Nshakane n’inshuti ikomeye cyangwa n’umukunzi?
Hello Umuseke, mbandikiye kugira ngo mutambutse ikibazo mfite numva kinkomereye kugira ngo ngirwe inama kuko nshobora kubonamo izamfashe mu guhitamo. Gusa nahisemo ko mutatangaza amazina na e mail byanjye.
Mfite iyaka 28 y’amavuko, ndi umukobwa uri mu mayirabiri yo gushing urugo, aho ngeze biragoye cyane guhitamo hagati y’inshuti magara y’umusore n’umukunzi.
Inshuti magara ndibaza ko buri wese yumva icyo ari cyo, uyu musore w’imyaka 30 twamenyanye ngira ngo dufite nk’imyaka 10, nari muto cyane anyiga imbere umwaka umwe mu mashuri abanza.
Kuva icyo gihe twiyumvanamo, imiryango yacu ni inshuti, ni abaturanyi beza. Uyu musore kuva turi abana twakomeje kuba inshuti tukabwirana ibintu byose, ibidushimishije n’ibitubabaje. Kuva mu bwana tuganira ku dukosa duto n’uburyo mu rugo baduhana, kugeza mu busore bwe n’ubwangavu bwanjye.
Nubwo amashuri yisumbuye na kaminuza twabyize ahatandukanye, ariko twakomeje kwitanaho, tugahamagarana kenshi tukaganira, akambwira abakobwa asigaye atereta, nkamubwira nanjye abahungu bantereta uko bimeze.
Twarafatikanyije cyane, nta kintu k’ibanga nzi nigeze muhisha, kandi nawe ntekereza ko ari uko. Ni kenshi narize imbere ye kubera utubazo dutandukanye nko mu rukundo nabaga nagize akamfasha kubirenga.
Nawe namufashaga gukomeza kwitwara neza imbere y’abakobwa mubwira uko abakobwa tumeze ibyo dukunda n’ibindi ariko nta na rimwe twigeze twegerana ngo tube twanasomana kuko twafatanaga nk’abavandimwe, ndetse rimwe na rimwe tugasetsanya ngo ese ubu dushakanye byagenda bite?
Ni umuntu wambaye hafi nanjye muba hafi igihe cyose kugeza ubu, ni inshuti magara ni inshuti ikomeye cyane.
Muri icyo gihe cyose nagendaga mpura n’abasore banyifuzaho urukundo akanamfasha uko mbyitwaramo. Ngeze mu mwaka wa gatatu muri kaminuza nakundanye n’umusore ibi bikomeye, twemeranya ko tuzabana nta kabuza.
Kuva icyo gihe kugeza ubu hashize imyaka hafi itanu, ariko twagiye duhora muri break-up na making it again. Rimwe twapfuye utugeso twe, ubundi nanjye ntambuze ibyo yanketseho ariko tugakomeza.
Uyu musore iyo turi kumwe numva umubiri we n’urukundo amfitiye binkuruye cyane nkumva nanjye ndamukunze, nashaka no kubigereranya n’uburyo nkunda ya nshuti magara nkumva harimo itandukaniro.
Yes urukundo nta definition ifatika rugira, kuko n’iriya nshuti yanjye numva nayo nyikunze ariko mu buryo ntasonuramo neza nk’uko nkunda uyu dukundana nubwo nawe duhora twashwanye ubundi twabisubiyemo bitewe n’uko mukunda cyane.
Aho ibintu byakomereye ni uko mu mezi abiri ashize uyu musore dukundana yansabye ku definitivement ko dukora ubukwe tukarushinga anyereka na plan ihari kandi nanjye mwereka ko urebye nari mbitegereje cyane.
Ikigeragezo cyahise cyiza nyuma y’icyumweru kimwe kuko ya nshuti magarana yampamagaye ikambwira ko ishaka ko tubonana. Byari ibisanzwe.
Naragiye turabonana ariko nsanga yabiteguye nka Night Out, tujyana ahantu muri bar nziza twicara ahantu ubona yateguye ukuntu hatuje, nkabona arandeba agaseka bitari ibya gicuti bisanzwe. Ntangira kwibaza icyabaye.
Uko nashakaga ko tuganira ibisanzwe niko we yabimvanagamo ambaza aho ngeze gahunda zo gukora ubukwe kuko nari narabimubwiye bien sure, amakuru ya mbere yanjye niwe uba uyazi.
Yaje kwiruhutsa maze ambwira ko yashyize ku munzani agasanga urukundo amfitiye nta wundi mukobwa yigeze arugirira. Ambwira ko uburyo twabanyemo bwose, ingeso zanjye, imico yanjye, imibanire yanjye nawe n’andi magambo menshi akomeye na souvenirs nyinshi ko yaje gusanga nta wundi muntu ashobora kubana nawe utari njyewe.
Ambwirira aho ko ankunda bitari ibya gicuti ahubwo ashaka ko tubana akambera umugabo.
Byarandenze, ako kanya numvaga ari umunsi utarigeze ubaho, mu buzima buri kanya umuntu aba yishimye cyangwa se mo kimwe ababaye. Haba hari impamvu. Muri iyo minota numvaga isi iri kuzunguruka vuba vuba, numvaga umutima ubyiganiramo ibyishimo n’akababaro, ibibazo n’ibisubizo byose hamwe icya rimwe.
Birumvikana ko ntashoboraga kugira icyo musubiza. Nawe yari abizi neza kuko tuziranye byimbitse. Yampaye umwanya uhagije ngo mbitekerezeho. Ariko tugiye gutandukana arankurura ansma gato ku munwa, numva nshenshe urumeza.
Ndataha ndaryama ibitekerezo biba byinshi cyane, aba basore bombi ndabakunda, umutima wanjye numva wari ufite uburyo wabigabanyije neza ku buryo buri wese afite urukundo rwe rutandukanye n’urwa mugenzi we.
Kuva uyu munsi byahise noneho numva byivanze, ntabwo ndongera gushobora kumva umutima wanjye ubavangura ngo umwe aguma urwo namugeneye, urw’ubucuti n’urw’umugabo n’umugore.
