Digiqole ad

"Nta mfashanyo y’umutekano ibaho," Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko arimo akorera mu turere mu rwego rwo kwegera abaturage, kuri uyu wa gatanu aho yari mu karere ka Rulindo yagarutse ku kamaro ku mutekano ku Banyarwanda ndetse yanasabye ibikorwaremezo byarushaho gufatwa neza.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyarulindo.
Perezida Kagame ageza ijambo ku banyarulindo.

Perezida Kagame yamurikiwe ibikorwa binyuranye, abaturage b’akarere ka Rulindo bamaze kugeraho.

Nk’uko Umuyobozi w’aka karere, Kangwage Justus yabigarutseho ngo Rulindo yavuye mu turere dukennye ubu ikaba igeze ku rwego rushimishije.

Yavuze ko umusaruro mu karere wiyongereye haba mu buhinzi busanzwe n’ubusagurira amasoko mu mahanga. Yabwiye Perezida ko mu karere ka Rulindo hatahuwe ko habamo amabuye y’agaciro menshi ndetse avuga ko ha 1400 zihinzweho icyayi, ku buryo umusaruro ungana na t 14 000 woherejwe mu mahanga.

Kangwage yavuze ko, ha 1635 zihingwaho ikawa, kandi avuga mu mibereho myiza y’abaturage amazi yegereye abaturage aho muri m 250 haboneka amazi, ubu ngo bari kugerageza gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Sina Gerald bakunda kwita Nyirangarama ni umwe mu Bnayarulindo biteje imbere, aha yahaga Perezida umuvinyu asigaye yenga.
Sina Gerald bakunda kwita Nyirangarama ni umwe mu Bnayarulindo biteje imbere, aha yahaga Perezida umuvinyu asigaye yenga.

Abanyarulindo 79,9% ngo bakorana n’amabanki n’ibigo by’imari, na ho ngo ha 4205  zabashije kubakwaho amaterasi ndinganire, mu gihe ha 8006 zateweho amashyamba.

Rulindo imaze kugeramo amashuri makuru arimo UNATEC na Seminari Nkuru ya Rutongo, amashuri y’imyuga 11, ari ngo hari utugari dutatu muri 71 tutagira mashuri ariko ngo abanyeshuri baho biga hafi.

Perezida yasabwe kubakira Rulindo umuhanda urimo kaburimbo ureshya na km 30 ndetse ngo bakeneye n’ikibuga cy’imikino kuko ngo aho biri ni mu misozi ahandi ni mu kabande hakabaho kugongana n’abashinjwe ibidukikije.

Perezida yashimiwe umuhanda uhuza Akarere ka Rulindo na Nyagatare wubatswe ndeste n’ibitaro bya Kinihira bagejejweho.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimye ibimaze kugerwaho kandi yibutsa abaturage ko imirimo myiza bakora igira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu.

Perezida yari yakiriwe n'imbaga y'abantu benshi.
Perezida yari yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi.

Perezida yemeye ko umuhanda wasabwe uzubakwa ku bufatanye bw’inzego.

Yagize ati “Iby’umuhanda wavuzwe na byo ndumva bishoboka ni ukubifatanya, turaza kubishyira muri gahunda kandi tugerageze tubyihutishe. Km 30 tugenda n’amaguru, nk’igihugu ntiwatunanira kuwubaka.”

Perezida yanagarutse ku ireme ry’uburezi n’amashuri ndetse no gufata neza ibikorwaremezo. Yavuze ko amashuri agomba kuba atanga ubumenyi bwiza.

Yagize ati “Kugira amashuri no kuyageramo ni intambwe ikomeye. Amashuri, uburyo akoreshwa n’ubuziranenjye biba bifite ni ibintu bibiri bijyana.”

Avuga ku bikorwaremezo, Perezida wa Repubulika yagize ati “Ibi byose twubaka, amashuri, ibitaro imihanda tugomba kubyubaka mu buryo tubifata neza kugira ngo birambe. Aho kugira ngo dusubire inyuma tubisana izo mbaraga tuzikoreshe mu kubaka ibindi dushaka dukeneye.”

Yongeyeho ati “Iyo mikorere ni yo yadufasha kugira ngo dutere imbere kandi bigere kuri buri wese mu gihugu, urugendo turimo rw’iterambere ni urwr’igihugu cyose – ibyo kandi tuzabigeraho dufatanyije twese.”

Akamaro k’umutekano kandi kagarutsweho na Perezida wa Repubulika, aho yasabye ko buri wese awugiramo uruhare.

Yagize ati “Umutekano ni ngombwa, nta nkunga y’umutekano ibaho nka ziriya mwumva, umutekano ni twe tugomba kuwiha, buri Munyarwanda wese arawukene kandi agomba kuwugiramo uruhare kugira ngo ibyo twubaka bidahungabana bikamugiraho ingaruka.”

