Digiqole ad

Nshobora kuba ndi ikiremba ariko simbizi neza

Muraho n’amahoro?

Nigeze gusoma inkuru k’Umuseke ivuga kuburemba, akaba ari nacyo cyibazo mfite nshobora kuba naranavukanye.

Reka mbabwire ukwo meze muri macye mumbwire niba  najya no kwa muganga cyangwa nabyihorera.

Nsankudafite igitsina kuko ni gato cyane bishoboka.

Ariko kajya kagigira gatya kagahaguruka iyo ndi kumwe n’igitsina gore ariko ntabwo natinyuka no kumubwira ngo tubikore kuko nigeze kubigeragezaho nunva kahagurutse ngiye kugira icyo nkora biranga.

Mungire inama, ese birashoboka ko najya kwa muganga koko bakagira icyo bamarira? cyangwa nirorerere byararangiye?

Gusa gacye cyane hari aho bigera nkumva karahagurutse ariko uburyo gahagurukamo nabyo biba aribintu bidafatitse pe.

Niba hari abazi icyo nakora rwose mungire inama kuko ni ikibazo kintera ipfunwe cyane.

MURAKOZE CYANE

0 Comment

  • jya kwamuganga

  • Inkuru yawe iraburamo ibintu byinshi byafasha abantu kukugura inama:
    – Ese ufite imyaka ingahe?
    – Ese uko guharuka bikubaho nka kangahe mu gihe kingana iki?
    – Ese ujya usohora?
    – Ese ubwo wageragezaga gukora imibinano mpuzabitsina bwa mbere bikanga wanganaga iki?
    Hari byinshi watubwira bikadufasha kukugira inama. Gusa jyewe mu bumenyi bwanjye butari bwinshi, ntekereza ko uri muzima, ahubwo ko ushobora kuba ufite complexe kubera ubuto bw’igitsina cyawe. Byikuremo rero wumve ko abantu bose batanganya ibitsina, hari abafite birebire n’abafite bigufu, hari abafite ibibyibushye n’ibinanutse byose n’Imana yabiduhaye tugomba kubyakira uko yabiduhaye bikatunyura, kandi ukwiye kumenya ko ubuto cyangwa ubunini atari bwo bukora imibonano. Igikuru ni ukumva muri wowe ko uri umugabo ukaba ushobora gukora ibyo abandi bagabo bashobora.
    Ariko kubera ko ntafite amakuru ahagije ku kibazo cyawe,sinakwemeza ko ibyo nkubwiye ari byo 100%. Wazaduha amakuru ahagije kuri icyo kibazo byazadufasha kukugira inama nyayo tutagenekereje. Niba kandi ubona bikabije wazajya kureba umuganga.
    Urakoze cyane!

  • sha jya kwa muganga, gusa nkwibutse ko ubunini cg se ubuto bw’igitsina gabo ntacyo buvuze cyane mubijyanye n’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina, hari byinshi bisabwa gukorwa, ntekereza ko muganga nakwitaho azaguha ibisobanuro byose

  • Yezu ntacyo adakiza shaka umukozi w’Imana agusengere uzabikira .

  • Nkurikije ibyo nsomye nubwo udatanze amakuru arambuyeye, biragaragara ko uri muzima, ahubwo ni ubwoba wifitiye, ukishyiramo ko ntacyo washobora kubera ubuto bw’ igitsina cyawe, erega kugirango ushimishe umugore ntibigomba kuba ufite igitsina kinini!

    Kugirango umuntu amenye uko yagufasha watubwira ufite imyaka ingahe? Ako karegeya se ntabwo ujya ugakinisha nibura ngo urebe ko kabyuka? Mbese nturakora imibonano n’umugore cg umukobwa kuva wavuka?
    Kwa muganga ntabwo bazavura ubuto bw’igitsina cyawe, ahubwo reba abantu bagutinyure, ariko wirinde kujarajara kuko imisigati yajemo nkongwa.

  • Asyi!!iyo ubaye ikiremba ubundi gu****a bimaze iki?

    • yego shaaa ubwo ako n’agahwa kari k’ubundi byihorere

  • uri muzima cyane! natwe twese niko byatugendekeye tugerageza bwa mbere man! wowe tuza wikuremo izo complexe!
    bizagenda biza buke buke!!reka guhubuka! ubuto bw’igitsina sibwo ngombwa!! hari duto dukora cyane, n’ibinini bya feck!!!

