Digiqole ad

Nsigaye njya gutera akabariro ubushake nari mfite bugahita bwigendera

Nshuti zanjye nkunda, basomyi b’Umuseke, mbanje kubasuhuza. Amazina yanjye singombwa ko nyatangaza, nagira ngo mbagishe inama ku bintu bimaze iminsi bimbaho.

Ndi umugabo wubatse, mfite abana 5, mfite imyaka 47 y’amavuko nkaba mba mu Mujyi wa Kigali, urugo rwanjye ruba i Nyamagabe. Ubusanzwe jya mu rugo nka nyuma y’amezi 4 cyangwa 5.

Hari ibintu muri iyi minsi byamfashe byo kudatera urubariro uko bikwiye, ngira ubushake, najya gutangira gukora igikorwa umurego ukaba uragiye igitsina kikagwa, nagerageza ngo nongere kuzana ubushake bikanga neza neza, bikaza kongera nyuma y’igihe kirekire kandi nabwo atari wa murego rwose w’umugabo.

Mu gitondo rwose mba mfite ubushake bwo kubonana n’umugore, ibintu bimeze neza, ariko naba ngiye kubikora igitsina kigahita kigwa.

Iyo ngize umugisha bigakunda nabwo haza udusohoro duke cyane kandi iyo turi mu gikorwa mba numva nta buryohe nk’ubwo nari nsanzwe ngira.

Ibyo bintu byaranyobeye nshuti zanjye, bije vuba niba ariko basaza simbizi, niba ari indwara simbizi, niba ari uko namaraga igihe kinini ntabonana n’umugore wanjye simbizi, niba barandoze simbizi.

Nshuti zanjye rero mwangira inama kuko ndababaye cyane kubona ushaka kugira uko wigenza ku mugore wawe ntugire icyo umumarira biteye agahinda.

Niba kandi hari aho muzi babivura mwandangira nkajyayo, niba kandi hari n’umuganga wabonye iyi ibisa n’iby’iyi nkore iki na we rwose musabye ubufasha. Ndabashimiye inama nziza muzangezaho. Murakoze.

Bayobozi b’umuseke iyo email mbasabye ko mutayitangaza, Murakoze.

Umusomyi wa UM– USEKE

33 Comments

  • Ibishoboka nuko ushobora kuba ifite ibibazo bi gu stressa mu buzima, akazi se? Amafaranga? Umyvandimwe uri mu kaga se?
    Ikindi cyashobora kubitera nukuba umara igihe kirekire udatera akabariro. Nabyo bimera nka Sport. Iyo umaze igihe utirukanka bisaba ka entrainement mbere yo gusubira kuri forme. Uretse ko no kudakora sport bituma imbaraga ziba nkeya iyo ushaka gitera akabariro.
    Option yindi ushobora kuba hari imiti unywa Imiti ya tension igabanya umurego.
    Icya nyuma nuko ushobora kuba utakikunda umugore wawe. Ukaba ubikorera umuhango n’itegeko ryabashakanye. Ubwo rero muvandimwe wareba aho uhagaze. Iby’imyaka byo, byashoboka ko ubikora gacyeya ariko iyo ihagaze umurego uba uri wose.

  • jya kureba Dr yewe papa we!ibyi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi na stress(kubera gukora cyane, nturyame amasaha ahagije) irimo. so gana dogiteri

  • Byapfuye kera ukora ukamara ayo mezi 5 utarongora uwo washatse.

    Kwihangana 5 mois muri mu gihugu kimwe kandi gito nku Rwanda ushobora gusimbuka ukarara ugarutse ni kimenyetso cyuko utamwiyumvamo.

    Ubundi se uwo mugore wagowe ubwo arakurindira we cg arapfuburwa ???

    Ubundi se wowe umara 5 mois ukumva ukuri umugabo cg urapfubura ??

    Kora sport wiruke aho mu miganda bizagufasha.
    Shaka uko ubana nu muryango wawe
    Gabanya gutekereza ku bikurenze wigirire ikizere
    Ca kwa muganga basuzume ko nta bundi bu rwayi bwakujemo

  • Inama nagira uyu mugabo n’ukujya kwa muganga, ariko un specialiste bita urologue, nibo bafasha abagabo bahuye n’ibibazo nkibi. Bazamukorera ibizamini, noneho ahabwe ubufasha bukwiriye. Birasanzwe, ntakwiriye kwiheba, kuko birakira!! Amahoro n’amahirwe rero!

  • SHAKA ;UGANGA ZU GYNECOLOGUE CYANGWA UROLOGIST ARABIKE;URA

  • http://WWW.AKANYAMERIKA.COM nizo ngaruka kubera ushobora kuba waragakoze kenshi bishoboka ,cyangwa se uwo mugiye guhura ukaba utamwiyumvamo ,Ibyo byombi birashoboka .Jya kwa muganga bakugire inama .