Mu gihe ubundi mu turere hakunze kugaragara ibibazo byinshi iyo Perezeda yahasuye, muri Rulindo nta bibazo by’ingutu byagaragajwe n’abaturage.

Abasaza n'abakecuru bakirije Perezida amashyi n'impundu
Abasaza n’abakecuru bakirije Perezida amashyi n’impundu
Perezida wa Repubulika yitegereza imitako ikorwa n'iyi koperative ikuriwe n'umuzungu
Perezida wa Repubulika yitegereza imitako ikorwa n’iyi koperative ikuriwe n’umuzungu
Abaturage bashakaga kubona Perezida imbona nkubone kuri buri wese
Abaturage bashakaga kubona Perezida imbona nkubone kuri buri wese
Umuturage yagaraje ibyishimo ku maso afitiye kubona Perezida
Umuturage yagaraje ibyishimo ku maso afitiye kubona Perezida

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • erega imitoborere myiza niyo dukesha ibi byiza byie tuamze kugeraho, presisent wacu ndammushimira ko hari ibyiza byinshi yatugejejeho kandi nanubu ibyiza bikaba bikiyongera. reka amahirwe twiherewe na NYAGASANI

  • Ariko aho kuvuga kunzara yugarije abaturage burigihe mwitwaza ibibazo by’umutekano!imyaka20yose duhora twikanga umutekano?tuzageza ryari?.

    • Musfiri utekereza bugufi cyane, ese iyo ushonje uba ufite uwuhe mutekano?Ikindi ugomba kumenya ijambo umutekano mu Rwanda rigomba kuba nkisengesho cyangwa indirimbo y’igihugu. Wowe ushobora kuba utarahuye n’ibibazo by’umutekano muke ningaruka zabyo. Uzajye mu buhigu byateye imbere (Uburayi n’Amerika) urebe imbaraga bakoresha mugucunga umutekano wabo, haba kumipaka, kubibuga by’indege no mugihugu imbere.Mu Rwanda udavuze umutekano waba udatekeleza ibihe igihugu cyanyuzemo!!!!!!!!!

      Musafiri wee wibagiwe amagrenade mu mugi wakigali, wibagiwe abacengezi ariko sha!!!!!!!ntabwo wahizwe nk’impongo!!!!

      • Ibyaribyo byose Musafiri yakurushije gutekereza kuko ibyo yavuze nibyo bifite fond,weho wavuze byinshi nta na forme bigira uretse sentiments kandi biriya Musafiri yarabibonye nubwo wagerageje kumwibutsa.waho se imyaka20 irangiye ari ijambo rimwe :umutekano:uburemere bariha usanga nta by’umuturage ahubwo barinze birindiye imbehe zabo.

        • Wowe se nta buremere wumva waha ijambo umutekano? wirengagije ibibazo byose twaciyemo? kuki ariko abanyarwanda twibagirwa vuba?

  • Musafiri, Umutekano ni ngombwa ko uvugwaho buri gihe kuko twawubuze igihe kinini, umutekano ni nk’umwuka duhumeka mbere ya byose ugomba kuba uhumeka n’umutekano nuko, iby’inzara nabyo ufite umutekano n’inzara wayikira.

    • you are right

  • Nyamara hari igihe inkunga y’umutekano ikenerwa. Nonese ingabo zu Rwanda zigiye centrafrika kumara iki? imbwa z’abarundi na AMISOM zagiye Somaliya kumara iki? Mwagiye mupfa gukoresha akenge Imana yabahaye!

    • none abo bose ko bagiyeyo umutekano ubu uriyo?ahubwo wowe jya usobanukirwa n’icyo bashatse kuvuga!kuba bajya gufasha kugarura umutekano ntibivuze ko bateruye kumutekano bafite i wabo cg muri UN ngo babaheho,wapi ahubwo baragenda bakabafasha bigatinda bakawubona cg bakawubura burundu!

  • Twishimiye umuhanda nyacyonga-Rutongo-Remera-Baseeeeeee
    President wacu Imana imuhe umugisha,kdi Umuyobozi wa Rurindo yatuvugiye neza

  • Umuyobozi wa Rulindo ni intwari akwiye kubishimirwa kuko nta ryama.azi icyo akora kandi akunda umurimo n’abaturage be muri Rusange. Njye mbona akwiye kuba Ministre. Maire wacu uzabanze ariko utugereze umuriro mu Gitabage.

  • Ni byiza H.E ku miyoborere yawe urasobanutse! Rulindo mukomereze aho!
    Utwemere uzasure n’akarere ka Kamonyi, abayobozi baho barakubeshya cyane. Ntibakunda abaturage na gato! Uhereye ku muyobozi w’umurenge wa Runda.

  • @ Musafili

    Birantagaje kumva ugaya ko umutekano uhoraa ugarukwaho kuko niyo nkingi y’ibisigaye byose. Uretse n’inzara uvuga, niyo igihugu cyaba gifite ibya mirenge nta mutekano ntacyo byakimarira. Umutekano rero tuzakomeza tuwuvuge, tuwurwanire, hanyuma abo bidashimisha nkawe bazareke kubyumva!

    • Inzara ahubwo niyo ya mbere ihungabanya umutekano!! Kwiriza mu kanwa umutekano ni uburyo bwo guhoza abantu muri psychose ihoraho no kubona impamvu yo guhonyora uvuze ibibazo nyamukuru abanyarwanda dufite( ubukene, izamuka ry’ibiciro, kubura utuzi, kwikubira umutungo w’igihugu, ubwicanyi bwa hato na hato butagira gikurikirana, igitugu, isesagura ry’abayobozi bibera mu ngendo zihoraho zitadufitiye akamaro,…….)

      • Ariko0 se koko ubu wagereranya ibi bihe n’ibihe bya 2000 aho abanyabugesera baryaga umubirizi, jyewe nari mpari narabibonye kandi wibuke ko twari tugifite n’ikibazo cy’umutekano muke, ariko se ubu ubona aho turi hadashimishije.

    • @musafiri,uyu kalisa ntagutangaze niko yabaye!nta kintu na kimwe ajya ashima ubanza ariwe nta munoza!m sory kalisa!navugaga ibyo mbona uhora wandika!

      • Ariko nawe ubanza nta kintu na kimwe ujya ugaya!

        Ubwo rero urumva ko muhuje! Kandi ni byiza, abashima bashime abagaya nabo bagaye! Bigutwaye iki?!

  • Abandi Imana yabahaye abayobozi bita ku bibazo byabo bakabikemura kugeza ubwo nta by’ingutu H.E abasangana??? Mbega byiza! I Runda/Kamonyi aho twe tuzahagera ryari? nsabiye Executif w’umurenge urugendo shuri muri Rulindo, ajye kwiga uko bakemura ibibazo by’abaturage. Yige no kubwira neza abaturage! Umuntu w’umubyeyi en plus w’umuyobozi avuga nabi koko kandi nta mpamvu igaragara? Ni akumiro bahu!

    • Ikemeza ko ibyo uvuga wowe aribyo Niki ? Ntimukavune abayobozi.

      • Ibyo mvuga ni ukuri ntabwiwe ahubwo ni ibirimo kumbaho ubu. Nta gahunda yo kuvuna abayobozi Ncuti, ntabwo natwe twakwishimira guhora ku biro by’umurenge nkaho nta kandi kazi tugira. Ugize amahirwe ugakemurirwa ikibazo ntabwo wakongeraho gufata uyu mwanya unenga ibitagenda!

  • ubundi rero iyo habuze umutekano wo mu gifu n’undi ntacyo ubuvuze (inzara) biruzuzanya!!kuvuga ko abaturage nta bibazo bafite ni ukwibeshya cyane !ni mu ijuru se !!!!ni ibihugu byitwa ko byateye imbere ibibazo ntibibura!!!!na mwarimu waho harya ubu araseka!! kandi ntiyatinyuka ngo yibarize,atajya mabuso!!!

    • Mugomba kwigira .

    • ariko Aline, umutekano rusange mugihugu ubereyeho kugirango tubashe gukora twiteze imbere, muri rusange rero, abanyarwanda bamaze kwiga gukora, ndetse benshi bamaze kugenda bava mu bujiji nubukene, urira bus rero nawe uhindure imitekerereze, ujyane nabandi ukunda umurimo, ushakishe ushyireho umwete birashoboka ko watsinda iyo nzarra

  • Komeza uhangane rwose H.E wacu tuzagufana!?,

  • igihugu n’abanyagihugu nibo bagomba kwishikira umutekano iyo bibana niye burya biba byanze

  • umutekano kuwirindira ntibisaba budget ihanitse kuko ubufatanye hagati y;abaturage nibwo busabwa gusa ngo tuwirindire kandi ntawabura gushima HE kuko akora uko ashoboye agakemura ibibazo by’abaturage kandi agaharanira guteza imbere abaturage bose cyane cyane ababarizwa mubice by’icyaro

  • The question is to be or not to be?? Nta mutekano tutariye. Wenda mubona abana banyu barya mukagira ngo abacu bararya.

    • Mwagiye mubagaburira se ibiryo byarabuze mu Rwanda? Ubwo mwigize abasirimu namwe ntimushaka guhinga cg ngo mukore imirimo y’ingufu, ngo mwese muba mushaka kwicara mu biro!!! Ubu uRwanda rwabona ibiro rukwizamo abantu bose? Mukure amaboko mu mifuka mukore mugaburire abana banyu!