  • Umva nshuti yanjye nakubwira ko ntakibazo ufite ahubwo complex ufite nizo zituma wumva ko ntacyo washobora bitewe n’uko igitsina cyawe ari gito cyane,gusa icyakora niba ntabimenyetso ugaragaza k’umubiri wawe nkiby’umuntu mukuru kandi ukuze koko nakubwira ngo ihute wegere abaganga hari icyo bagukorera kinini ndetse ntukomeze kubyihererana ndugu yangu

  • Wiriwe?
    Pole kuri icyo kibazo cyawe. Ntabwo uri ikiremba ahubwo ufite complexe.
    Gakuru Jean Paul aguhaye inama nziza cyane.
    Au fait nibyo exactement nari ngiye kukubwira;
    zikurikize kdi Imana ibana nawe

  • Gakuru JPaul, ur’umugabo vraiment.utanze inama nziza, kandi bigaragaye ko utiratana ubumenyi ufite. komerez’aho. uyu muvandimwe nawe akurikize izo nama kandi azegere inzobere z’abaganga muri iyo domain bizamuviramo igisubizo cyiza.

  • Uri muzima humura nta by’ubunini bw’igitsina hakora technics ahubwo ushaka indaya uyimye. Yimye sha!! Nuko nuko!

  • uzashake abajyanama bagufashe gukura ibyo bintu mumutwe(uzegere muganga wo mumutwe

  • ndabona byarakurangiranye ihebere!

  • ufite complexe d’inferiorite,,,banza wikuremo igistina gito ufite atari inenge,,,,,nubona byanze uzabone kujya kwa muganga

  • kubwajye ndumva afite ikibazo pe nubwo mwabigize urwenya.gusa iyo avuga imyaka byari koroha kumenya ikibazo cye neza.ariko ntimwirengagize ko uburemba buri amoko 7.ushobora kuba unasohora rwose cga wanatera inda ariko hari categorie urimo yuburemba.jye ndumva yajya kwamuganga kuko yivugiye ko yashatse kubikora bikanga ubwo aho nikibazo pe!Imana izagufashe ukire

  • Don’t warry mister, go at health cent or hospital nearly you will know well the cause of those issue and how correct it with medicaments. please remain in God because in God all things trusting. by by Ukomeza kwihangana.

  • uwo muntu wanditse ndamuzi afite imyaka 26
    guhaguruka biba gaka cyane cyane mugatondo
    oya gusa hari igihe haza utuzi duke
    nari mfite 13
    rwose mumugire inama kuko afite ubuzima pe ikibazo nicyo gusa ikibazo cyane nuko ari gato reba nawe umwana muto uvutse…bintera ipfunwe igihe cyose kandi ikibabaje ndi ni nipfubyi numuryango mfite muke ushoboka

    • uwo muntu uramuzi cg ni wowe?

  • nange nunge muryamugenzi wange inyenzi byari bannye va kubintu ninibyokugutesha umutwe. iyo parti uzi abantu imaze guhitana kuri isi yarurema ahaa. sha kurundi ruhande ugira imana

  • uyumusore ni muzima ikibazo n’uko afi agatsina gatoya, azajye kwamuganga bakongere.

    • uri muzima kuko ibyo bintu ni mumutwe
      wishiremo ko uri muzima kandi uri muzima ,kuba ari gitoya nta kibazo kuko kubikora neza ntaho bihuriye nubunini by’igitsina

    • uri muzima kuko ibyo bintu ni mumutwe
      wishiremo ko uri muzima kandi uri muzima ,kuba ari gitoya nta kibazo kuko kubikora neza ntaho bihuriye nubunini by’igitsina

  • Uri muzima wowe menya ko niyo waba Ufite nini ingana ntaho yajyera umugore keretse ari verge wowe rero ikuremwo ububwa ube umugabo

  • k

  • Kuba wajya kwa muganga ni byiza , ariko banza wikuremo ko udashoboye nawe ubwawe wigirire ikizere.
    Relations sexuelles uko uzikora ni nako urushaho kuzishaka, uko uzikora bucye ni nako urushaho kuzibagirwa.
    Ingano cyangwa indeshyo y’igitsina ntaho ihuriye n’akamaro gikora.
    Niba ukiri muto ntiwihebe , jya kwa mugamga barebe niba ntayindi ndwara ibitera, ubundi wigirire icyizere bizakunda.