  • Umva muvandimwe imyaka nkiyo umuntu umuntu aba abasha kuba arwaye indwara zimubuza gushyukwa nka prostate, diabete cyangwa se ukaba unywa imiti iguca intege kuko ihari ari myinshi nkurugero imiti ya hypertension, iya asthme nindi nkiyo ariko rero imisemburo yawe nayo uko bigaragara yabaye micye uzafate umuti wtwa potentiator ikindi ujye ukunda kurya cyangwa kunywa jus de y’ibitunguru, tungurusumu, betterave, carote poireau na concombre uyishyiremo ubuki nabyo byongera intanga bikongera n’ubushake. nibyanga uzajye kureba muganga aguhe conseil zirenga izo.

  • Mwene date bibaho kuba ushobora kumara kiriya gihe kirekere nabyo byashoboka .

    Gusa niba bikunda banza utegure Umugore nawe akwakire ubushake mwembi nubwo wakora 2minite ariko ufite ubushake byagenda biza buhoro buhoro birasaba kubiganiraho n’umugore wawe byaba byiza Imana ibigufashemo

  • NTANGA IBYO NSHOBOYE…, uwo mugore yarapfapfaye ayigaweeeeee none rero jye sindi umuganga nyaruka bakuvute urwaye wa gitsinagabo we ,gusa ndangira iwawe harya n’ahagana he disiweee agasambi ndakizabira uyu mupfasoni dore amavangingo aratemba yabuze rwoga mabondo yajye nicyo nshoboye weeee mumare umusonga yararenganye basha nyarutsa tabara.

  • Wowe Nikoyabaye, reka gukina wana uyu muvandimwe arababaye kandi nawe byakubaho. Jye muvandimwe wanjye sinamenya icyo nkubwira gusa abafite inama bakugira nibagufashe.

  • Bishobora kuba ari nta rukundo, bishobora guterwa n’imiti unywa, bishobora guterwa no guhangayika, bishobora kuba ari ubundi burwayi. Urebe icyo waba ufite muri ibyo niba ntacyo wirukire kwa muganga bagufashe. Ese wigeze wikinishaho? Mbere yo kunjya kwa muganga uzabanze ubikore urebe uko ushyikwa, urebe n’amasohoro uko angana nubona ari nta kibazo bizaba ari ibindi atari indwara. Gusa iyo umaze iminsi utarongora amasohoro aza ari menshi niba rero uzana amasohoro make umaze amezi utarongora ubwo unca inyuma umugore wawe, cg ufite ikibazo cyakemurwa na muganga

  • Harya ngo urugo rwawe ruba Nyamagabe hehe? Ndangira nubwo wowe ntacyo nagufasha ariko nafasha uwo mugore kuko arababaye kandi ntiyivugira. Mbega akaga yahuye nako. Mpa address yuzuye rwose.

  • Byose ubibwire Yesu niwe ushoborabyose,ikindikandi gana muganga nawe ashobora kubigufashamwo,nokwiyunvamwo uwomwashakanye.urakoze wariwigera kubiganirizacherie wawe? arabizi kwaruko bimeze? nawe uzabimuganirize ibibazo byinshi biterwa nokubyihererana!!

  • Jya haliya Nyabugogo kubavuzi gakondo barakuvura aha wampaye inka. Kuburyo uzajya urongora bigatinda, mbese ukamara amasaha 2 nka kumwe kw’ibwa.

  • Abantu mwese muri kwitwaza Stress, kutaryama, etc etc
    Birashoboka, ariko nanone mwibuke ikintu cy’ingenzi: Umugabo ugize imyaka 30 umusemburo nyabugabo utangira gusubira hasi. Umunsi ku wundi, ibi bikihuta cyane cyane ku bagabo babyibushye, ku babana na Stress nyinshi (aba bavubura undi musemburo utuma umunyabugabo urushaho kujya hasi) n’izindi mpamvu.
    Inama ni nyinshi:
    1- Jya kureba muganga akugire inama
    2- Imwe mu ngamba zo kuzamura Testosterone mu maraso, ni ukugabanya ibiro, gukora siporo (ariko idakabije, itari ku rwego rw’abayikorera umwuga)
    3- Kwita kubyo urya, ukagabanya agatama.
    Ku zindi nama, umuseke waguha email yanjye

  • Ndi umuganga nshobora kugufasha,ibyo biravurwa cyane ubishoboye wanyandikira kuri iyi email adress [email protected]

  • Yoo!Mbega Warumiwe Muvandi!Uzaze Jyewe Nzagukalesa Ihaguruke

  • Hari abagabo bajya gusambana mu bandi bagore bakabaroga kugira ngo babiharire basubira ku bagore babo bikanga. Hari abandi bafata imiti bigatuma bidashoboka kubera uburwayi baba bafite. Hari n’ubwo bidashoboka bitewe n’uko utiyumvamo mugore wawe ubikora kubera nk’aho ari itegeko.