      • ako kantu!

    • Jye ndumva ntacyo uvuze kabisa, ubu ikintu gituma byose bigenda neza nuko twiyubakiye umutekano, tukaba uryama ugasinzira ntacyo wikanga nka kera. Kandi nawe nzi ko utabuze ibyo urya ahubwo uba ushaka guharabika gusa nta kinti.

  • Reka dukosore ntabwo Justus yavuze 400 ha zihinzeho icyayi ni 1400 ha naho umusaruro usaga toni 14000 mu mwaka aho kuba 14 t.

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseke k’uruzinduko Umukuru w’igihugu yagiriye mu Karere ka Rulindo nyuma yo gusoma neza ibitekerezo bikubiye mu magambo yagejeje ku bantu banyuranye bitabiriye icyo gikorwa , mahise nsubiza amaso inyuma nitegereza ishusho y’u Rwanda mu myaka 20 ishize mbona ko gusana bihenda kurusha kubaka!!!!!

    Numva rero ko nubwo nta nkunga y’umutekano ibaho nkuko byavuzwe na Nyakubahwa Paul Kagame ,ariko ko iyo nkunga ari uburenganzira bwacu kuko abatumye igihugu cyacu gihinduka itongo kikanahinduka imva kuri bamwe , nubwo tugomba gufata iya mbere tukicungira umutekanow’ibyo tumaze kubaka , ariko ko abagize uruhare rwo kudusenyera bafite uruharerugaragara rwo kunacunga uwo mutekanokandi birashoboka kuko natwe tujya gucunga umutekano w’ibindi bihugu tudafitemo uruhare na rumwe rwo kubyonona. Ariko kubera utarebera inzu y’ababanyi ishya ngo wipfuke mu maso ngo utabona icyo kibatsi.

    Ntarugera François

  • Ariko burya uziko harabantu bagisinziriye batanazi aho bari? kubona umuntu y’ihandagaza akavuga ngo ntago hakavuzwe umutekano koko nkubwo yumva ikibanza ariki mubuzima? nge nzi ko habanza umutekano ibindi bigakurikiraho, ubwo koko nkawe uvuga ngo ufite inzara ngubwo ntamutekano ufite wakuye amaboko mu mufuka ugakora ko uwakoze abona ibyo ashaka muzajya muramuka mwicaye mwigira imburamikoro c ngo ibyo kurya bizabizanira? ubwo c utegereje ko arinde uzakubwiriza gukora kugirango ubuzima bwawe bugende neza, ahubwo bazagushakira umutekano ubundi nawe wirwarize kunda yawe nabawe, rwose mujye mumenya ko muribyose habanza umutekano, ubwo mwe rero nibabandi muba mwaramenyereye gusahurira munduru kubera umutekano muke,iyo wabonetse muba mwumva ntamahoro mufite, mbagiriye inama yo gukora mukareka ibyo mwibwira kd ntago bishoboka turimaso, mwarangiza mukanavuga kd muri bazima ntacyo murwaye, menyako nawawundi urwaye ashobora kubaho neza kubera wowe wakoze kuberako ufite umutekano usesuye.

  • Imana ishimwe kuko ikomeje kutuba hafi muri byose ibicishije mubayobozi yaduhaye, imana ikomeze idufashe no gukiza imitima yabanyarwanda batabona ibyiza ahubwo bakita kubitagenda, ubundi urabanza ugashima nibyo ufite ukabona gusaba nibibura, dushime umutekano hanyuma niyo nzara tuzayitsinda mwizina rya yesu amen

  • UMUYOBOZI MWIZA AMENYA ICYO ABATURAGE AYOBORA BACYENEYE. MAYOR WA RULINDO YAD– USERUKIYE NEZA, DUFITE UMUTEKANO, TUBONYE UMUHANDA, DUFITE AMASHANYARAZI, HASIGAYE URUHARE RWACU RWO GUKOMEZA GUKORA CYANE KUKO IBIKORWA REMEZO NIBYO BIFASHA ABATURAGE KWITEZA IMBERE NO GUTEZA IMBERE IGIHUGU CYACU. NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME IMANA IMUHE UMUGISHA KUBWO KUZIRIKANA ABATURAGE AYOBORA.

  • umutekano w’umuntu utangiriye kuri nyiri kuyishaka , nanjye ndemeranya na muzehe umutekano ntago bazawuduhamo inkunga, oyaaa! kandi mu rwanda umutekano turi nawo, burya ahantu ushobora kwicara ukitekerereza akantu nta nkomyi ,ukava i Rusumo ugataha i rusizi. ahubwo dukure amaboko mu mifuka dukore kuko twahawe rugari

  • ariko ni byo mu kinyarwanda nubundi bagira bati umugabo arigira agapfa

Comments are closed.

en_USEnglish