Nta kibi nk’ubuhunzi. Umwe ku bantu 122 ku isi ni impunzi
Ubwoba, gushyira akarago ku mutwe, guheka abana ugafata utwangushye, ugata iwawe, ugahunga, ukabaho nabi, abana bakazahara…Abenshi mu banyarwanda bazi cyane ibi, bazi neza ububi bw’ubuhunzi. Bamwe bavuga ko nta kibi nka bwo. Ku isi yose impunzi ni nyinshi kuko umuntu ku bantu 122 aba ari impunzi cyangwa asaba ubuhungiro. IMPAMVU…ni imiyoborere mibi.
Kuva isi yatangira kubara uyu munsi nibwo hari umubare munini w’impunzi ahatandukanye kurusha ibindi bihe byose byabanje.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu mpera za 2014 yagaragaje ko abantu miliyoni 59.5 icyo gihe bari impunzi. Nta kabuza ko iyo mibare ubu yazamutse. Aba barimo abavuye mu byabo hagati mu gihugu cyabo bakajya ahandi bahunga, abambutse imipaka ari ikivunge bagahungira mu bindi bihugu, ndetse n’abagera kuri miliyoni 1,8 bo basaba ubuhungiro mu bindi bihugu kuko bumva iwabo bafite umutekano mucye.
Mu gihe kitageze ku myaka 10 ishize imibere y’impunzi yavuye kuri miliyoni 35,7 igera kuri miliyoni 59,5, hiyongereyeho impunzi miliyoni 22.
Nyinshi mu mpunzi ziyongereye cyane ni izo muri Syria (3 900 000), Afghanistan (2 600 000), Somalia (1 100 000), Sudan (666 000), Sudani y’Epfo (616 210), DRCongo (516 800) n’ibindi bihugu nka Myanmar, Centre Afrique, Iraq, Eritrea…
Abantu bahunga imiyoborere mibi
Uko ibihugu biyobowe nibyo bizana ibyiza cyangwa ibyago ku bihugu.
Ubuyobozi buvangura, ubuyobozi butonesha, ubuyobozi butabasha kuzamura ubukungu bw’igihugu, ubuyobozi budatanga umusaruro, ubuyobozi budatanga amahirwe angana ku baturage babwo…ubuyobozi bubi nibwo ntandaro y’ubuhunzi.
Umubare munini w’impunzi ku isi ni abaturage bo mu byiciro biciriritse, urugero ni impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibarirwa ubu ku 34 612, iz’abanye Congo 73 786 ndetse n’izindi 41 zo mu bihugu bindi bitandukanye. Nyinshi muri zo ni imiryango iciriritse ndetse n’ikennye cyane.
Izi mpunzi cyane cyane nizo zigerwaho n’ingaruka z’imiyoborere mibi kuko babaho nabi cyane mu nkambi, abana biga bigoranye, abandi bavukira mu buzima bugoye.
Abayobozi bo ibibazo nk’ibi bibageraho bidakarishye cyane nko kuri aba ba rubanda, nubwo abo bayobozi aribo kenshi ba nyirabayazana.
Umuti wonyine w’ubuhunzi ni…
Ubuyobozi bwiza, bukorera abaturage kandi buhangayikishijwe n’inyungu n’amajyambere yabo aho guhangayikishwa n’inyungu z’abo bayobozi ubwabo.
U Rwanda rwigeze kuza mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bifite umubare munini w’impunzi ku isi, nyuma abanyarwanda barenga miliyoni eshatu n’igice bari impunzi baratashye. Abakiri mu buhungiro nabo bakunze guhamagarirwa gutaha.
Umuti ni uko buri muyobozi mu rwego arimo mu Rwanda yimakaza umuco wo gukorera rubanda, kuziririza akarengane n’ivangura no kwanga icy’aricyo cyose cyatera ubuhunzi kuko nta kibi nka bwo.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mana ndafusaba
Data wera wo mu ijuru nsabiye impunzi ngo uzirengere uzihe ibyo kurya bahage.Amina
Twebwe mu Rwanda nta mpunzi tugira kuki abandi bazigira? Biroroshye guca ubuhunzi mu mategeko.
Yes ng9 bari bazi ko bazo mara igigihe gito bakajanwa I canada cnk australia. None ubu ndabona bamenye ukuri. Gusa iwacu ntampunzi zikwiye kubaho ngo ngozavuye ahandi aatari iwacu knd zahezwe na nyabwenge
Ndasubiza Kanuma uvuze ngo Twebwe iwacu mu Rwanda nta mpnzi tugira Impunzi zabanyarwanda ni nyinshi cyane ku isi ibihugu wajyamo ntusangemo impunzi z Abanyarwanda kwisi ni bike cyane
Kanuma we Imana ikubabarire gusa. ntamunzi Urwanda rufite hanze?????!!!!!!!!!!!!”
@Kanuma ibyo uvuga nibyo. Twaziciye mu mategeko 30 kamena 2014. dusigaranye diaspora gusa. Ariko ntimubaze niba ari yayindi ijya muri Rwanda day gusa.
ahaaaaaa u Rwanda rufite impunzi nyinshi cyanee kuko ari afrika, i Burayi, Amerika, Aziya; hose hari impunzi z’abanyarwanda benshi ndetse benshi cyane !
Umunyamakuru wanditse inkuru y’ingirakamaro. Turifuza ko Urwanda cgw abanyarwanda batakongera guhunga rwose! Impuzi zibabaye muri Congo nahandi zitahuke, izimeze neza ku mafaranga zigumeyo kubushake, bage baza gusura iwabo aho bashakiye byose mubushake bwabo. Navukiye mubuhunzi ariko nibubi, kuko abene gihugu iyo witwa impunzi barakwanga cyane. Abanyapolitike rero bobbagira byinshi bibatera guhunga abanyafurika bamenyereye kwiba iyo ubavuzeho barahunga.
Comments are closed.