Byatumye ntekereza ko kure cyane mu mutima nari mfitemo urukundo rudasanzwe kuri iyi nshuti yanjye yo kuva cyera, ariko nanone nkumva urwo mfitiye wa musore dukundana narwo ruracyagurumana cyane ko we nari namaze no kumwemerera kurushingana nawe.
Nagerageje gusenga mu minsi ishize ngo Imana ihe umutima wanjye kongera gutandukanya urukundo mfitiye aba basore nka mbere, ariko ntibirashoboka kubera amagambo inshuti yanjye magara yambwiye.
Byakomeje kundemerera ndetse n’uwo dukundana atangira kubibona nubwo bidakabije bwose. Bombi ndetse baraziranye kandi barubahana kuko bampuriyeho mu buryo butandukanye.
Urukundo baravugaga ngo ruravuna simpite mbyumva, ubu ruri kumvuna ku buryo nkeka ko ntanundi byagendekeye gutya. Gusa ntekereza ko haba hari abantu bazi uburyo umuntu ikibazo nk’iki akitwaramo. Inshuti zanjye zisanzwe buri imwe irampa inama itandukanye n’iy’undi, gufata icyemezo bikomeje kunanira niko gufata umwanya nkandika ibi ngo musabire inama ku basoma Umuseke.
63 Comments
Inama nakugira nkumuntu wubatse urugo kandi wubaha Imana, nuko utahubuka gufata icyemezo ahubwo ugafata igihe cyo kubisengera kugira ngo Imana ikuyobore kuwo muzubakana . Yamara klkaguhitiramo, hanyuma ukayisaba kugukuramo urukundo rwuwo wundi utazaba wahisemo. Ikibazo nibazaga ni kuki iyo inshuti yawe magara yaje kugusaba ko mwabana kandi waramubwiye ko ugiye kurushingana nuwari umukunzi wawe? Witonde kandi ureke Uwiteka aguhitiremo. Imana iguhe umugisha!
UMWAKA MWIZA . Yewe mwana wa mama rero ntibagushyushye umutwe, ahubwo tekereza icyo aricyo URUKUNDO, jye sintandukana nabakubwira kubisengera, ni byiza rwose gusenga, ariko noneho koresha ubwenge Imana idukunda yaduhaye, ubundi urukundo urumenya neza ku muntu mumaranye igihe, ubundi umuntu niwe wihitiramo umukunzi, ariko iyo bibaye ngombwa yo kugirwa inama, baravuga ngo kunda ugukunda , naho uwukunda aba akunda abandi. jye mbona uwo wakunambyeho ariwe wita inshuti magara ariwe mwiza kuko muziranye muri byose kdi nababyeyi bakaba baziranye. IMANA Ikujye imbere kandi bonne chance.
Haa,uri mu gihe gikomeye kd cya nyuma kuko aricyo kigiye gutegura imbere hawe uri kumwe nuwo muzabana iteka,biragusaba ubwitonzi bwinshi no kubaza umutima biruseho uko wajyaga ubikora.Ku bwanjye ndumva ari byiza cyane kuba already bubahana n’ukuvuga ko nawe bakwubaha.Ubwo rero hasigaye gucukumbura umwe ku giti cye utitaye kumaranga mutima ukagira facts zifatika kugirango nihagira n’ukubaza cg wowe utazicyuza nyuma.
Icyo mfite rero nukufasha gushaka facts:Icya mbere ugomba kwirengagiza n’Urukundo ubakunda kuko ukwo numva wabivuze nuko bose ubakunda kd nk’abagabo bawe.Icyo nshaka kuvuga bose bagusabye ko muzabana kd umutima wawe urabyemera nuguhitamo gusa usigaje.
Noneho,Uzicare utuje nta stress ufite ushatse wajya no mu Rusengero cg ahandi hantu hatuma utarangara na gato nta muntu numwe uhari sinzi idi ryawe biba byiza ufashe umunsi wateguye kd nta muntu numwe ubwiye, ukazazimya tel yawe niba uyifite,witwaje impapuro ebyiri ugashiraho amazi umwe ukwe.
-Igihe mu maze mumenyanye
-Igihe mu maranye
-Ibihe byiza mwagiranye
-Ibibi mwagiranye
-Inshuro mwababariraniye
-Icyatumye musubirana
-Ingeso uzi imbi n’inziza
-Icyo umukundira nta maranga mutima
-Ninde wabwira ikikurimo icyaricyo cyose akabyakira nta kibazo
-Ufite ibibahuza byinshi kurusha undi.
-Uwo wumva uzi kurusha undi
-Ni nde ubona akwubashye kurushya undi
-Sinzi uko uzabigenza ushoboye kwinja umuryango wawe ugasa nkubaganiriza uko babona inshuti magara nuwo wundi ukwumva nabyo bizagufasha ariko byo uzabiko nyuma utagira aho uhengamira.Ubu ube wirinze kubonana nabo ubasabe umwanya umwe ukwe,ubanze wihe umwanya ukwiye.
Ngayo nguko,Imana izagufasha kd ngusabiye kuzahitamo neza bigukwiye.
umva mukobwa sikuzi nawe ntunzi ndakugira inama nka musaza wawe ntakintu nakimwe kitarimo imana cyakunda munshuti ufite umusore mwareranwe niwo gushimiye kuko azi imicyo yawe nawe uramuzi nababyeyi be urabazi nawe abawe arabazi wekujyakure ujyagutera uburezi aribanza fata uwonguwo harimpamvu imana imuguhitiyemo ok nushaka izindi nama uzanyandikire gufashe kuri email yajye bye bye
Igisubizo cy’iki kibazo mbona aruko washaka uriya mwareranywe.
Uti impavu niyihe? Urebye iyo abantu babana munzu imwe imico bajyaga bahishana, ijya yajya kimugaragaro. Bivuga ko kumva uyu umusore wa kabiri mwaragiranye izo up and down biziyongera cyane igihe muzaba mumaze kumenya neza mubana munzu imwe,cyane cyane ko uzaba u regretinga uti iyonza….
@Nene
Gusenga gusa ntabwo bahagije. Kubera uyu mukobwa ari in love ntabwo ashobora kumva the voice of god clear! Za feelings ar stronger than…..
So now icyiza nuko yasenga asaba kimenyetso.
Thx!
Imana ibahe imigisha mwese!
hi,
sorry for what is happening to you. I want to advise you personally ,call this number for more +250788621429.In general it is better to share your thoughts,interests,open your heart to your best friend and that one must be your future husband.
wavuze inkuru ndende mbura icyo mfata nicyo nareka.bikunze bose bakakurongoye ugashira amerwe.ndi wowe bose nabareka
kuko bombi bashobora kuba bakubeshya cg se bagukunda bose
nyamara ntanumwe muri aba bombi muzabana akaramata.
inama nakugira bivemo uwo Imana yaguhaye azigaragaza nta kibazo.
udashoboye kuvuga ibifite akamaro ntukaze kuvuga ubusa nk`inanga yibikenyeri!!!
Njye ndabona byagucanze abakugira inama bose barata igihe ntawe ukuraho uko azaba. Wowe hitamo uwo ushatse maze rwishakire. Maze nuruha ubwo uzaba uzi ikibiteye kandi niwubaka neza nabwo uzamenya impamvu. Naho izi nama bariho baguha ntacyo zikumarira.
Uwo witwa ‘inshuti magara’ ni Kazarusenya ahubwo. Niba agukunda nkinshuti yakabaye yarakwishimiye ko ugiye kurushinga apana gusenya ibyo umaze imyaka wubaka. Ese niba azi uwo Fiance wawe kuki atigeze amukubuza mbere? Nukuvugako nawe nta bubi amuziho. Ibyo kuvuga ngo ababyeyi baraziranye ni “Bull shyt” who cares if parents are friends or not? At the end of the day its about the two of u. Ababyeyi bawese harubwo bigeze banga fiance wawe? Umva nkugirinaama, ntiwibeshyeko kuba uzi “iyo nshuti magara” imyaka myinshi ngo bivuzeko uzi uko yitwara muri relationship, its very different, Romantic relationship is no where near Regular friendship. Ushobora gusanga ahubwo waramwibeshyeho. Fiance wawe umaze kumumenya uko yitwara muri Romantic relationship kandi uramukunda, birahagije, he is the ONE for you, period.
@ Igor genda uri Umugabo pe. Impanuro zawe natazumva biramureba kuko ntako utagize.
@ IGOR, uri umuntu w’umugabo ndakwemeye cyaneeeeeeee
uzanyandikire nanjye ndashaka ungire inama/ [email protected]
uyu mukobwa nareke gutakaza umwanya ngo hari umuntu wamugiriye inama kandi ngo ababyeyi baraziranye , Kunda uwo umutimanama wawe ukubwira , urebe imico n’uko umuntu kugiti cye abayeho niba bihura n’ibyo wemera kandi wifuza , urukundo ntirugira ibikorwa bshingiye kumateka ahubwo gukunda ni ugufata icyemezo cyaba kibi ukacyakira cyaba cyiza ukacyishimira ariko udakomeje gushyira umutima kubyo waretse ..
I personally agree with you. Ubwo se uwo mu type yibutse kukubwira ko agukunda ari uko aBONYE KO UFITE UBUKWE! Ni kazarusenya ahubwo. Ubwo se iyo ugumirwa yari kuzapfa akubwiye ko agukunda? Reka uwo muntu jye ndumva ari nta kigenda.
nanjye ntyo rwose
Iyo nshuti magara yari yarategereje iki mbere hose ? Ese ko iby’urukundo rwawe yakomeje kubikurikirana hafi kuki we ntacyo yigeze agaragaza mbere ? Akanguwe n’iki…aho si uko abonye ugiye kumusiga, agashiduka agatangira gupanga ibyo atateganyije mbere ? Fais attention ! Ndumva nta rukundo rwo kubana agufitiye ahubwo hari indi mpamvu.
Sha uzasange umwe muri abo basore kuko gushaka mukarambana ari nko gukina urusimbi. Imana yonyine niyo izaguhitiramo kuko n’abakundanye bakiri impinja bagera aho bagashwana ukibaza niba aribo bikakuyobera. Mfite ingero nyinshi z’abo byabayeho kandi abashakanye bihuriye gutya mu nzira bakabana akaramata. Urakoze gusa Imana izagufashe.
Ubundi harimo ibintu bibiri, iyo nshuti magara yarisanzwe ifite undi bakundana? ikindi kuki se abikubwiye ubu? yabase abonye agiye gusigara wenyine? njye rero nagahisemo iyo nshuti magara ariko nanone nsanga asbohora kuba aribintu bije kubera impamvu atarabitekerejeho neza, rero byazagira ingaruka mbi, ikindi uwo ukunda mumaranye 5 years ndumva kandi umukunda cyane, nawe ndahamya ko agukunda sinemeranya n’abavuga ngo ntuje kure y’umuryango ariko wibuke neza ko iyo nshuti magara yaba itarapanze urukundo rwo kubana yaba ibiterwa nishyari. njye ndagusaba kwitonda cyane kandi ugasenga nturebe ngo nishuti magara yahemuka ukumirwa ariko byose biterwa nuko umuzi n’umuryango we.
Uramutse witaye ku ndangagaciro nyarwanda shaka iyo nshuti magara.
Ariko kubera ibyo uririmba wita urukundo bitari ibinyarwanda niba aribyo wihambiriyeho shaka uwo uwo mukunzi! I cannot make it more clear maybe but remember every broken heart has heard several times the world LOVE and the panoply of sweet word which goes all along. Mu muco nyarwanda twubaka mu muryango, imiryango niyo ishyingirana iyo habaye utubazo n’ingorane iba hafi. Kandi nta muryango n’umwe utagira hotspots! So, a friend advice baza umutimanama wawe, nukabya ntujyekure baza mama na papa wabicaje hamwe!
Umva njye numva kubana n’uwo muntu muziranye byakubera byiza kuruta kuko burya urwo rukundo wumva rugurumana muri wowe banza urebe ko uwo muntu umuzi nk’uko uwo muziranye, kuba wavuze ko imiryango ari inshuti nikindi kintu kiguha gushaka mu muryango ugukunze, burya bajya bavuga ngo ibyera byose si inyange shaka inshuti magara ureke gushaka inshuti. Ese kuki zititwa kimwe hari inshuti magara hari n’inshuti igukunze iyo magara ivuze iki?
Sha mukobwa , inkuru yawe ndayisomye, mara akanya nabuze icyo navuga, numiwe gusa!!! mbega ibintu bigoye kumva, nuko tutari wowe ariko ibyo wavuze byose birarenze, kuko tugerageje kuba wowe, ntibyoroshye kubona icyo twasubiza uwo duhakaniye, ariko kuko bitaturiho, niyo mpamvu wumvise ibisubizo byoroshye, ariko sha urakomerewe ahubwo KOMERA PE!!!
Gusa nta kintu gikomeye njyewe nkubwira, ariko nkuko abenshi babikubwiye, nanjye ndubatse maze imyaka 6 mfite n’umwana ye!! urumva ko iby’urukundo sindi inararibonye cyane, ariko ku ijambo CHERIE ISHIRANA N’AGAHARARO HO ndi inararibonye.
Ubundi ikintu utaramenya ariko UZAKIMENYA numara kubaka urwawe, ikintu kimwe KIGORANA CYANE, KANDI KIBABAZA CYANE n’ukumenyana n’umuntu neza aruko mumaze kubana mu rugo, sha biravuna ninayo fondation ujya wumva isenya ingo nyinshi, akenshi biba byaranze muri ya minsi ya nyuma ya za cherie chouchou (agahararo gashize), ubwo sasa rero nibwo utangira kwicuza, cg kumenya ko ufite umuntu muzima. Wowe ufite amahirwe, ufite umuntu uzi neza kandi nawe arakuzi neza pe ahubwo numiwe murenze cg muziranye nk’abashakanye!!! wagize se ngo nk’uwo mushakanye hari ikindi cyapfa kugutungura kuriwe cg kuri wowe! ashwi!! ntiyaguhisha ko yakunze abakobwa(Kuko mubiziranyeho), ntiyakubeshya ubu ngo ni umukire, afite za company agamije kugukurura (mubiziranyeho), ntiyakubehsya ngo ntanywa inzoga (mubiziranyeho) mvuge iki se, NAWE SHAKISHA MU MUTIMA WAWE ICYO WUMVA YAGUHISHA UZATUBWIRE N’UKIBONA (biragoye), ariko uwo wundi we, sha twe ntitumuzi, ariko se muziranye neza ku buryo wakwemeza ko umuzi, yakubwiye byose ku buryo ubona utazatungurwa! nakubwira byinshi ariko sinabona aho mbyandika, gusa nawe ntukiri umwana cyane, ariko NTUZAKANGWE N’IJAMBO WATUBWIYE NGO ” Uyu musore iyo turi kumwe numva umubiri we n’urukundo amfitiye binkuruye cyane nkumva nanjye ndamukunze” IBYO NIBYO TWESE TWABINYUZEMO, ikibabaje utazi ntibijya birenza AMEZI ATATU bitarangiye hagatangira UKURI NYAKURI. kora choice neza (Imana yaguhaye ubwenge, kandi Yishimira ko ubukoresha neza, nayo ukayigisha inama). POLE, kandi COURAGE, kuko nunamara no guhitamo ndabizi UZAHANGANA no gushaka uko uhakanira umwe muri bo, MBEGA IKIBAZO NTABASHA KUGUFASHA!!!!!COURAGE GUSA
uzabanze bose ubahe wumve uzi kuryoshya
WEWE UBAHE BOMBI UREBE UFITE IGIKORESHO KIKUNYURA UWO NIWE MUGABO, IBINDI NIBISANZWE UMUHUNGU NUMWANA WUNDI.
ko numva bitakoroheye?
nibaza njye ko ugomba kubitekerezaho kuko uyu mucuti wawe njye sinumva impamvu yategereje ko ukundana nundi kugera mufashe icyemezo cyo kubana kandi byose yarabizi, ngo abone kukubwira ibyurukundo!!
uzamubaze niki yararindiriye?
Mwali mwiza uraho amahoro? namwe nshuti z’umuseke, nanjye inama isumba zose ni sengesho, rikurikirwa no kuganiriza ababyeyi( cyane mama) umwisanzuyeho ntacyo umuhishe kuri izo nshuti zombi. amahirwe menshi nayaha umwana mwareranywe, mwabyirukanye, ku takubwira kare yanze kukubangamira agushyira muri gahunda ighe kitaragera ngo agutesha igihe, wowe tekereza neza urabazi bose kuki uwo mwabyirukanye atakumenyesheje umushinga we bikiri kare, kuki yaguhaye icyo gihe cyose cyo kumarana nuwo wundi iyi myaka yose,azi gahunda zose ntagire icyo akubwira,shyira ku munzani imico ijyanye ni yawe, Numara kumenya impamvu yamuteye gutinda kukubwira icyo cyifuzo cye, izagufasha kukumenya icyo ukora mu mahitamo yawe, abagabo nabo burya bagirirana amashyari ku buryo ashobora no kwihutisha izo gahunda zo gushaka mu kuri atitaye ku biri imbere ukazarira mu myotsi ubuzima bwawe bwose, Imana ibikurinde. hari utubazo nagiye nkubaza uduhe akanya uwo mwana mwabyirukanye we nta dukosa yajyaga akugirira? uwo se we mwahoraga muri on & off mutari mwabana ni shyashya cg utwo dukosa ntwo wabonye uzatugoragoza tugashira cg wabana natwo? icara hamwe utekereze neza.
IBI BIBAZO BYA WE BYABAYE KUMUHUNGU DUKORANA KANDI NAWE ARIMUBANTU BAHEMBWA NEZA ARIKO UMUKOBWA AMAZE KUMUBWIRA IKIBAZO NKICYO CYAWE UMUHUNGU YARACYUMVISE AMUHA UBURENGANZIRA BWO GUSHAKA UWO MUHUNGU WAMBERE.NAWE WIKWITESHA AYO MAHIRWE DORE KO M WESE MWANIZE KABE NIYO BABA BADAHUJE AKAZI EJO KAHINDUKA ARIKO IMICO Y`UMUNTU IGUMA KUBA YAYINDI MURAKOZE.
wa mukobwa we iki ni ikibazo kigoye ariko cyoroshye. wowe muri aba bombi hitamo ukurikije ibintu 2.icya mbere ufite ingeso nziza kurusha undi, icya 2 uwo wumva umutima wawe wisanzuyeho kurusha undi.
Wamukobwa we Icyo kibazo ndumva ushaka kugiha uburemere kidafite .None se incuti magara wumva wayigereranya niki.? Umusore mwakuranye niwe mugabo kandi nuramuka umuretse uzagira akabazo gato wibuke kandi wibwire uti: iyaba iincuti magara Ibi ntivyakumbaho. Kuko urukundo wavuze ngo rugumana ejo ruzaba rwahoze hatangire kuzamwo utubazo. Fataicyemezo kandi wegere abavyeyi bawe ubabwize ukuri.
jye nduyu mukobwa nakumva inama ya burinjongo.
Fata igihe cy’amezi 2,ugerageze wibabaze wikuremo ibyiyumvo ufitiye abo bahungu bombi,nibaguha gahunda uzice ntuzubahirize;wimane amakuru nihagira ugira icyo akubaza umwihorere cg se ukoreshe amagambo 2 gusa”yego na Oya”. Nyuma y’icyo gihe ndemeza ko uzaba wabonye igisubizo.Soit umwe azivumbura bigaragaza ko atashobora kwihangana amaze no kurushinga.Soit bombi bazacaho.Nyuma y’icyo kizamini uzamenya icyo gukora.
Ibyo niko nanjye mbyumva, nabe abaheje bose maze arebe niba ntawuzivumbura kuko bibaho. Gusa rero ashobora gusanga, kuko bose baziranye, bose batitirije mu rwego rwa competition.
Gusa jye muri rusange nahitamo uwo tumenyeranye. ku bavuga ngo yari arihe mbere mbona kitaba ikibazo. none se abantu benshi ntibashakana n’ abantu batigeze batekereza mu buzima ko hari n’ icyo bavugana nkanswe uwo bari inshuti bigeze aho. Ariko uko igihe gihita ugasanga wawundi utatekerezaga niwe we kandi mukabana neza. Wenda nawe yaje gusanga nyuma yo kubona abakobwa benshi ntawamurutira uwo
Inama iriya izindi , Wowe iyo nshuti magara yawe uzamuhe ku bintu maze witurize urebe nyuma reaction azakwereka uzakuramo igisubizo kuko icyo mbona ababajwe nuko ugiye ku musiga utamuhaye kdi mwarabanye igihe kirekire maze uzarebeko adatuza , impamvu ntakugira inama yo kubana nawe nuko wamubwiye ibyawe byose none shahu nimba waramubwiye abasore mwaryamanaga wagize nimubana yazajya abagucyurira bikagutera agahinda rero sanga Uwo wakunze arko uzibuke gusiga uhaye inshuti magara yawe izahita gituza.
ndakwemeye cyane @Gakwi
A ce que Gakwi a dit, je n’ajoute rien !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Gsa nugira ibyago ugasanga/agasanga aryoshye/uryoshye, muzakomeza mugatere (akbariro) kwa jeux (sous le toit d’un autre type, et finalement nabimenya, ( Je regrette) C’ EST LA MORT !!! UMGORE WITWA MUGISHA NAMUKUNZE YAKUBWIJE UKULI KW’ IBIBERA MU NGO, APRES 3-8 MOIS : bye bye ” Cheri/e Choucou ! IKIMENYIMENYI: SOMA AKANDIKO KERA (BAKILI MU RKUNDO) GAHONGAYIRE YANDIKIYE UMKUNZI BARI GUTANA UBU,NIBWO UMENYA KO UBUKI (HONEY !!!!!) AKWITA UBU, EJO BUZASHIRA !!!!! WAMENYA ARI IBIKI ????????????????????????????
@GAKWI, uzi kureba kure cyane ndakwemeye
Nyandikira kuri [email protected] nkwereke inama iruta izindi.
Humura icyo kibazo kiracyemuka neza.
yes
Ikibazo gifite igisubizo kiragoye. Iyo urebye neza imyaka yose umaranye n’umukunzi wawe uko air itani nk’uko wabivuzr,akaba air nawe wagusabye umubano mbere y’iyo ncuti magara,hanyuma iyo ncuti magara nayo yagusabq ulubano ukaba wabuze uko wakwikura mu kibazo, tega amatwi nkuvwire. Iyo uza kuba wulva wabana n’uwo mukunzi ta gushidikanya wari kuba wahise ugakanira iyo nvuti magara ukanamukabukira uti ntuzi gahunda mfitanye na mon copain? Kuba uri gudhidikanyavrero birakwereka ko iyo ncuti magara ariyo wahitamo,gusa ukanga kuba umuhemu lu mukunzi warufite. Uramutse rero wanze kuba umuhemu ukabana n’uwo mukunzi ushobora kutazanezerwa kuko waba ugiye kuvana nawe kuko wanga kulubabaza nobguhemuka. Ubundi iyo biba biri évident km wifuza kubana nawe bisesuye ntiwari no gushidikanya wari guhita uhakanira incuti magara cyane km yariko wasabwe umiubano. Njye nakugira inama yo kubwiza ukuli uwo mukunzi ukamusezeraho utamukomerekeje,ugafata iyo ncuti magara. Burita mwakundanaga mtabizi cyangwa mwanga kubyemera. Mu byukuli ubucuti buhebuje ntibuvaho lu muhungu n’umukobwa erega,akenshi ha ri uba ukubda lundi!!
Aka nakumiro mba ndago Micombero
Umva mukobwa mwiza, emera umuhungu mwakuranye muziranye kuva mubuto naho undi ushobora kuzimyiza imoso
Reka kujyakure icuti magara muraziranye uzi icyo afite nicyo adafite so umu pira nuwawe.
sister mbere nambere nbanje kugusuhuza,
gusa ndunva icyi cyaricyo gihe cyo gushima IMAANA aho kuyisaba kuko already igisubizo warakibonye, biragoye mubuzima kubona incuti nkiyo
naho uwo mwicara mushwana ucyeka ko nimubana bizagabanuka?
jamais…uzicare usubize amaso inyuma uzasanga ibyo mushwanira bidahinduka
gusa uza shishoze urebe ko iyo oldfriend ntangeso yadukanye za za kubabaza
uraho ndabona uwo musore wita ngo ni magara ari kukuvangira ko atagusabye urukundo kare rwo kubana akarugusaba amaze kumva ko hari uwundi warugusabye ndumva ahubwo wafata uwo wabanje kukubwira ko mwabana uwo wundi wita magara mureke kuko nishari yagiriye uwo wundi
Njye mbona buri muntu wamurekera urukundo wamukunze, wibuke ko iyo nshuti magara muziranye kubintu bisanzwe ntimwigeze mujya kure mu rukundo
nkabantu bashaka kurushinga, ushobora kwishinga ko muziranye cyane ukazasanga hari uko ateye bitagushimisha, ikindi mbona nuko wasanga bari kukugerageza kuko wavuze ko baziranye kd hari abahungu babikora. nkaba nsoza nkugira inama yo gushakana nuwo musore wa 2.
Sister uraho! sha ndakumva ikibazo ufite kirakomeye tu, kuko nanjye histoire nkiyo byambayeho. ndakumva dileme urimo, nibirebire cyereka duhuye tukaganira, gusa muri byose usenge cyane Imana ibe ariyo iguhitiramo, ntugendere ku marangamutima, ntiwibwire ngo inshuti nyashuti kuko umuntu ni umuntu. uzi kubona wahemukiwe nuwitwa inshuti umuvandimwe, wararetse uwo wakundaga? et puis choix yambere iba ariyo, kuko iyo ibintu bitangiye kuba byiza, haza ikibyitambikamo. senga cyane Imana ikumurikire muvandimwe uraremerewe cyane. Maze icyo Imana izaguhitiramo, ntuzazuyaze. Nushaka ko nguha kubuhamya bwanjye unyandikire [email protected]
Umva nkugire inama niba ushaka umutekano:
Uwo wita inshuti magara ntabwo ari serious kandi nawe wihangane ntunyumve nabi ndumva utazi ibyo urimo kubera ko niba warakundanye n’umuntu kugeza aho mwemeranywa kubana kandi uwo wita inshuti magara ibizi hanyuma ikaba ishaka ngo uhemukire uwo mukunzi wawe ubwo urumva urukundo rw’iyo nshuti magara rushingiye he? Ubwo urumva akwifuriza amahoro? Wibuke ukuntu Kwanga umuntu wamaze kwishyiramo ko muzabana bikomeretsa, cyane cyane iyo hari imishinga imwe n’imwe mwatangiye gukorana mu rwego rwo gutegura ejo hazaza. Ikigaragara cyo wowe n’iyo nshuti magara murakina n’ibikomeye. Niba ushaka kumenya ingaruka ushobora guhura na zo uzanyandikire kuri iyi email ([email protected] nkubwire birambuye akaga wenda kwishoramo ngo ushaka kubana n’inshuti magara itagira gahunda.Mvuze ko itagira gahunda kuko na mbere hose yari ibizi ko uri mu rukundo n’undi musore, biratangaje ahubwo ukuntu nawe numva umufitiye icyizere kandi arimo agushora mu makuba n’umukunzi mwari mwarahanye gahunda. witonde cyane kandi ureke gusamara.
Muraho mwese?
Rachel avuze ibyo guhemukira umuntu wamaze kwishyiramo ko muzabana bituma nibuka umukobwa umwe wabikoze ariko mu buzima bwe ntiyigeze agira amahoro. Niba ari umuvumo w’Imana, niba ari amarozi ntumbaze ariko icyo nzi cyo nuko kuva uwo mukobwa yahemukira umusore bendaga kubana ndetse ngo bishoboke ko yari yaramuhaye n’amafaranga agera kuri miliyoni 4 kugira ngo akore salon de coiffure mu rwego rwo kubaka urugo rwabo, gusa nyuma nta buzima bwiza umukobwa yagize kuko ubu asigaye ameze nk’uwasaze. nawe yahuye n’ikibazo nk’iki mushiki wacu yvuze, yiyemeze guhemukira umusore bari baramaze gupanga byose ndetse n’itariki y’ubukwe. Birumvikana rero ko uyu mukobwa ntabwo yiyumvishaga uburemere bwo gukinisha urukundo ku musore wamaze kugukunda no gushora imari muri uwo mushinga. Niba uyu muvandimwe nta mafaranga umukunzi yamuhaye byaba ari mahire, ariko niba hari ayo yamuhaye ntiyizere amahoro na gato rwose kuko ibi twarabibonye ahantu henshi. Ikindi nareke kubunza ibitekerezo agabanye n’amarangamutima. Uwo yita inshuti magara njye ndumva nta maturity afite kuko ntiwaba uzi ko umuntu ari gupanga ubukwe ngo nurangiza umubwire ngo ushaka ko mubana. Ubwo se uba wumva ugiye kumugirira neza? Ndumva adakuze mu bitekerezo, ndetse ntatagerea n’igihe cyo kuba umugabo kuko nta mugabo wakora ibyo keretse umwana utazi ubuzima icyo ari cyo. uyu mushiki wacu nasubize ubwenge ku gihe ejo ataziruka ku gasozi kubera igihemu cy’uwo bakundanye kugera ku rwego rwo gupanga kubana. Ntiyibwire ko izo sentiments afitiye uwo yita inshuti magara zizahora zimeze gutyo.
Rachel ubivuze neza, ntabwo wigeze uhisha inshuti magara ibyawe byose ese we yajyaga akubwira ibye?sinibaza impamvu agusaba umubano kand waramubwiye ko wemereye undi anazi. ni umutego ahubwo ushobora kubura intama n’ibyuma kuba warashwanaga nuwo mukunzi nubundi ntibizashira kandi sibyo byatuma utamuhitamo ngo ntazibana zidakomanya amahembe. umutimanama wawe niwo wonyine waguhitiramo.
Ni ikibazo ariko nyine udahuye n’ibibazo ntabwo ugera kubintu bikomeye.Burya rero urkundo nkuko wabivuze nta definition, ariko habaho gucishiriza. Urukundo rutarenga emotion cg sentiment hari aho rugera rukazima kuko umuntu ntahora muri icyo gihe cy’ibyiyumviro, iyo rero ibyiiyumviro byagabanutse urwo narwo ruragabanuka. Gushinga urugo rero nabyo ni ikindi kuko ni inshingano zikomeye ariko umuntu akazigeraho afashijwe na mugenzi we bahuye bakundana bakiyemeza gufatanya. Icyo rero abantu batibuka nuko ubwo bufatanye aba ari ubw’ubuzima bwose. Burya uzasanga nta numwe bishimisha gutandukana nuwo bashakanye, nubwo biba amaburakindi bikaabaho ariko buri wese yicuza icyo gihe cye yataye. Inama wifuza ko tukugira rero njye nkimara gusoma titre nahise mbona igisubizo. Burya aho kurushingana n0umukunzi uzarushingane n’inshuti magara. Biba byiza kurushingana n0umuntu uzi neza, utari wawundi wakwiyeretse kugirango arebeko yakubonaho ubucuti ahubwo ari wawundi wakwiyeretse ntakindi agutezeho. Burya kubana n0umuntu uzi ibye byose ntako bisa kuko mu buzima bw’abashakanye icyubaka urugo ni kwihanganirana. Burya rero ntukwiye kubana n’umuntu utazi defauts ze kugirangango nyine uzabashe kuzihanganitra, wenda qualities ze ntuzazimenye kuko zo ntacyo zizakubangamiraho. uwo rero uzi kandi nawe ukuzi niwe mwabana mukagira urugo ruzima kuko ibyubuzima bwanyu byose muba mubiziranyeho. Naho umukunzi we mu gihe mumaranye hari byinshi utaramumenyaho kuba umukunda nyine ni sentiments mufitanye ariko nyine umunsi mwabanye ubwo muzatangira kwigana kugirango muzabashe kubana.Niba rero wemezako ufite inshuti nyanshuti ntuzareke ikujya kure kuko mtanundi mukunzi ubaho waruta inshuti nyanshuti. Urugo ruhire
slt uramenye uwo ukuzi abo mwakundanye ntabwo mwabana ngo bikunde ifatire fiance niwe mwiza uwo arashaka kuzakubuza amahoro no kukubabaza agucyurira ko utazi gufata ikemezo.ntiwazamukira aragirango arebe niba ibyurimo ubihamyeho abagabo nabana babandi uramenye ntibadukunda baraduharara.
Fata umwanya ubanze wibaze. Iyo nshuti yagufatiranye mu gihe witeguraga impinduka mu buzima, nibyo byagucanze. Naho ubundi iyo nshuti mu by’ukuri ntimuziranye kuko imibanire yanyu itigeze yerekeza aho, ntimwashwanye kubera iki cyangwa kiriya, mbega ntimuziranye nk’abakundana bateganya kubana. kandi koko ntari seriuos iyo myaka yose yibutse ko agukunda ari uko umubwiye ko ugiye gushaka? mwikuremo kandi usenge cyane. Nawe kandi iyo uba umukunda urundi ntiwari kubura umunsi n’umwe ngo wumve wifuje nko kumusoma.
Mushiki wacu, mfite ikibazo ko izi nama tukugira zitandukanye ku buryo zitari bugufashe gufata icyemezo. Buri wese uguhitiyemo uyu cyangwa uyu, wite cyane kuri arguments atanga, ubanze uzigeho bihagije nyuma ufate icyemezo.
Nanjye ariko mfite uko mbibona:
Burya umuntu muzabana akaramata agomba kuba “inshuti magara”. Burya nubana n’umuntu mukundana ariko mutari inshuti magara ntaho urukundo ruzagera. Urukundo rubamo byinshi rimwe na rimwe bitagira aho bituganisha: guharara, uburanga, imiterere (taille), amagambo meza akubwira, etc. etc. etc…..
Nyamara umuntu mumaranye igihe kirekire mukaba inshuti magara igihe kirekire ntabwo byizana cyangwa ngo bishingire kuri biriya bintu navuze mbere. Ubwo bushuti buba bushingiye ku bintu bifatika wamubonyemo nawe yakubonyemo, ahanini bishingiye ku kuri, ku bunyangamugayo, ku cyizere, ku nama zubaka, etc….
Kuba rero uwo musore atarigeze akubwira ko ashaka kukugira umugore ntibigutangaza, ni ibintu bisanzwe cyane! Ntibivuga ko atagukundaga, ahubwo ni igihe kitari cyagera, nawe yaracyibyibazagaho, anashakisha no mu bandi, ariko finaly yasanze ntawe ukuruta!
Nawe kandi, uramukunda biragaragara, ahubwo kuba warakunze undi musore byatewe n’uko iriya nshuti yawe itigeze igusa ko mubana, nk’umukobwa ugeze igihe, uwagusabye urukundo wamwitayeho biba na ngombwa ko umukunda nk’umuntu muteganya kuzabana, ariko simpamya ko umuzi neza nk’uriya wa mbere, simpamya ko agukunda BY’ UKURI nkuko uriya agukunda by’UKURI nyuma to kubitekerezaho imyaka myinshi. Iyo nawe kandi uza kuba waramukunze bidashidikanywaho ndavuga uriya wise umukunzi ntabwo uba uri muri dileme, ahubwo watunguwe n’uko uwo wakundaga cyane utigeze wishyiramo ko muzabana kuko ntacyo yigeze akubaza, ukaba wri usigaye umufata nka Musaza wawe. Kuba akubajije ikintu utari witeguye byaragutunguye cyane binagusubiza inyuma muri gahunda wari urimo, ariko iyo gahunda iyo uza kuba uyirimo ijana kw’ijana ntibyari kuguhungabanya ( mu byukuri ndabona byari amaburakindi wagerageje kumukunda ruraza). Kuba rero Inshuti magara yaragusabye ko mubana bikaguhungabanya ni uko wamushakaga ariko utabyiteze, sinon wari kwikomereza urugendo n’uriya musore wita umukunzi nta nkomyi
Icyo nabonye ni uko uri umwana mwiza, icyakuvunnye hano ni ugutenguha uwo wari umaze kwemerera urukundo. Ariko mu kubaka urugo ntiwigerezaho! Ndabona wakwitonda ukabitekerezaho ukareba uriya musore-mukunzi ukamusezerera neza mu kinyabupfura. N’ubwo bwose abantu bahinduka ariko nta cyiza nko kubana n’uwo uzi neza nawe akuzi neza! Ibyago byo guhinduka kwe ni bicye ugereranije n’uko byagenda k’uwo utazi neza.
Fat igihe urebe uko inshui-magara yawe ikomeza kubyitwaramo urasanga Imana igutabaye wari ugeze ahatari ahawe. Itonde ubitekerezeho!
