire ikibazo afite (kandi uwbo uri muri consultation) nibiba ngombwa umuhe transfert kugira ngo mbashye kumukurikirana ndi I kigali hafi y’akazi (dore ubu turi muri managment meeting kandi after hari inama ya ……). Namwe mugabanye guterefona maze muzarebe ingaruka bizagira.
    Icyakora munyumve neza sinshigikiye abaterefona babaza inka zabo zo mu mutara uko zimerewe cg se uko busness ye imeze n’ibindi n’ibindi.

  • Nta cyo bitwaye bo batange services nziza gusa

  • nibyo koko umuntu yakwitaba telephone ariko mwibukeko telephone idufasha mukazi gusa hari bamwe babikora ariko sibose izo ni ibyumuntu kugiticye erega haribintu bigoye.
    ku nezeza abantu bose arega nabo bne nga service mbi nabo uwajya yo ahaa

  • nubundi birababaza kujya kuri phone wakira umuntu ubabaye ariko hari n’igihe uyikoresha kunyungu ze da.ariko uramumenyesha kandi bigenda neza

  • Ariko ko bashakira ibibazo aho bitari ndabigira nte mwo kabyara mwe !!!!! Naba ndi kuvura se muri Urgence bakampamagara ngo nze ari umuntu urembye tel nkayifunga??? Uziko gufunga tel mu baganga bibujijwe surtout twe banyagupfa bo muri district cg kutitaba tel bagukeneye …Nzayitaba muzamfunge.Ikibazo mubura guemba abantu mubabuze kwirirwa biruka ku mafr none ngo tel. Ex Kabgayi ubu nta baganga bahari kuko benshi baragiye les amis baakora batubwira ko ubu akorwa ibya nombwa usa ibindi kbakabireka kubera umubare munini wa barwayi.Umuntu ava muri consultation asize abarwayi akajya muri salle kuko bamukeneye byihutirwa abantu bati badusize ,no abantu ntacyo bakora !!!!!!!!!! Salaires ++++…I am sorry but You are out of focus

    • Menya gutandukanya ibintu wishakisha impamvu, ari kunyungu z’uwo murwayi birumvikana. Izi tigo zateye mumaraho amasaha angahe zaraturambiye. Uri kuvura umuntu urimo guciririkanya umurima cg se inzu, fiance wawe akaba araguhamagaye mu kigira mu byanyu mwitonde!!!!!

      • mujye mumenya ibyo mumvuga ikibazo si tel ahubwo ni ubuke bw, abaganga nubwinshi bw’ abarwayi

  • ariko se nk’uyu yatinze hehe koko, ubonye ngo tumare imyaka icumi n’iliragi ngi ni minisitiri w’intebe koko ?
    Damien afite gahunda rwose nziza njye namwita UMUKORANABUSHAKE, komereza aho inzira zikigendwa, dore ntawamenya .

  • nta telephone mu kazi akariko kose!!especially mobiles!!

    ibyo byo guhamagara muganga muri reanimation se biba ishuro zingahe!! akenshi ko ari no muri za urgence bakenera bakenera guhamagara muganga kubera za reanimation kandi bakaba baba bafite umuganga ugomba kuba ahari 24 hours!! ahubwo nukubabaza kujya bajya kuryama!! bakaguma mu biro bya urgence kugeza batashye!! nicyo bahemberwa!!! kujya guhamagara umuntu waje kukazi, agakatira mu cyumba kwiryamira ngo nuko ari docteur!! it is a shame!!!!!

  • Ni byiza ko abatanga service babikora neza ariko na none tujye tureba ingaruka none gukoresha tel bibaye ikibazo ubwo abo nafashaga mbabariza icyo nabafasha bihangane cyane ko nta mafr yo guhamagara nahabwaga,ubwo n’abayobozi bampamagaraga bihangane hato hatazagira undega bikankoraho

  • Rwose njye ubwanjye nagiye kwivuriza kuri centre de sante ya Nyamata mfite ikibazo cy’inda imereye nabi ibyo nabonye ni agahomamunwa gusa mwitabire ikibazo cy;abaganga birakabije !!!!!!!

  • O’k ahubwo indi nama natanga nuko bashyiraho nanimero za tel zokwitabaza, niba ari ukubera MUTUELLE de SANTE Cg MMI, MEDIPLA, RAMA.etc naho ubundi Service nziza isigaye Private Medecin gusa ho batita kuri assurances medicals gusa . Nanone ngo abumwe akanatukisha bose ariko hanakenewe kuvugurura usanga umuntu TITULLAIRE wa C.SANTE hejuru yimyaka 10 nta na Mitation ahaaa.!