  • Ego da; ibi nibiki noneho! Ariko nubwo ntari muganga, kumara igihe kirekire ari nta “sport-mboneza gitsina” ndumva ariyo mpamvu ituma wumva ari ntabushake. “Practice makes perfect”!

  • mumutwe niho hatera akabariro iyo hatishimye ntushobora niba ntawo hanze wakwibaburiyeho, ruhuka mumutwe cg wivuze mukinarwanda cyizwi.kuko iyo ndwara ireze cyane.birababaje wangu.

  • That’s may a normal reaction to your current living conditions/situation!

    – May be you don’t feel proud of your partner anymore!
    – May be you’re in difficulty & uncomfortable living conditions! you’re unhappy!
    – Your mind is not calm due to different or any reasons!
    – May be you’ve lost confidence! You feel you don’t have value anymore!
    – Etc

    So, you need to work on any of these reason and bring up back your confident and calm you mind! Then you feel like a very important man!

    Try this, and I’m sure It will work out soon!
    If not, email to [email protected]

    Courage

  • Gana muganga

  • Ibyo bintu mbizi kubagabo bakunda guca inyuma abagore babo.soit akaba yararyohewe n’undi wo hanze, yagera kumugore we akumva nta kibishye nkawe.byose rero ni mumutwe inama nakugira ni nyinshi ariko byaba byiza ari muganga ubikwibwiriye.

  • wararenganye muvandi!inama nyayo ni ukugana muganga w’inzobere.

  • ikibazo turagisangiye nshuti niwivuza nanjye uzandangire! Bababiseka ni uko batazi ukuntu bibabaza.

  • shaka abaganga bakugire inama yicyo wakora.

  • Ujye ugerageza gukora sport ujye muri gymnastic bizagenda neza nshuti Mandi wihangane.

  • Urajya Kwica Imbwa Ruyizibya Amazuru ! Nawe Rero Urumva Ko Ntaho Usigaye ! Ivuze Vuba Utaracaho!

  • shaka muganga vuba agufashe, ariko ntuzongere kumara igihe kinga gicyo uhugiye mu kazi utabonana n’umugore wawe, kuko urugo ni rwo rwa mbere muvandi kandi uwo mugore nawe abe yihanga mugihe igisubizo cyitaraboneka!

  • Yewe abagabo baragwira peeeeeeeeeee!
    umbwira ute ko wamara 5 mois utagera murugo rurimo umugore nabana ukavuga ko ukimukunda no kujyayo nukurangiza umuhango ahantu utategesha na 5000 kdi niyo yarenga ako kazi ukora iminsi yose ni kazi ki?. ahubwo umugore wawe arihangana. icyumvikana nuko utakimukunda ahubwo ufite abo witayeho .

  • Wowe witwa FIFI, uriya muvandimwe rero buriya nta nama umugiriye ahubwo umenye ko hari akazi gatuma umuntu amara igihe atagiye kureba umuryango atari ubushake bwe. Buriya nk’ingabo z’igihugu zimara igihe kinini zitareba imiryango yazo atari uko batabishaka ahubwo biterwa n’akazi barimo.
    Uyu muvandimwe wacu narebe inama nziza bamugiriye nawe arebe neza aho ikibazo cyaba gituruka ubundi nibikomeza arebe muganga.

  • si urwumwe .jye mfite umugabo kuva twashakana ankozaho gato bikaba birarangiye.nagerageje kumugira inama yicyo yakora.ahita atwama ngo nijye ubitera utarangiza vuba.nkaceceka kubera ko jye numva ntaca umugabo inyuma.tumaranye imyaka itanu sinzi uko barangiza.ariko ubwo najye ngenda nikuramo ubushake kuko iyo arangije ngira umushiha none bishobora kumvamo burundu.

    • inama namugira ni ukujya kwa muganga.kuko hari igihe haba haraziyemo uburwayi.bivuge ko niba mbere byaracagamo neza,byongeye kandi iyo umuntu atari hafi yumugore we igihe agarukiye aza amwiyumvamo cyaneee.none rero urumva ko uwo mugabo iyo agarutse yumva ubushake ari ntabwo.najye rero kwamuganga bamubwire icyo yakora.

Comments are closed.

en_USEnglish