NB. Ibi twese tukubwira ariko nta n’umwe muri twe ufite ubuhanga bwo kumenya uko ubuzima buzamera imbere hazaza. Fata igihe cyawe ibi tukubwira byose ubitekerezeho, unasenge cyane nkuko abenshi babikubwiye igisubizo uzakibona.
Urakoze cyane kandi nkwifurije amahirwe!
copy,paste and translate from daily mail story,
though u made some changes ……..
lol really?can you share the link please! the story is still interesting though.considering that it usually happens in real life.lol
Hello Dear,glad to hear from u.icyo nakubwira nk’umuntu wizera Imana nuko uwizera Imana ntakorwa n’isoni kdi inzira z’Imana ni nyinshi.komera ku rugamba urimo kuko ntawe uzi uko umerewe uretse Rugira ushobora ibyananiranye,mwiyambaze nta buryarya maze ureke abe ariwe ukuyobora kdi ntukajye wirwanirira kuko dufite umubyeyi udukunda kdi utwitayeho.naho ngo umwe ni best friend undi ngo fiancé inzira zirangirira mu rugo.nta cyiza nko kugira urugo rwiza kdi nta nikibi nko gushaka nabi kdi ujye wibuka ko nta nzira ibwira umugenzi kdi nta byera ngo de!!!ibyo bishatse kuvuga ko ntiwameya ibya fiancé wawe kdi na best friend n’umuntu kdi umuntu arakosa.meanwhile,Imana ntinanirwa just believe in him.ikindi sache que le temps guerit tous.nufata umwanya uhagije n’Imana uzaronka igisubizo nyacyo,sinon I learned.courageeeee,Dieus est tous pour nous..!!!!
Njye ndasanga agakino koroshye. Niba wumva bose ubakunda 100% shyira izindi critere ku munzani: muhuje amadini, amoko, niba byose mubihuje reba isura urebe uwo uzishimira kurusha undi imbere y’abantu. nusanga nabyo babihuje urebe cash ubatume bank statement (iyo ni blag) ariko ugomba kugira critere zifatika kugira ngo umenye icyo gukora. Kuri izi critere zose nubona banganya 100% uzabane nabombi cyangwa bose ubakatire. Umunsi mwiza
inama yanjye niyi:ibaze impamvu atabikubwiye kera kndi mwarahoranaga,buri mukobwa wese iyo yafashye gahunda yo kurushyinga ntabura abamubwira ngo twaragukundaga kndi batarabimubwiye.ntekereza ko iyo ari satani.wivunika ngo ubure inshuti ubure ni umugabo.bagumane bose reka inshuti magara igume ari inshuti niba ariyo koko ntaho izajya numara no kurushyinga.witeshwa umutwe nibyo ubonye mu gitondo kndi wibabaza umutima wawe.mu rukundo ibintu biratandukana ushobora kugerayo ubwo bunshuti ukabubura aliko uwo uzi love area ye gumana uwo uzi utazishyuza.
Uyu mucuti wawe nibyo muraziranye ariko se uzi ameze gute? kuko ibye biteye urujijo. Yari azi ko ufite fiancée kuva kera kuki atigeze akubwira ibyo atekereza? kuki yabivuze none? Itonde ntutwarwe na ma sentiments kuko biragaragara ko udafite imbaraga zo gufata icyemezo ukakigumamo. Ukeneye kubaza iyo nshuti impamvu yabivuze nonaha. Ubundi ufate icyemezo. Ku giti cyanjye ndumva utahemukira uwaguhaye gahunda ye wa mbere. Cyane ko wiyumvamo ko umukunda wowe ubwawe. Ariko ubisengere hanyuma ufate icyemezo utareba inyuma.
NGO YABONYE ISHA ITAMBA ATA URWO YARI YAMBAYE,NUKO AJYA KWA NGARA,HAMA MUBYO WARURIMO.
Aba bantu namwe murasetsa arabasaba inama zanyu namwe mukamubwira ngo imana none se ntiyabwiye ko nayo yayibajije/? yo ntagisubizo yatanze ntawe uzi niba izanamusubiza ryari naryaryi cyangwa wenda ishobora no kutamusubiza,gusa yagize ati ndasaba inama mwe basomyi .
Jye nakugira inamo yo kwiga kuwo muziranye kera ,byamara kukuzamo akaba ariwe wemerera.
Dear nshuti, jye ndabona nizi nama zagucanga kuko zirimo philosophies nyinshi and logics. Njye inama nakugira, tandukanya love and friendship, natwe twakuranye nabakobwa batubera inshuti igihe kirekire ariko barongowe nabandi! Uwo mwabanye inshuti cyera kuki yakugiraga inama yogukundana na fiance wawe ukunda kandi azi neza ko azagukunda akaba atarabikubwiye mbere! he was a friend and still a great friend arko no interest in you regarding with partnership. Ikindi nta nubwo atekereza maturity, arashaka kwiteranya nishuti ye fiance wawe wafashe icyemezo cyokurushinga. Rero uwo nshuti magara mwibagirwe burundu mibijyanye nokubaka ukomeze na fiance arko mukomeze kuba inshuti zisanzwe anagufashe gutegura ubukwe. Nahubundi nabantu muri family cg incuti ze babimushizemo kuko babona ugiye kwishakira ntibimurimo arakubesha ntanubwo ari serious.
yewe mwana rero nkwibwirire,burya urukundo rurarushya inama isumba izindi nukwifatira igihe ugasenga,Imana niyo yonyine izaguhitiramo uwo muzabana akaramata.Naho ibindi ni ubusa Imana niyo yadushakiye twese!
mwaramutse nje hano nshaka akazi kaba ako gukora kumanwa cg nijoro ntaribi nditeguye kugakora. akazi nshaka nakazi gashobora kumpemba byibuze ibihumbi bitari munsi ya 40. kaba akomurugo cg ubupulanto. gapfa kuba kampemba aramafaranga navuze hejuru. narize secondaire nize imibare physics chemistry naho kaminuza ndimo kwiga computer engineering ngeze muwagatatu.
NB:singombwa ngo kabe kajyanye nibyo nize.
ubaye haricyo wamfasha wampamagara kuri 0781156669
Comments are closed.