  • Pe turabyemera ko kwitaba Tel.aribibi cyane mu gihe ufite umurwayi imbere yawe ?! ariko se nariya matel. ya urgence ntazongere kwitabwa cg kuyahamagaza ? Ukeneye ubufasha bwihuse we azabigenza ate ? S.V.P abarwayi bahapfira birenze uko mubibona.Muzabaze abaturage ba BUTARO.

  • Igikomeye si ukwitaba telephone, ahubwo kuvugisha neza umukiriya(umurwayi)no kumumenyesha ko ugiye kwitaba telephone.
    Naho gufata abantu nkaho ari ubusa nibibi.
    PM areke abatanga izo service bishyirireho ingamba zatuma nabo badasekwa ngo bahore muri media buri gihe.
    Mugire ubugingo n’ubuzima

  • Abaganga bajye bitaba mugihe cyangombwa.
    Umu client uzavuga ngo muganga ntiyamwitayeho,yibereye kuri telefone nawe tuzamukurikirana kuko azaba ashakakwirukanisha muganga.
    Tubyumve neza,ibihano ni kumpande zose!!!

  • Nakomereze aho ariko namba nawe bamuhaye service mbi ariko aramira ubuzima, icyababwira umubare wababubuze kubera service mbi bahabwa, birakabije pe, njye nahisemo kujya niyahirira ibyatsi nkivura pe

  • Murakoze kubona mugarutse cyane ku bibazo byo kwa muganga. Serivisi zo baduha kwa muganga zirababaje mu gihe umurwayi aba arembye nyamara kumwakira bikaba ikibazo mbese niba n’abaganga bashaka ruswa muzabatubarize. Kwa muganga njyewe mbona uretse no kuba batakira abarwayi neza, ubuke bw’abaforomo nabwo butuma abarwayi batinda kwa muganga (cyane cyane kuri centres de sante)bikaba byatuma umuntu arushaho kuremba. Mugerageze mwe mubishinzwe muhe abakozi bahagije ibigo bishinzwe ubuzima maze turebe icyo bazongera kwitwaza. Murakoze kuba mwumvise icyifuzo cyanjye.

  • Abajya mu kiganga ubu(médecins ou infirmiers)ntabwo babikurikira kuko babikunze ahubwo babijyamo kuko ariho babona akazi bagahembwa neza.Muri stages ntibakurikiranwa neza nugize ikosa déontologique ntakurikiranwe.Erega faculté ya Médecine na KHI barasarura ibyo babibye.Nimukore amahugurwa menshi ajyanye na déontologie médicale.Urenze ku mategeko akabihanirwe by’intangarugero.

  • erega koko kwamuganga umuntu ahahurira n,ibibazo byinshi.nange nagiye kimironko meze nabi,mfite n,inkorora imaze 3semaine ntagukira,mbivuze umuganga yanshubizanyije uburakari bwinshi agira ati”ugomba kuyirwara nyine uba ubyuka mugicuku ujyahe.kuvuga indwara zindi byarananiye,ikiniga kiraza,ampa urupapuro rw,ibizamini ngezeyo bati uzagaruke ejo.nicujije icyatumye ntanga frw ya mutue,umwe andangira ikinyinya ko haba service nziza mpita njyayo,banyakira neza.natangajwe n,uko nahahuriye n,abandi 3 bavuga service mbi ya kimironko.ikindi nabasaba nuko abaje muri stage batakabaye bonyine,usanga batazi gufata ibizamini,akagusuzuma mugihe cya 2h bakaguhamagara ukongera ukajombwa.ndangije mbashimira umuseke.com umwanya muduha wo gutanga ibitekerzo,nshimira na sentre de sante ya kinyinya,nubwo ari bake bakora neza.

  • ARIKO NTIMWIBAGIRWE KWAMAGANA NIKIMENYANE KWA MUGAMGA NIBA UTAZIRANYA NA MUGANGA KUVURWA NIKIBAZO

  • ibibujijwe si ukwitaba telefoni, ibibujijwe ni ukuyitaba wibereye mu bindi bidafite aho bihuriye na serivisi umuforomo cyangwa muganga aha umurwayi. abantu rero nibumve aya mabwiriza neza bareke kwitiranya ibintu ahubwo ntibibe mu buvuzi gusa bibe no mu zindi serivise.

Comments are closed.

en_USEnglish