  • Ihangane grand ark uri muzima ahubwo ikuremo ipfunwe ufise okey

  • UYU MUNTU ASHOBORA KUBA AFITE COMPLEXE PE! KUKO IZI NKURU ZOSE NDAZISOMYE NSANZE URIYA MUNTU WITWA XXX ASHOBORA KUBA ARIWE HAMWE YANDIKAGA NKUNDI MUNTU UMUZI AHANDI AKIBAGIRWA AGASHYIRAMO KO ARIWE! DEJA YARANGIJE KUBISHYIRA MU MUTWE WE YUMVA AFITE ISONI YARABAYE RUVUMWA AHARI KANDI IBYO NABYO BIRI MUBYONGERA IKIBAZO. NABE OUVERT NDUMVA JYE ICYO NAMUSABA CYA MBERE YAKWIVANAMO ISONI AKAJYA KWA MUGANGA KUKO NDUMVA NTABITARO BIDAFITE UMU SEXOLOGUE BAZAMUFASHA. ABAMUGIRA INAMA YO GUSHAKA UWO BAKORANA IMIBONANO MPUZABITSINA BARAMUSHUKA. COURAGE BROTHER. GOD BE WITH YOU

  • Ibigo nka za MINSANTE bijye biduha ababishinzwe/abakozi kandi babikoramo badusobanurire kgo twoye kugendera gusa ku ma comments y’abasomyi, ahaa ntawe ntera ibuye….. Ex. Nka MIFOTRA yadushyiriyeho/umurongo wa Tel. 9090 batugira inama ku kibazo cyose kijyanye n’abakozi ba Leta………..ibindi namwe muzabihamagarire ntabwo mbakorera publicite, cyari igitekerezo!!! Merci

  • imana irakiza nawe gira kwizera uzakira,ikindi va muribyo ujye mubaganga bafite ubumenyi muriyo domaine.kd ndatura mwizina rya yesu uzakira.kd uzabitumenyeshe.imana nibikora.

  • oh oh oh! ihangane nanjye byambayeho’bamazekunsiramura ndakira.ubunda ……ranezacyane

  • byiringiro say oh oh!bibaho’ kuko nanjye nakize bansiramuye.

  • muvandi humura uri muzima ahubwo nkuko abandi babikubwiye ufite ubwoba ko utabishobora nyamara wabishobora, ugatinyako umukobwa abonye ingano yigitsina cyawe yakugaya byose ni mumutwe aho kugirango utekereze kugikorwa ugiye gukora ugatekereza ibyo bigatuma umurego watangiranye urangiye vuba ntanicyo ukoze, hari nabo bibaho kugeza bashatse bakagirango barangiza vuba ahubwo aruko bajya kubonana numukobwa bakabanza gutekereza uko biribubagendekere, Mais ibyo ntibivuze ko waba ufite ikibazo kuko hari abantu bagira igitsina kigufi bikazabaviramo kutabyara iyo bategereye abaganga ngo babafashe bakagirango ni ibremba ahubwo aruko igitsina cyabo ari kigufi cyane kandi bishoboka ko umudamu yaba afite PH nyinshi mugitsina wakwejakira hafi zigahita zishya bisaba rero ndetse numuvuduko wazo uba ari muke kuko uba wazishyize hafi bityo iyo usanze muganga warananiwe kubyara kubera ubuto cyane bwigitsina hari udupira bashobora kugushyiriraho tukunganira kugirango izo ntanga zibashe kujya kure kugirango ube wabyara gusa hari andi makuru waduha tukazagufasha neza tuyamenye ufite imyaka ingahe? nturiroteraho narimwe? keguka ntacyo utekereje? kagwa ntacyo utekereje?

  • humura Imana iragukunda yo yaguhaye gato izi impamvu kandi izaguha nubwenge bwo kugakoresha neza igihe nikigera.

  • ihangane mwana ahubwo uzaze nguhe ndebe niba wabishobora

  • B

  • Burya rero icyo wategets’ubwonko
    nicyo kigaruka mumitekerereze kika yobora imikorere yawe bisanishe n’icyiciro cy’ingano yawe.

  • Uzagakate ndumva nacyo kakumpariye

Comments are closed.

en_USEnglish