Digiqole ad

Nshizirungu Hubert (bebe) yasuye U 17

Mugabo Alphred yasubiye muri Arsenal

Uyu Nshizirungu Hubert (bebe) yahoze akinira ikipe y’igihugu amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu sport yaraye asuye ikipe ya U17 aho iherereye i Paris we avuye i Londres mu Bwongereza.

Nkuko kandi tubikesha David Bayingana uri kumwe n’iyi kipe, uyu munsi kandi biteganyijwe ko Hon Ambassdor Jacques Kabare aza kubonana n’iyi kipe ku isaha ya saa kumi za hano i Kigali ari nazo z’i Paris kuri Marriot Hotel.

Hubert Bebe yabwiye aba bana ko bagimba kugira ishyaka kubyo bari kwitegura, yababwiyeko bo mu gihe cyabo batigeze bagira amahirwe yo gushimisha u Rwanda nkayo aba bana bafite, ati: “Rero muzaharanire gushimisha abanyarwanda, ndetse no guhesha ishema u Rwanda muri Mexico”.

Nshizirungu kandi yagiranye ibiganiro n’abatoza, ndetse ashima cyane uburyo akazi ko gutegura bariya bana kari gukorwa mu Bufaransa.

Hagati aho Mugabo Alphred wari waturutse mw’ikipe ya Arsenal U 16, we akaba yamaze gusubira mw’ikipe ye ngo age gukurikiranwa n’abaganga kubera ikibazo cy’imvune yari afite yari yakozweho mu myitozo na bagenzi be. Uyu mwana ngo akaba ashobora kuzongera kuboneka ubwo U Rwanda U 17 ruzongera gukina n’ikipe y’ingimbi ya Tottenham Hotspurs ituranye na Arsenal.

Mugabo Alphred yasezewe na Bagenzi be
Mugabo Alphred yasezewe na Bagenzi be
Victor na  Rusingizandekwe Jean marie bari mumyitozo yabo ya mbere
Victor na Rusingizandekwe Jean marie mu myitozo yabo ya mbere
Nshizirungu Hubery (Bebe) na coach Aloys Kanamugire
Nshizirungu Hubery (Bebe) na coach Aloys Kanamugire

umuseke.com

7 Comments

  • Bimaze kugaragara ko u Rwanda rushoboye byose, icyari gisigaye ni ukwigirira icyizere. Ni muri urwo rwego n’aba bana U17 tubafitiye icyizere kandi ndahamya ko no muri Mexique, igihe icyizere kizaba kiri muri bariya bana bazazana umusaruro ushimishije pe.

    Igisigaye ni ukubahozaho ijisho na nyuma ya Mexico kuko nibo cyizere cya ruhago mu Rwanda, kuko n’abandi bana bo hasi bazaba babona ko bishoboka.

    Rwanda OYE!!!!

    Ignace

  • Every thing is possible!!!

    Ignace

  • Nshimiye Hubert Nshizirungu alias Bebe kuba yafashe akanya akajya gusura bariya bakinyi. Nshimiye kandi Umuseke.com kuba itugejejeho iyi nkuru itumye menya amakuru ya Hubert. Ntabwo nari nzi aho aba. Namubereye umusifuzi igihe yakinaga muri Kiyovu.Nimubasha kongera kumubona muzamunsuhurize.Mukomeze mugire akazi keza
    Gihanza Andre
    Komiseri muri FERWAFA

  • oye amavubi, twese turabashyigikiye!

  • Keep it up guys, erega rwandese ubanza dukundana, uretse abazungu batubibyemo urwango rukaza no kuvamo amahano. Bebe muti uri umugabo, abo bana kdi muti kwitwara neza kwanyu ni inyungu ikomeye kuri mwe kurusha iy’abandi (abafana), kuko aho muri (niba mwarahakunze0, umunsi mwitwaye neza i mexico, bazaza kubatwara dore ko murimo no kubatsindagura. So keep on going urugendo ruracyakomeza kdi u will never walk alone.

  • uyu mwana niyihangane azakira kandi abaganga asanze turabizeye tunizeye ko bazamufasha agakira!!

  • nibyiza kabisa bebe yakoze igikorwa kiza!!

Comments are closed.

en_USEnglish