Digiqole ad

Nta maboko agira ariko ntibimubuza gokora amasiporo akomeye

Barbie Thomas ni umugore uzwiho kugira umubiri ukomeye kandi umeze neza kubera siporo, igitangaje ni uko nta maboko afite. Ibi ariko ntibimubuza kugaragaza ko hari byinshi yakora. 

Barbie Thomas mu mwiyereko
Barbie Thomas mu mwiyereko

Ku myaka ibiri nibwo kubera ubukubaganyi Barbie yafashe insinga z’amashanyarazi impanuka yatumye acika amaboko yombi.

Avugana na DailyMail yagize ati “Umuganga yemeje ko ntashobora kuzabaho, kandi ko ntacyo nzashobora kwimarira, ko nzagira ikibazo cyo mu bwonko.”

Gusa ibi byose umuganga yatangaje byaje kugenda ukundi. Ubwo yaguraga ikinyamakuru kijyanye n’abantu bakora siporo zo kubaka umubiri (bodybuilding) yahise atangira gukunda izo siporo.

Hashize igihe kini atarafata umwanzuro w’icyo agomba gukora ariko nyuma ahitamo na we kujya mu ruhando rw’abafite umubiri ukomeye.

Yagize ati “Negereye umuntu wari ukuriye abantu bakora siporo zo kubaka umubiri, ndabimubwira, nyuma ambwira ko bishoboka.”

Nk’abandi bose bakora bagiye kwinjira mu mwuga, yagombaga kujya akora imyitozo.

Yagize ati “Bwa mbere ngerageza kujya mu marushanwa byari bishekeje kuko abantu benshi barandebaga bagaseka cyane.

Ayo marushanwa yasabaga gukoresha umubiri kandi jyewe sinari mfite ubushobozi bashakaga. Gusa nyuma baje kubona ko nanjye nshora gukora siporo nk’abandi bose.”

Barbie Thomas avuga ko nta kintu na kimwe kidashoboka. Mu mwaka wa 2012 yakoze ibyo yita igitangaza, icyo gihe yabaye uwa gatanu mu bantu batandatu barimo kurushanwa.

Yagize ati “Bwari ubwambere ndushije umuntu, kandi byabaye intambwe ikomeye kuri njyewe. Narishimye cyane narushije umuntu muzima ufite amaboko yose n’umubiri wuzuye!” 

Mu gihe Thomas atari mu marushanwa, aba yirerera abana be b’abahungu babiri. Yagize ati “Hari ibibazo mu burezi bw’abana. Ntekereza ko n’iwanjye ariko bimeze.”

Ngomba gukoresha amaguru yanjye (…) Mbyiyumvamo cyane kandi ndabishoboye. Iyo wumva ko bishoboka kandi wifitiye icyizere, nta kidashoboka.”

Barbie Thomas agiye gushyikirizwa igihembo
Barbie Thomas agiye gushyikirizwa igihembo
Barbie Thomas ari kumwe n'abandi bagore bateruye icyuma
Barbie Thomas ari kumwe n’abandi bagore bateruye icyuma
Barbie Thomas
Barbie Thomas
Barbie Thomas akinisha umwana
Barbie Thomas akinisha umwana

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish